Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Marayika Wo Mu Byahishuwe 10

    Ubutumwa bwo mu Byahishuwe igice cya 14, buvuga ko igihe cy’urubanza rw’Imana gisohoye, butangwa mu gihe giheruka; kandi marayika wo mu Byahishuwe igice cya 10 agaragazwa ahagaritse ikirenge cye kimwe ku Nyanja naho ikindi kiri ku butaka. Ibyo byerekana ko ubutumwa buzajyanwa kure, inyanja izambukwa kandi ibirwa byo mu Nyanja bizumva ubutumwa buheruka buburira isi yacu.UB2 87.1

    “Marayika nabonye ahagaze ku Nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo , agutunga mu ijuru arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibiririmo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati, ‘Ntihazabaho igihe ukundi’” (Ibyahishuwe 10:5,6). Ubu butumwa buvuga iherezo ry’ibihe by’ubuhanuzi. Umubabaro utewe no kutabona ibyo bari biteze w’abari bategereje kubona Umwami wacu mu 1844 wabaye mubi cyane ku bantu bari bategerezanije amatsiko menshi kumubona. Byari muri gahunda y’Imana ko uku gucika intege kubaho kandi ko imitima y’abantu yahishurirwa.UB2 87.2

    Nta gicu na kimwe kigeze kigwira itorero Imana itagiteguye; nta imbaraga n’imwe yigeze ihagurukira kurirwanya Imana itayibonye mbere, Ibintu byose byagiye bibaho nk’uko yari yarabihanuye ibinyujije mu bahanuzi bayo. Ntabwo Imana yigeze irekera itorero ryayo mu mwijima ngo irihane, ahubwo yari yaravugiye mu bahanuzi ibyari kuzabaho, kandi kubw’ubuntu bwayo bukora igihe kigenwe mu mateka y’isi kigeze, Imana yatumye ibyo bibaho .Mwuka wayo Muziranenge yahumekeye abahanuzi ngo babivuge bitaraba. Imigambi yayo yose izasohora kandi ihame. Amategeko yayo yomatanye n’intebe yayo y’ubwami, kandi imbaraga za Satani zifatanyije n’abantu ntizishobora kuyarimbura. Ukuri kwahumetswe kandi kurindwa n’Imana. Kuzabaho kandi kuzatsinda nubwo rimwe na rimwe kubasha kugaragara nk’ukubundikiwe n’umwijima. Ubutumwa bwiza bwa Kristo ni amategeko y’Imana agaragarizwa mu mico yayo. Ubushukanyi bwose bukorerwa kurwanya ubwo butumwa, amayere yose yo gushyigikira ikinyoma, buri buyobe bwose bwateguwe n’abakozi ba Satani, ibi byose bizamenagurika nta kabuza, kandi insinzi y’ukuri izaba nk’izuba ryoku manywa y’ihangu. Zuba ryo gukiranuka azarasa afite gukiza mu mababa ye, kandi isi yose izuzura ikuzo Rye.UB2 87.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents