Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 11 — Mube Maso

    Mu Murimo W’imana Byose Biratuje

    Umwanzi aritegura gushukisha isi yose imbaraga ye ikora ibitangaza. Azihindura marayika w’umucyo, yigire Yesu Kristo. Umuntu wese wigisha ukuri kw’iki gihe agomba kubwiriza Ijambo ry’Imana. Ntabwo abantu bomatana n’Ijambo ry’Imana bazafungurira umwanzi imiryango bavuga amagambo adakwiriye yerekeza ku guhanura cyangwa ku nzozi n’amayerekwa. Kuva mu mwaka wa 1844, nyuma y’igihe twari dutegereje kugaruka kwa Kristo, ukwigaragaza kw’ibinyoma kwagiye kuba hirya no hino ku rwego rukomeye cyangwa rworoheje. Uko kwigaragaza twakubonye mu rugero rwa Garmire, mu byavuzwe na K ndetse no mu rugaga rw’uwitwaga Stanton. Tuzarushaho kubigira kandi nk’abarinzi b’indahemuka, tugomba kuba maso. Hari amabaruwa angeraho aturutse ku bantu benshi yerekeye amayerekwa bagiye bagira maze bakumva ko bafite inshingano yo kuyavuga. Uwiteka afashe abagaragu be kuba abantu bashishoza.UB2 78.1

    Igihe Uwiteka afite umuyoboro nyakuri w’umucyo, iteka haba hariho ibyiganano byinshi. Uko byagenda kose Satani azinjira mu muryango wose umukinguriwe. Azatanga ubutumwa bw’ukuri, avangemo ukuri kw’ibitekerezo bye bwite, ibyo yateguriye kuyobesha abantu, akerekeza intekerezo ku bantu no ku byo bavuga kandi akazibuza gushikama ku ijambo rivuga ngo, “Uwiteka yaravuze ati.” Mu buryo Imana ikorana n’ubwoko bwayo, byose biratuje. Ku bayiringira, byose biratuje, nta kujijisha kurimo. Hazabaho abiringira Bibiliya biyoroheje, b’abanyakuri kandi badakebakeba. Hazanabaho abashyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa kimwe n’abaryumva. Hazabaho gutegereza Uwiteka kuzima, nyakuri kandi gushyize mu gaciro. Umwizera azahanga umutima we w’intege nke kuri Yesu Kristo. Kristo azererezwa. Gukora no gusenga, kuba maso no gutegereza ni ruhande duhagazeho. -Letter 102, 1894.UB2 78.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents