Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kurarikirwa Kuringaniza Abakozi

    Nimureke muri twe habeho ubutabera maze turinganire. Benshi barifuza cyane kubona ingororano . Guha agaciro umurimo wakozwe bishingiye ku narijye birakorwa. Nimureke he kugira umuntu uhabwa umushahara w’ikirenga bitewe n’uko atekereza ko afite ubushobozi bwo gukora umurimo runaka ngo muri ubwo buryo umurimo ukorerwa Imana ndetse n’iterambere ry’umurimo wayo bishingire ku bucancuro. Uhabwa byinshi nawe azabazwa byinshi. Nimureke abajya impaka bavuga ko bakwiriye guhabwa imishahara minini kubera ubushobozi bwabo ndetse n’impano zihariye bafite bibaze bati, “Izi mpano ndi gucuruza ni iza nde? Mbese nakoresheje izi mpano mu buryo buhesha Imana ikuzo? Mbese italanto nagurijwe nazikubye kabiri?” Imikoreshereze yera y’izi mpano yagombye kuzanira inyungu umurimo w’Imana. Impano zose dufite ni iz’Imana kandi ari icyo yaturagije ku ikubitiro n’inyungu twakibyaje umunsi umwe byombi bigomba kuyimurikirwa.UB2 144.4

    Iyaba abantu bakoze mu murimo w’Imana imyaka myinshi babashaga kwigana ubushishozi uburyo bukomeye bangije uruzabibu ry’Uwiteka kubw’ibikorwa bidatunganye, kubwo gutandukira amahame nyakuri no gukoresha umutungo mu bitari umurimo w’Imana bakoresha ubushobozi bwabo kuyobora abandi mu nzira z’uburiganya, aho kurarikira guhabwa imishahara yo hejuru bari bakwiriye kwicisha bugufi imbere y’Imana bafite ukwihana kuticuzwa. Nimureke bibaze iki kibazo bati, “Harya Databuja anyishyuza iki?” (Luka 16:5). Mbese nzasobanura iki ku byerekeranye n’italanto nakoresheje nabi, nzasobanuza iki imitekerereze yanjye idatunganye? Mbese nakora iki kugira ngo nkumire ingaruka mbi z’ibikorwa bibi byanjye byagabanije umutungo ugenewe umurimo w’Imana?” Iyaba buri muntu wese yarakoranye ubudahemuka mu mwanya w’icyubahiro yahawe, ntihakabayeho kubura k’umutungo mu bubiko bw’Uwiteka muri iki gihe.UB2 145.1

    Isano dufitanye n’umurimo w’Imana ntigomba kuba ishingiye ku rufatiro rw’ubucancuro nk’uko ukurikije uburyo umuntu abitekereza, ukoze cyane agomba guhembwa cyane. Abantu bibwira ko imirimo bakora nta gaciro ifite baba bakora ikosa rikomeye cyane. Nimureke Imana ibe indahemuka ku ijambo yavuze bityo hazabaho impinduka zikomeye cyane mu bugari bw’umurimo ukorerwa Umwami wacu.UB2 145.2

    Hari ibintu byinshi bigomba gukosorwa mu bantu biteguye guhabwa byinshi. Mbega uburyo uku gushaka kwakira ibihembo kuzuye kwikanyiza bidakwiriye. Uku kurarikira imishahara y’ikirenga byirukanye urukundo rw’Imana mu mitima myinshi. Ubwibone butewe n’umwanya umuntu arimo ni ikibi cyashinze umuzi cyarimbuye abantu ibihumbi byinshi, bari buzuye kurarikira kuba abanyacyubahiro b’ikirenga no kugaragarira buri wese bararimbuwe kubera ko batari bagihanze amaso icy’ingenzi. Bari barigenzuye birebeyeho kandi bigereranijje nabo ubwabo. Kurarikira ikuzo n’ishimwe kwabo kwari kwarabyaye gusubira inyuma mu bya Mwuka. Iki ni icyigisho abantu bose bari bakwiriye kwigana ubushishozi kugira ngo baburirwe kwirinda kwikanyiza n’ubugugu, birinde ubwibone bukuraho urukundo bakunda Imana kandi bukangiza ubugingo buhoro buhoro.UB2 145.3

    Iyo hari umuntu ukora mu murimo w’Imana wanze gukorera umushahara ahabwa, iyo abona igihembo gikwiranye n’imirimo akora, ashobora guhabwa ibyo asaba nyamara akenshi bizatuma atakaza ubuntu bw’Imana mu mutima we kandi ari bwo bufite agaciro kurusha izahabu n’ifeza n’amabuye y’agaciro. — Manuscript 164, 1899.UB2 145.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents