Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Byose Biracecetse, Biratuje, Ntibijijishije

    Umwanzi aritegura kuyobya isi yose akoresheje imbaraga ye ikora ibitangaza. Azagerageza kwambara ishusho y’abamalayika b’umucyo kandi yigire nka Yesu Kristo. Umuntu wese wigisha ukuri kw’iki gihe akwiriye kubwiriza Ijambo ry’Imana. Abantu bagundira Ijambo ry’Imana ntibazakingurira Satani inzugi bagira ibyo bavuga bitizewe bashingiye ku buhanuzi cyangwa ku inzozi n’amayerekwa. Haba ku rugero runini cyangwa ryoroheje, ukwigaragaza kw’ibinyoma kwagiye kwinjizwa hirya no hino, uhereye mu mwaka wa 1844, nyuma y’igihe twari dutegereje kugaruka kwa Kristo...Tuzakomeza kurushaho kubona uko kwigaragaza kw’ibinyoma, kandi nk’abarinzi b’indahemuka tugomba kuba maso. Hari amabaruwa angeraho aturtse ku bantu benshi yerekeye amayerekwa bagize kandi bakumva bafite inshingano yo kuyavuga. Uhoraho afashe abagaragu be kugira ngo bagire ubushishozi.UB2 17.1

    Iyo Imana ifite inzira nyakuri yo kunyuzamo umucyo, iteka haba hariho ibyiganano byinshi cyane. Satani azakora ibishoboka byose yinjire mu muryango uwo ari wo wose uzamukingurirwa. Azatanga ubutumwa bw’ukuri abuvange n’ibitekerezo by’ukuri bye bwite, ibyo yateguriye kuyobya abantu, byo gukururira ubwenge ku bantu no ku magambo yabo ndetse no kububuza gushikama kuri iri jambo ngo, “Uwiteka aravuga ati.” Mu buryo Imana ikorana n’abantu bayo, byose biratuje; ku bayiringira, byose biratuje kandi nta kwishushanya. Hazabaho abizera ibyo Bibiliya ivuga bicishije bugufi b’abanyakuri ndetse bafite ishyaka, kandi hazanabaho abakora ibyo Ijambo ribabwira kimwe n’abaryumva. Hazabaho gutegereza Uwiteka by’ukuri, gushikamye kandi kuvuye ku mutima.-Letter 102, 1894. (Ibaruwa 102, 1894)UB2 17.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents