Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo Buboneye

    Nubwo icyubahiro cy’igihe gito ndetse n’ubutunzi n’ubushobozi ari zo ngingo zikomeye z’ imigambi y’abatuye iyi si, Uwiteka agaragaza ikintu gifite agaciro kiri mu migambi yacu ikomeye:UB2 110.3

    “Uwiteka avuga atya ati ‘Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n’intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe, ahubwo uwirata yirate yuko asobanukiwe akamenya yuko ari jye Uwiteka ugira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.’ Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzahana abakebwe bose bafite umutima utakebwe” (Yeremiya 9:22- 25).UB2 110.4

    “Kuko mu Byanditswe harimo aya magambo ngo, ‘Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza imfuruka, ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.’ Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku batizera, ‘Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka, ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.’ Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe. Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza” (lPetero 2:6-9).UB2 110.5

    “Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa , ubwo Yesu Kristo azahishurwa. Mube nk’abana bumvira, ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. Kuko byanditswe ngo, ‘Muzabe abera kuko ndi uwera.’ Kandi ubwo uwo mwambaza mumwita so, ari ucira umuntu wese urubanza rukwiriye ibyo yakoze ntarobanure ku butoni, mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya. Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwaacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo ya Kristo” (lPetero 1:13- 19).- Pamphlet published in 1893, Should Christian Be Members of Secret Society ?UB2 110.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents