Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Guhamagarirwa Gusubira Ku Bibwirizwa Bya Mbere

    Mu murimo haje gahunda nshya y’ibintu. Hari icyifuzo cyo gushaka gusa n’andi matorero bityo ukwiyoroshya no kwicisha bugufi bisa n’ibitazwi ryose. Abagabura bakiri bato bashaka gukora ibintu bishya, bakazana ibitekerezo bishya ndetse na gahunda nshya zo gukora umurimo. Bamwe batangiza amateraniro y’ububyutse bifashishije ubu buryo bagahamagara abantu benshi bakinjira mu itorero. Ariko se iyo uko gutwarwa gushize, ni hehe wabona ba bandi bahindutse? Kwihana no kwatura ibyaha ntibikigaragara. Umunyabyaha yemezwa kwizera Kristo no kumwemera hatitawe ku mibereho ye ya kera y’icyaha no kwigomeka. Ntabwo umutima uba umenetse. Ntibigeze bashenguka mu mutima. Abo basa n’abahindutse ntibigeze bagwa ku Rutare ari rwo Kristo Yesu.UB2 14.5

    Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera n’Irishya bitugaragariza inzira imwe rukumbi uyu murimo wagombye gukorwamo. Mwihane, mwihane, mwihane, nibwo bwari ubutumwa bwavugwaga na Yohana Umubatiza ari mu butayu. Ubutumwa Kristo yabwiye abantu bwari ubu ngo, “Nimutihana muzarimbuka mutyo mwese” (Luka 13:5). Kandi n’intumwa zategetswe kubwiriza ahantu hose kugira ngo abantu babashe kwihana.UB2 15.1

    Umwami Imana yifuza ko abagaragu be muri iki gihe babwiriza inyigisho ya kera y’ubutumwa bwiza: kubabazwa n’icyaha, kwihana, no kwatura. Dukeneye ibibwirizwa bya kera, imigenzereze ya kera ndetse n’ababyeyi b’abagabo n’abagore ba kera bo mu Isirayeli. Umunyabyaha agomba kwitabwaho, yihanganirwa, mu muhati no mu bushishozi kugeza igihe azabonera ko yica amategeko y’Imana kandi azihana imbere y’Imana ndetse yizere Umwami Yesu Kristo. -Undated manuscript 111 (Inyandiko zandikishijwe intoki batamenyeye igihe zandikiwe.)UB2 15.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents