Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umurimo W’ibigeragezo

    Mu mibereho ya Gikristo, Uwiteka yemera ko ibigeragezo by’uburyo butandukanye bibaho kugira ngo bikangurire abagabo n’abagore kugera ku rugero rwo hejuru rw’imibereho no ku murimo urushijeho kwera. Hatabayeho ibyo bigeragezo habaho guhora abantu bagwa bagatandukana no gusa na Kristo, kandi abantu bakuzura mwuka w’ubucurabwenge bwa kimuntu bwuzuye ubuhanga kandi butari ukuri bushobora kubayobora kwifatanya n’abayoboke ba Satani.UB2 125.5

    Kubw’ubuntu bw’Imana, buri mugambi wose mwiza kandi ukomeye ugomba gusakirana n’ibigeragezo, kugira ngo ukubonera ndetse n’imbaraga by’amahame y’abafite inshingano bigeragezwe, kandi no kugira ngo imico yihariye y’umuntu itunganywe kandi ihamwe ko ari ukuri hakurikijwe urugero rw’Imana. Uru ni urwego rwo hejuru rwo kwigishwa ruruta izindi.UB2 126.1

    Gutunganywa kw’imico kugerwaho binyuze mu gukoresha ubushobozi bw’intekerezo mu bihe by’ikigeragezo gikomeye, kubwo kumvira icyo amategeko y’Imana asaba cyose. Abantu bagiriwe icyizere bagashyirwa mu myanya y’inshingano zikomeye bagomba kuba ibikoresho biri mu biganza by’Imana kugira ngo berereze ikuzo ryayo, kandi igihe bakora inshingano zabo mu budahemuka bukomeye bashobora kugera ku gutungana kw’imico.UB2 126.2

    Mu mibereho y’abantu badatezuka ku mahame nyakuri, hazahora habaho gukura mu bwenge. Bazagira amahirwe yo kumenyekana ko bakorana n’Umukoresha Mukuru mu murimo bakorera inyokomuntu, kandi bazagira uruhare rukomeye mu gusohoza imigambi y’Imana. Bityo, nk’abakozi bakorana n’Imana, kubw’amahame abagenga n’urugero rwabo, bazahesha Umuremyi wabo ikuzo. -Undated manuscript 150.UB2 126.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents