Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mugenzure Ibyitwa Amayerekwa Byose

    Bitewe n’uko inkuru zakwiriye cyane ko Ellen White yemera kandi ashyigikiye ibintu byanditswe kandi bigakwizwa hose ko ari uguhishirurirwa Imana yahye Anna Phillips, ndumva ko mfite inshingano yo kugira icyo mvuga. Ntabwo nigeze nemera kandi nngo nshyigikire izo nyandiko. Nahawe imiburo izerekeye ivuga ko uko byagenda kose zizayobya abantu. Zizaba zisobetsemo imvugo zizatera guhaba ndetse n’ibikorwa bibi ku ruhande rw’abantu bazabyemera. Byaba byiza bene data na bashiki bacu bagendanye ubushishozi, bakagenda bakurikije umucyo bahawe. Bari bakwiye kugenzura ibyo byitwa amayerekwa mbere y’uko babyemera kandi bakabibwira abantu babihuza n’umucyo Imana yampaye. Ndabona ko abantu bacu bari mu kaga ko gukora amakosa akomeye n’amatsinda akozwe igihe kitageze. Imana ivuga ibyerekeye abo bahanuzi bagenda baduka iti, “Sinigeze mbatuma, nyamara baragiye. Ntimukabizere.”UB2 73.1

    Nyamara ikintera agahindacyane ni uko bamwe mu bavandimwe bacu bahuje ibikorwa bya Anna Phillips n’ibihamya bya Ellen. G. White, kandi bakabwira abantu ko abo bantu bombi ari umwe kandi bahuje. Abantu benshi bemeye ibyo byose nk’ibyankomotseho kandi igihe umusaruro w’izo nyandiko uzagaragara mu iterere yazo nyakuri, igihe ibinyoma bigaragazwa nk’ukuri gukomoka ku Mana, hazakorwa amatsinda atemewe n’Imana kandi gushidikanya kuzashyirwa ku murimo nyakuri w’Umwuka w’ubuhanuzi. Ibihamya Imana yoherereza abantu bizahabwa isura mbi y’ayo magambo y’ibinyoma. Ahanini aya mahishurirwa agizwe no gusubiramo ibyo abantu bagiye babona byanditswe mu myaka myinshi; nyamara bivanzemo ibindi biyobya...UB2 73.2

    Mfite umuburo ngomba guha benedata ko bakwiye gukurikira Umuyobozi wabo aho kugenda imbere ya Kristo. Nimureke muri iyi minsi he kubaho umurimo udafite gahunda ukurikiza. Mwirinde kugira imvugo ikomeye mukoresha ishobora gutera abantu badafite intekerezo zihamye gutekereza ko bafite umucyo udasanzwe bakomora ku Mana. Umuntu ushyira abantu ubutumwa akomora ku Mana agomba kwitegeka mu buryo bwuzuye. Agomba guhora azirikana ko inzira yo gushidikanya ibangikanye n’inzira yo kwizera. Nta na rimwe kwiye gukoresha amagambo y’ubupfapfa, kuko hari itsinda ry’abantu byagiraho ingaruka byanze bikunze, kandi ingaruka byatera zagora kuzihagarika kurusha guhagarika ifarashi y’impayamaguru. Igihe umuntu aretse imbaraga imusunikira kugira icyo akora ndetse n’amarangamutima bikarusha ubushobozi imbaraga zifata ibyemezo umuntu atuje, icyo gihe hashobora kubaho umuvuduko ukabijendetse n’igihe umuntu agenda mu nzira nyakuri. Umuntu ugenda yihuta cyane, azasanga ko biteza akaga mu buryo bwinshi. Ntibishobora gutinda ngo ateshuke inzira itunganye maze ajye mu nzira iyobya.UB2 73.3

    Nta na rimwe amarangamutima yagombye kwemererwa gutegeka inyurabwenge. Hari akaga ko gukabya mu byo amategeko yemera, kandi uko byagenda kose ibyo amategeko atemera bizayobora mu nzira z’ubuyobe. Iyo mu kuvuga igitekerezo cyose n’ihame ryose hatabayeho umurimo w’ubushishozi n’ubwitonzi, ushikamye nk’urutare, kandi ngo bigaragare mu bivugwa byose, abantu bazarimbuka... Ubwitonzi bukomeye cyane bwari bukwiriye gukoreshwa ku byerekeye abantu bacuga ko bahishuriwe n’Imana. Hakeneye kubaho kuba maso no gusenga cyane. Abantu bafite uruhare mu murimo ukomeye muri iyi minsi iheruka bakeneye kujya inama ku byerekeye ikntu cyose gishya kizatangizwa, kubera ko nta bwenge bw’umuntu umwe bugomba guharirwa gufata umwanzuro ku ngingo zikomeye zifitanye isano n’umurimo w’Imana cyangwa ngo buzishyire imbere y’abantu. -Letter 6a, 1894. (Ibaruwa 6a, 1894)UB2 74.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents