Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ikibazo Cy’ubudahemuka Ku Mana

    Hari ibintu byinshi byemerwa kandi bigashyigikirwa n’ab’isi kandi ari ibicumuro ku Uwera wa Isirayeli. Byabaye akantu gato cyane kuri Eva gutandukana n’amabwiriza yihariye Imana yari yatanze maze agakora icyo Imana yari yamubujije, ndetse na Adamu bikamubera bityo, agakurikiza urugero rwa Eva. Nyamara icyo kintu cyari cyateguwe n’umushukanyi ukomeye kugira ngo arimbure imitima y’abantu abayobora ku gukurikiza intekerezo zabo bwite aho gukurikiza ubushake bw’Imana bwahishuwe. Bityo muri ayo mashyirahamwe hari amahame yubahirizwa atuma abantu baba munsi y’imbaraga y’ubushukanyi bwa Satani, akabayobya abakura mu nzira nziza akabayobora ku kwigomeka ku Mana no ku gusuzugura urugero rwayo rwera ry’ubutungane. ItegekoUB2 105.2

    Umukiza wacu adusubiriramo kenshi ni iri ngo, “Mube maso musenge, mutajya mu moshya” (Mariko 14:38). Mube maso, mube maso mufite ubushishozi n’ubwitonzi, nibitaba bityo Satani agera ku ntego ye yo kugusha mu mutego abo Kristo yicunguje amaraso ye.UB2 105.3

    Imana irabahamagara bana bayo kugira ngo mukore nk’abarebwa n’ijisho ryayo, ngo mukurikize urugero rwera rwo gukiranuka. Ubutabera bwayo n’ukuri kwayo ni yo mahame yari kwiriye gushing imizi gushinga imizi mu mutima wa buri wese. Umuntu urinda ubudahemuka bwe imbere y’Imana, azaba anatunganiye abantu. Nta muntu ukunda Imana mu by’ukuri uzashyira ubugingo bwe mu gishuko kubwo gushukishwa impongano y’izahabu n’ifeza, cyangwa icyubahiro cyangwa indi ndamu yose y’isi. “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo ku isi, niyakwa ubugingo bwe? Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe” (Mariko 8:36, 37).UB2 105.4

    Abakristo bagomba guca umurunga wose ubafatanya n’aya mashyirahamwe akora rwihishwa adategekwa n’Imana. Ntabwo bashobora kuba indahemuka kuri ayo mashirahamwe ngo banabe indahemuka ku Mana. Ubufatanye n’iyo miryango bugomba gusenywa nibitaba bityo muzayirunduriramo muse nayo maze ingaruka zibe kwifatanya nayo burundu kandi bizaca imirunga ibafatanya n’abakunda kandi bakubaha Imana. Uko icyo byamusaba cyose cyaba gikomeye, Umukristo azazibukira ibyo bintu bibera imbogamizi imibereho ye y’iby’umwuka. Ibyiza ni ugutakaza amafaranga, ubutunzi ndetse n’ubuzima ubwabwo aho gushyira mu kaga inyungu z’ubugingo.UB2 105.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents