Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imyanzuro Ifashwe Hutihuti

    Hari imyanzuro ibasha gufatwa mu kanya gato ikagena imibereho y’umuntu y’iteka ryose. Satani yagusanze nk’uko yasanze Kristo, agusezeranira icyubahiro cyo ku isi n’ikuzo ryayo uramutse wemeye ubutware bwe. Ibi ni byo uri gukorera ubu. Nyamara mbere y’uko utera indi ntambwe, ndakwinginze ubanze utekereze.UB2 129.2

    Mbese abamarayika bandika nkuru ki ku bikwerekeye? Ni mu buhe buryo uzahagarara imbere y’iyo nkuru? Ni uruhe rwitwazo uzaha Imana kubw’ubwo buhakanyi buhutiyeho? Wigeze ugira icyifuzo cyo gukora umurimo mugari. Iyaba warishimiye gukora umurimo wawe muto ukawukorana ubwitonzi n’ubudahemuka, ibyo Umwami Imana yari kubyemera. Nyamara wibuke ko bishobora gutwara umurimo wo kubaho k’umuntu kose kugira ngo yongere agarukane ibyo akanya gato ko guha icyuho ikigeragezo n’ubupfapfa byakuye muri we.UB2 129.3

    Turi mu rugendo, turi abashyitsi n’abimukira, turajya mu gihugu kirushaho kuba cyiza; nyamara byaba byiza kuri jye na we kuba nk’ibimasa bihinga umurima aho kuba mu ijuru tudafite umutima uhuza n’abaturage baho. Kubwo umurimo w’akanya gato wakora ku bushake bwawe ushobora kwishyira mu butware bwa Satani, nyamara bizasaba ibirenze umurimo w’ubushake bw’akanya gato kugira ngo uce iminyururu ye kandi ngo ugere ku mibereho yisumbuye kandi yera. Ushobora kugira umugambi ugatangira umurimo,ariko kugera ku iherezo ryawo bikagusaba kwiyuha akuya, igihe, kwihangana ndetse no kwitanga. Umuntu ujarajara abigambiriye akava ku Mana ahari umucyo urabagirana, igihe azifuza guhindukira ngo agaruke, azasanga ibitovu n’amahwa byarakuriye mu nzira anyuramo, kandi niba asabwa kugenda urugendo rurerure afite ibirenge byakomeretse kandi biva amaraso, ntabwo agomba gutangara cyangwa ngo acike intege. Igihamya giteye ubwoba cyane kandi gikwiriye gutinywa cy’umuntu ugwa akava mu nzira nziza ni uko guhindukira akagaruka mu nzira yarimo mbere bimukomerera cyane. Inzira yo kugaruka ibasha kugerwaho gusa kubw’urugamba rukomeye arwana intambwe ku ntambwe na buri saha.UB2 129.4

    Inzira ijya mu ijuru ifunganiye cyane abashaka kuyigendanamo isumbwe n’ubutunzi, ifunganiye cyane abibereye mu mukino wo kurarikira, irahanamye cyane kandi igoye kugendwamo n’abashaka ubuzima buboroheye kugira ngo bayizamuke. Kwiyuha akuya, kwihangana, kwitanga, gukwenwa, ubukene, umurimo umugoye, kwihanginira kurwanywa n’abanyabyaha, uwo ni wo wari umugabane wa Kristo kandi ni nawo ugomba kuba umugabane w’umuntu niba ajya muri Paradizo y’Imana.UB2 130.1

    Niba kwizera kwawe kw’iki gihe gucogora mu buryo bworoshye, biterwa n’uko utigeze ushora umuzi mu kwizera gushikamye. Byagutwaye imbaraga nke cyane. Niba ukwizera kwawe kutagukomeza mu bigeragezo kandi ngo kuguhumurize mu mibabaro, biterwa n’uko uko kwizera kutigeze gukomezwa n’umuhati, ukwera no kwitanga. Abashaka kubabazwa ku bwa Kristo bazagira ibyishimo byinshi bababazwa kurusha kuba Kristo yarabababarijwe,muri ubwo buryo berekane ko yabakunze. Abatsindira ijuru bazakoresha imbaraga zabo zikomeye kandi bazakorana kwihangana kose kugira ngo babashe gusarura imbuto z’umurimo ukomeye.UB2 130.2

    Hari ukoboko kuzakingurira amarembo ya Paradizo abantu batsinze ikigeragezo kandi bakomeje kugira intekerezo nzima bazibikira iby’isi, ibyubahiro byayo, gushimwa nayo kubw’urukundo bakundaga Kristo, bityo bakamuhamya imbere y’abantu kandi bategerezanyije kwihangana ko na We azabahamiriza imbere ya Se n’abamarayika bera.UB2 130.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents