Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mbese Uzakorana N’imana?

    Hari ubuhumyi buri mu ntekerezo z’umuntu abyihitiyemo. Yesu yaravuze ati, “Kuko umutima w’ubu bwoko ufite ibinure, amatwi yabo akaba ari ibihuri, amaso yabo bakayahumiriza, ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha umutima, bagahindukirango bakizwe” (Matato 13:15). Umurimo Imana ikora kubw’agakiza k’umuntu ni wo murimo ufite agaciro gakomeye ugomba gukorwa muri iyi si yacu; ariko abantu benshi ntibabibona kubera ko intekerezo zabo ziri mu ruhande rw’umwanzi kurusha uko zaba hamwe n’ingabo z’indahemuka za Kristo. Ntabwo babona ko umuntu akeneye gukorana n’intumwa zo mu ijuru. Umukiza yaradutegetse ati, “Musohoze agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira ” (Abafilipi 12:12,13). Uyu ni umugambi Imana yaduhishuriye kugira ngo utuyobore mu migambi yose na gahunda zo mu buzima. Nyamara iyo abantu basenga bavuga ngo, “Ubwami bwawe buze. Ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10), abantu benshi birengagiza uburyo Imana yashinga ubwami bwayo.UB2 108.1

    Igihe bazafata ko ibintu byose ari igihombo kugira ngo baronke Kristo, amaso yabo azaba yarahumuwe kugira ngo abone ibintu nk’uko biri. Icyo gihe bazatera umugongo ibirangaza by’isi barangamire iby’ijuru. Bazabona kamere nyakuri y’ab’isi, maze bave ku binezeza kamere baha agaciro ndetse n’ibintu bakunda cyane.UB2 108.2

    Ijuru ryose ribahanze amaso mwebwe abavuga ko mwizera ukuri kwera kwahawe abantu. Abamarayika bategerezanije amatsiko gufatanya namwe mu murimo wo gukora kubw’agakiza k’abantu. Mbese muzanga uku gufatanya n’ijuru maze mukomeze kugirana ubumwe n’amashyirahamwe atarangwamo kubaha Imana, aho amategeko yayo akandagirwa? Mbese ukuri kuba kwarabagezeho mu buhe buryo iyo abandi nabo baba bataritaye ku kujya mbere kwako nk’uko bamwe muri mwe babigenza? Umurimo w’Imana usaba ubufasha bwacu kugira ngo ushinge imizi ku rufatiro nyarwo kandi ngo ukuri kubashe kugezwa ahantu hashya, kubwirwe abantu bari hafi kurimbuka. Mbese mwebwe abavuga ko muri abana b’Imana mushobora kwanga gufasha muri uyu murimo? Mbese kugira ngo mubone inyungu z’iby’isi muzimana ubutunzi bwanyu ngo butajya mu mutungo w’Imana, kandi mureke umurimo wayo wirengagizwe mu buryobukomeye. Birababaza cyane kubona ibintu byagombye kuba byarakozwe mu murimo wo gukiza abantu iyo imitima n’umurimo by’abantu bose bavuga ko bizera ukuri biba byareguriwe Imana nta kwizigama. Umurimo ntiwakozwe mu buryo bukwiriye. Iyaba kamere yarahishwe muri Kristo binyuze mu buryo buragwa n’ubwenge, abanyabyaha baba barayobotse ukuri, kandi uyu munsi baba bakorana n’Imana.UB2 108.3

    Noneho, mbere y’uko igihe kigera ubwo muzamurikira Imana ibyo mwakoze, ndabingingira kumvira Ijambo ryayo, “Mwibikira ubutunzi mu ijuru” (Matayo 6:20; Luka 12:33), aho kububika mu mashyirahamwe akora rwihishwa. Zirikana ko hariho Umutunzi umwe rukumbi, nyir’isi n’ijuru, kandi umuntu wese n’igihe afite, ubwenge bwe, umutungo we ari uwa Kristo wishyuye inshungu y’ubugingo bwe. Imana ifite uburenganzira bukwiye bwo kudusaba kuyikorera iteka no kuyikunda byimazeyo. Icyo ukwiriye kugenderaho ni ubushake bw’Imana ntabwo ari ibikunezeza. Kandi nubwo utagwiza ubutunzi mu buryo bwihuse, uri kubika ubutunzi mu ijuru. Ni nde wo mu itorero wiyemeje gushikama ku mirehoye y’iby’umwuka? Ni nde uzakuza imibereho ihishura umuhati wa Gikristo n’imbaraga zidacogora. Ni nde utazatsindwa cyangwa ngo acike intege agundira ubutunzi kugira ngo yite ku narinjye, ahubwo agakorana n’Imana nk’uko Yesu yabigenje?UB2 109.1

    Abantu bose baharanira kuzambikwa ikamba ry’ubugingo buhoraho, bazageragezwa nkuko Umwami wabo yageragejwe mbere. Yasezeraniwe guhabwa ubwami bwo ku isi iyo apfukama akaramya Satani. Iyo Kristo atsindwa n’iki gishuko, isi iba yaragiye munsi y’ubutware bwa Satani. Ariko dushime Imana, ubumana bwayo bwarasiye mu bumuntu. Imana yakoze icyo umuntu wese ashobora gukora mu izina no mu mbaraga za Yesu. Yaravuze ati, “Genda Satani, kuko handitswe ngo, ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorra yonyine.’” (Matayo 4:10). Niba ubu ari bwo buryo uhangana n’ikigeragezo, Satani azava aho uri nk’uko yavuye iruhande rwa Kristo, kandi abamarayika bazagukorera nk’uko bakoreye Yesu.UB2 109.2

    Abantu bose batekereje kandi bakavuga ku nyungu zikomeye zagerwaho kubwo kwifatanya n’ab’isi, Uwiteka ababwirira mu muhanuzi Malaki ati:UB2 109.3

    “Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko Uwiteka avuga, nyamara murabaza muti, ‘Twakuvuze iki?’ Mwavuze yuko gukorera Imana ari nta mumaro, kandi muti, ‘Byatumariye iki ubwo twitonderaga amategeko yayo, tukagendera imbere y’Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwirabura?’ None abibone nibo twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa, ndetse bagerageza Imana bagakizwa” (Malaki 3:13-15). “Maze abubahaga Uwiteka baraganiraga Uwiteka agatega amatwi akumva, nuko igitabo igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibitso rw’abubahaga Uwiteka bakita ku izina rye. Uwiteka Nyiringabo aravuga ati, ‘Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho bazaba amatungo yanjye bwite, nzabababarira nk’uko umuntu ababarira umwana we umukorera. Ubwo nibwo muzagaruka mukamenya gutandukanya abakiranutsi n’abanyabyaha, abakorera Imana n’abatayikorera. Dore hazaza umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami ‘” (Malaki 3:16- 4:1).UB2 109.4

    Aha mu isi hariho abantu bafatwa ko batoneshejwe cyane; ariko igihe kiraje ubwo abana b’Imana bavugwa mu buryo bwihariye nk’abahawe icyubahiro n’Imana kubera ko bayubashye.UB2 110.1

    “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa , tuzasa nawe kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we yiboneza nk’uko uwo aboneye” (lYohana 3:1-3).UB2 110.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents