Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ikinyoma Kigira Ikirango Cy’ukuri

    Ubutumwa bushobora kwizerwa bwose buza bwigana umurimo w’Imana, kandi igihe cyose buba bufite ikirango cy’ukuri...UB2 75.1

    Gufata ubushake bw’Imana bwahishuwe ukabusimbura ibitekerezo n’ibyo abantu bemera, inzozi n’ibimenyetso bikomoka ku bantu bapfa ntabwo ikibazo cyoroheje. Ibikorwa byacu, amagambo yacu, umwuka n’ubushobozi byacu biritegerezwa kandi bikavugwaho. Abantu Imana yatoranyije ngo babe abakozi bayo bagomba gushikama mu Ijambo ryayo kandi bakareka Ijambo ry’Imana akaba ari ryo ribayobora...UB2 75.2

    Muri iki gihe kurusha ibindi bihe byabayeho, gufata imyanzuro hutihuti , ibyemezo bifashwe nta bushishozi cyangwa ubuhamya andi bihagije, bishobora guteza ingaruka mbi cyane. Iyo turebye inkomoko y’ibintu n’umusaruro byatanze, tuzabona ko hari ikintu kibi cyakozwe kandi mu bihe bimwe kidashobora na gato gushakirwa umuti. Mbega uburyo mu kugaburira umukumbi w’Imana hakenewe ubwenge n’imitekerereze mu by’umwuka itunganye, kugira ngo ibyokurya by’umukumbi bibe bitunganye. Ibiranga imico kamere kandi ikomoka ku babyeyi ikeneye gutegekwa, nibitaba bityo umuhati nyakuri n’imigambi myiza bizahinduka bibi, kandi gukabya mu marangamutima bizagira icyo bihindura ku mitima y’abantu kugira ngo iyoborwe n’ibyo bifuza kandi yemere kuyoborwa n’amarangamutima.UB2 75.3

    Ibyifuzo by’iby’umwuka bigomba kurindwa kugira ngo hatagira amagambo y’ubupfapfa avugwa cyangwa ngo hagire ibitekerezo byo gusharira bizatera abantu bahubuka gutakaza ukwitegeka bivugwa. Hariho abantu bamwe bafite amarangamutima akangurwa vuba n’ibivugwa bikomeye kandi intekerezo zabo zigakuririza ibyavuzwe ku rwego runini; ikintu cyose bakibona ko ari ukuri maze bagahinduka abaka. Imibereho y’iby’umwuka ironda. Iyo abantu beguriye ubushake bwabo mu kumvira ubushake bw’Imana, kandi bakagira umwuka wicisha bugufi kandi wemera kwigishwa, Uwiteka azabakosora akoresheje Mwuka we Muziranenge kandi abayobore mu nzira nziza. — Letter 66, 1894.UB2 75.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents