Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umwijima Wa Satani

    Muzirikane ko nta gihe kizigera kibaho ubwo umwijima wa Satani utazabudika mu nzira tunyuramo kugira ngo ubere inkomyi ukwizera kwacu kandi ukingirize umucyo uturuka kuri Zuba ryo Gukiranuka. Ntabwo ukwizera kwacu kugomba kudandabirana ahubwo kugomba kwahuranya kukagabanya uwo mwijima. Dufite ibyatubayeho bidakwiriye guhambwa mu mwujima wo gushidikanya. Ntabwo kwizera kwacu kuri mu marangamutima ahubwo kuri mu kuri. Nta muntu n’umwe muri twe ukwiriye kudushimagiza ngo avuge ko tutazagira ingorane kandi isi ikomeza korama mu cyaha.UB2 123.3

    Izi ngorane ni zo tujyana imbere y’Isumbabyose kugira ngo tugishe inama Nyirubwenge bwose. Akunda ko tumushaka, tukamwiringira kandi tukizera Ijambo rye. Iyaba tutahuraga n’ibidutera guhangayika ndetse n’ibigeragezo, twakumva twihagije kandi twakwishyira hejuru. Intore z’Imana nyakuri zizageragezwa, zihindurwe umweru.- Letter 58, 1909.UB2 123.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents