Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa bwahinduye imibereho

    Umubwirizabutumwa yateranyije amateraniro i Bushneli, muri Michigan, hanyuma y’umubatizo ntibyatinze asiga abizera atabakomeje neza mu butumwa. Abantu baracogoye buhoro buhoro maze abandi bongera gutangira ingeso mbi zabo. Hanyuma itorero riba rito cyane bituma Abakristo 10 cyangwa 12 bari basigaye bavuga yuko gukomeza nta cyo bikimaze. Bamaze gutandukana bava mu iteraniro ryabo bari bibwiye ko ari ryo riheruka, haza inzandiko muri zo harimo Urwibutso n’Integuza. Mu mugabane wandikwamo ingendo hari itangazo rivuga yuko Umukambwe na Madame White bazaba bari i Bushneli bateranya amateraniro ku wa 20 w’ukwezi kwa Nyakanga, 1867. Ubwo hari hasigaye icyumweru kimwe gusa. Batuma abana guhamagara abantu bari bamaze gutaha. Bagambiriye yuko hakwinye kuba umuntu uringaniza ahantu mu gashyamba kandi yuko bose bakwiriye kurarika abaturanyi babo, cyane cyane Abakristo basubiye inyuma.IZI1 31.1

    Ku Isabato mu gitondo, ku ku itariki ya 20 Nyakanga, Umukambwe na Madame White bagera mu gashyamba aho abantu mirongo itandatu bari bateraniye. Umukambwe White yabwirije mu gitondo. Ku manywa Madame White arahagumka ngo abwirize, ariko amaze gusoma isomo, aramanjirwa. Abumba Bibiliya ye atagize andi magambo avuga, maze atangira kuvugana na bo umuntu umwe umwe.IZI1 31.2

    “Ubwo mpagaze imbere yanyu kuri aya manywa, ndiho ndareba mu maso ha bamwe neretswe mu myaka ibiri ishize. Mbonye mu maso yanyu maze ibyo mukora bigaruka mu bwenge bwanjye neza, none mbafitiye ubutumwa buturutse k’Uwiteka.IZI1 31.3

    “Hano hari mwene Data wicaye hafi y’igiti cy’umozonobari. Simbasha kuvuga izina ryawe kuko ntawakumbwiye, ariko mu maso hawe nsanzwe mpazi, kandi imibereho yawe ihagaze imbere yanjye igaragara neza. “Nuko abwira mwene Data uwo ibyerekeye gusubira inyuma kwe. Amutera umwete wo kugaruka ngo agendane n’ubwoko bw’Imana.IZI1 31.4

    Hanyuma ahindukirira umugore mu rundi rahande rw’iteraniro, aravuga ati “Mushiki wacu uyu yicaye iruhande rwa mushiki wacu Maynard wo mu itorero rya Greenville, simbasha kuvuga izina ryawe, kuko ntabwiwe iryo ari ryo, ariko mu myaka ibin ishize neretswe ibyawe, kandi ibyo ukora nsanzwe mbizi.” Nuko Madame White akomeza uwo na we.IZI1 32.1

    Arangiza iryo teraniro agera ku muntu wese, amubwira ibyo yeretswe mu myaka ibiri ishize. Madame White arangije ikibwirizwa cye, atavuga amagambo yo kubacyaha gusa, uhubwo avuga amagambo yo kubarema umutima na yo, aricara. Umwe wo mu bari muri iryo teraniro yarahagurutse aravuga ati: “Ndashaka kumenya yuko ibyo mushiki wacu White yavuze kuri aya manywa ari ukuri. Umukambwe na Madame White ntibigeze kugera hano mbere; ntibatuzi haba na gato. Madame White ntazi amazina ya benshi muri twe, ariko nyamara aje hano kuri aya manywa atubwira yuko mu myaka ibiri ishize yeretswe maze ibyacu byose akabibona. maze hanyuma akomeza kubwira umuntu umwe umwe, amenyesha umuntu wese un hano ingeso z’imibereho yacu n’intekerezo zo mu mitima yacu. Mbese ibi byose ni iby’ukuri mu buryo bwose? Cyangwa se mushiki wacu White yafuditse. Ndashaka kubimenya.IZI1 32.2

    Abantu barahaguruka umwe umwe. Wa mugabo wari uri iruhande rw’igiti cy’umuzonobari na we arahaguruka, maze avuga yuko Madame White yasobanuye ibye neza kuruta uko yari kubisobanura. Yicuza ingeso ze zo kuyobagira. Avuga yuko agambiriye kugaruka no kugendana n’ubwoko bw’Imana. Wa mugore wari wicaranye na mushiki wacu Maynard wo mu itorero ry’i Greenville na we arahamya. Avuga ko Madame yavuze ibye neza kuruta uko yari kubasha kubisobanura. Wa mugabo wari iruhande rw’igiti cyumuzonobari uwo Madame White yari yabwiye amagambo yo gucyaha no kumukomeza avuga yuko Madame White yasobanuye ibye neza kuruta uko yari kubasha kubisobanura. Ibyaha biraturwa. Ibyaha birarekwa. Umwuka w’Imana abazamo, maze i Bushnell haba kuvugururwa.IZI1 32.3

    Umukambwe na Madame White bagarutse ku Isabato yakurikiyeho, maze bahagirira umubatizo, kandi itorero ry’i Bushnell rirahangwa neza rirakomera. Uwiteka yakunze abantu be b’i Bushnell nk’uko akunda abamureba bose. “Abo nkunda ndabacyaha, nkabahana ibihano; nuko rero, gira umwete zihane “(Ibyahishuwe 3:9), byageze mu byenge bwa bamwe mu bari aho. Igihe abantu barebaga mu mitima yabo nkuko Uwiteka yayirebaga, basobanukiwe n’uko bari by’ukuri maze bifuza guhinduka mu mibereho yabo. Uyu ni wo mugambi nyakuri w’ibyo Madamu White yeretswe byinshi.IZI1 33.1

    Umukambwe White amaze gupfa, ntibyatinze Madame White atura hafi y’ishuri rikuru rya Healdsburg. Abakobwa b’inkumi benshi babaga mu rugo rwe igihe bari bari mu ishuri. Wari umugenzo muri icyogihe kwambara agasegetera korohereye mu musatsi kugira ngo ube mwiza kandi usokoje neza uwo munsi wose. Umunsi umwe umukobwa anyura mu cyumba cya Madame White, abona agasegetera keza k’umusatsi yifuzaga. Atekereza yuko nta we uzakabaza, maze aragatwara agashyira mu isanduku ye. Hashize umwanya muto, igihe Madame White yariho yambara ashaka kugenda abura ka gaseketera k’umusatsi, nuko agenda atagateze. Nimugoroba igihe ab’urugo bari bateranye hamwe Madame White abaza iby’agasegetera ke k’umusatsi yabuze, ariko nta n’umwe wavuze ko azi aho kari.IZI1 33.2

    Hanyuma y’umunsi umwe cyangwa ibiri Madame White anyura mu cyumba cy’uwo mukobwa, ijwi riramumbwira riti “Pfundura iriya sanduku,” Ntiyashaka kuyipfundura, kuko iyo sanduku itari iye. Yongeye kubibwirwa ubwa kabiri amenya yuko iryo jwi ari irya marayika. Yubuye umupfundikizo, abona icyateye marayika kuvuga, kuko ariho agasegetera ke k'umusatsi kari kari. Igihe ab’urugo bari bongeye guteranira hamwe, Madame White arongera abaza iby’agasegetera k’umusatsi, avuga yuko Atari ko kijimije. Ntihagira ugira icyo avuga, nuko Madame White arabireka.IZI1 33.3

    Hashize iminsi mike, ubwo Madame White yari aruhutse kuko yari ananijwe no kwandika ahabwa iyerekwa rigufi cyane. Yabonye ikiganza cy’umukobwa kimanurira agasegetera k’umusatsi mu itara rya Peteroli. Ka gasegetera k’umusatsi kegereye ikirimi cy’umuriro karashya. Iryo ni ryo herezo ry’ibyo yeretswe.IZI1 33.4

    Igihe ab’urugo bongeye guteranira hamwe, Madame White yongera kuvuga ko agasegetera ke k’umusatsi kabuze, na none ntihagira ubyatura, kandi ntihagira uboneka uzi aho kaba. Hanyuma yaho ho hato Madame White ahamagara wa mukobwa bajya hirya, amubwira icyo rya jwi ryamubwiye, n’icyo yabonye mu isanduku, kandi amubwira n’ibya rya yerekwa rigufi cyane, yabonyemo agasegetera ke k’umusatsi gahira hejuru y’itara. Abimubwiye, wa mukobwa yatura yuko yakajyanye, n’uko yagatwitse ngo hatazagira ukabona. Nuko yikiranura na Madame White n’Uwiteka.IZI1 34.1

    Tubasha gutekereza yuko icyo gikorwa cyo kwiba agasegetera kitagize icyo kivuze cyane ngo Uwiteka abe yacyitaho. Ariko ibyo byari bikomeye cyane bifite agaciro karuta ak’ako kantu kibwe. Uwo mukobwa yari Umukristo w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Yiyumvagamo ko atunganiwe, ariko ntiyabonye amafuti aba mu ngeso ze. Ntiyabonye kwikunda kwe kwamuteye kwiba no gushukana. Noneho abonye uburyo utuntu dutoya ari ingezi; ko Imana yeretse intumwa yayo iyikorera mu isi iby’agasegetera k’umusatsi; wa mukobwa atangira kubireba mu mucyo wabyo w’ukuri. Ibyo byabereyeho kumugarura mu mibereho ye nuko agira imibereho myiza ishikamye ya Gikristo.IZI1 34.2

    Iyo niyo mpamvu Madame White yerekwaga. Nubwo ibihamya byinshi byanditswe na Madame White byari bifite icyo bikora byagenewe, birimo ibyigisho bihuye n’iby’itorero rikennye muri buri gihugu cyo mu isi. Madame White yasobanuye neza umugambi n’umurimo w’ibihamya muri aya magambo ati:IZI1 34.3

    “Ibihamya byanditswe ntibizana umucyo mushya, ahubwo bigeza mu mutima rwose ukuri kwahishuwe. Ibyo umuntu akwiriye gukorera Imana n’ibyo akwiriye gukorera bagenzi be byavugiwe neza mu Ijambo ry’Imana; nyamara bakeya muri mwe ni bo bumvira umucyo watanzwe. Mu bihamya ntiharimo ukundi kuri: ariko ni ho Imana yasoba- nuriye iby’ukuri bikomeye yatanze...Ibihamya ntibyonona agaciro k’ljambo ry’Imana, ahubwo birishyira hejuru, kandi birikururira abantu, kugira ngo ubusobanuro bwiza bw’ukuri bugere mu mitima ya bose.”IZI1 34.4

    Mu mibereho yose ya Madame While yakomereje Ijambo ry’Imana imbere y’abantu. Igitabo cye cya mbere yakirangirishije iyi ngingo, Yaravuze ati:IZI1 35.1

    “Musomyi nkunda, ngushinze Ijambo ry’Imana ngo ribe itegeko ryo kwizera kwawe n’ingeso zawe. Iryo Jambo ni ryo rizaducira urubanza. Imana yasezeraniye muri iryo Jambo ko mu “minsi y’imperuka “abantu bazerekwa; si uko rizaba ari itegeko rishya ryo kwizera, ahubwo bizaberaho guhumuriza ubwoko bwayo, no guhana abakora ibyaha baretse ukuri kwa Bibiliya. ”IZI1 35.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents