Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 19 — Icyitegererezo

    Intangiriro zo kwimura Imana kwa Salomo zishobora gushakirwa mu guteshuka koroheje k’uburyo bwinshi areka amahame atunganye. Kwifatanya n’abagore basengaga ibigirwamana ni ko kwabaye impamvu imwe rukumbi yo kugwa kwe. Zimwe mu mpamvi z’ingenzi yashoye Salomo mu gusesagura no kurenganya akoresheje iterabwoba, yabaye inzira yafashe akuza kandi aha intebe umwuka wo kurarikira.UB2 136.1

    Mu minsi ya Isirayeli ya kera, ubwo bari bari munsi y’umusozi wa Sinayi, Mose yabwiye ubwoko bw’Abisirayeli itegeko ry’Imana ati, “Kandi bandemere ubuturo bwera, nture hagati muri bo” (Kuva 25:8). Inyifato y’Abisirayeli yaherekejwe n’impano zikwiriye. “Haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka”(Kuva 35:21). Kugira ngo ubuturo bwubakwe, hari hakenewe imyiteguro ikomeye kandi ifite agaciro kenshi; ibintu byinshi bihenze cyane kandi by’agaciro byari bikenewe; nyamara Imana yemeye gusa amaturo atanganwe ubushake. “Umuntu wese wemezwa n’umutima we azaba ari mwakira ituro antura” (Kuva 25:2), iri ni ryo ryari itegeko ry’Imana Mose yasubiriyemo iteraniro ryose ry’Abisirayeli. Kwiyegurira Imana no kugira umutima wo kwitanga ni byo byari ibintu by’ingenzi bikenewe mu gutegurura Usumbabyose ahantu ho gutura.UB2 136.2

    Kurarikirwa kwitanga mu buryo nk’ubwo kongeye kubaho igihe Dawidi yahaga Salomo inshingano yo kubaka ingoro y’Uwiteka. Dawidi yabajije imbaga y’abantu bari bazanye impano zabo zivuye ku mutima ati, “Nuko rero ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?” (lNgoma 29:5). Iri rarikwa rigomba kuba ryaragumye mu ntekerezo z’abagombaga gukora umurimo wo kubaka ingoro y’Imana.UB2 136.3

    Abagabo batoranyijwe bari barahawe n’Imana ubuhanga n’ubwenge mu buryo budasanzwe kugira ngo bubake ihema ry’Imana mu butayu. “Mose abwira Abisirayeli ati, ‘Dore Uwiteka yahamagaye mu izina Besaleli.... wo mu muryango wa Yuda, amwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga bw’ubukorikori bwose bwo guhimba imirimo y’ubuhanga ....Kandi yamushyize mu mutima kwigisha abandi, we na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu muryango wa Dani. Abo yujuje imitima yabo ubuhanga bwo gukora ubukorikori bwose, bw’ubukebyo bw’amabuye n’ubwo kudoda amabara y’imikara ya kabayonga, n’ay’imihengeri n’ay’imihemba, n’ay’ibitare byiza, n’ubwo kubohesha imyenda ubudodo... n’ubw’abakoresha ubuhanga bwose n’ubw’abahimba imirimo myiza yose’” (Kuva 35:30- 35). “Besaleli na Oholiyabu bakorane n’umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n’ubwenge” (Kuva 36:1). Abamarayika bo mu ijuru bakoranye n’abakozi Uwiteka yihitiyemo ubwe.UB2 136.4

    Abakomotse kuri abo bantu barazwe mu buryo bukomeye ubuhanga bwahawe ba sekuruza babo. Mu muryango wa Yuda n’uwa Dani harimo abagabo bari bazwiho kuba abahanga mu bukorikori. Abo bantu bamaze igihe runaka bicisha bugufi kandi batikanyiza ariko buhoro buhoro mu buryo butagaragara neza baretse kwishingikiriza ku Mana no ku kuri kwayo. Batangiye gusaba ibihembo byinshi bitewe n’ubuhanga bwabo buhanitse. Mu bihe bimwe ibyo basabaga byaremerwaga, ariko akenshi abashakaga ibihembo by’akarenga babonaga imirimo mu mahanga yari abakikije. Aho kugira ngo bagire umwuka wiyoroshya wo kwitanga wari wuzuye abakurambere babo bubahwagwa cyane, bahaye intebe umwuka wo kurarikira no kurundanya byishyi. Ubuhanga bari barahawe n’Imana babukoreshereje abami b’abapagani maze basuzugura Umuremyi wabo.UB2 137.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents