Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inzozi atashoboye kubwira abantu

    Mu gihe cy’amateraniro y’urudaca yabaye i Salamanka, i New York, mu gushyingo, 1890, aho Madame White yabwiririzaga rubanda mu materaniro makuru, yagize intege nke kuko yafashwe n’ibicurane bikomcye ari mu rugendo ajya muri uwo mudugudu. Hanyuma y’iteraniro rimwe ryo muri ayo yarasohotse ajya mu cyumba cye acogoye kandi arwaye. Yatekerezaga ibyo kumaramaza mu mutima we imbere y’Imana no kuyisaba imbabazi n’amagara mazima n’imbaraga. Apfukama iruhande rw’intebe ye, avuga aya magambo, asobanura uko byabaye ati:IZI1 35.3

    “Ubwo nabonaga icyumba cyose gisa n’icyuzuyemo imicyo inejeje isa n’ifeza, nta jambo nari navuga, maze uburibwe bwanjye bw'umababaro no kwiheba biratamuruka. Nuzuzwa ihumure n’ibyiringiro ari byo mahoro ya Kristo.”IZI1 35.4

    Nuko hanyuma arerekwa. Hanyuma yo kwerekwa ntiyashaka gusinzira. Ntiyifuza kuruhuka. Yari akize, yari aruhutse kubwa Yesu Kristo.IZI1 35.5

    Mu gitondo byari ngombwa ko amasha icyo ari bukore. Mbese yari akwiriye kujya aho amateraniro yajyaga kubera, cyangwa se yari akwiriye gusubira iwe i Battle Creek? Umukambwe H.T. Robinson wari umuyobozi w’umurimo waho, n’umukambwe William White, umuhungu we, bahamagarirwa kujya ku cyumba cye ngo bumve icyo abasubiza. Basanga yambaye kandi yakize. Yari yiteguye kugenda. Abatekerereza uko yakize. Ababwira ibyo yeretswe. Aravuga ati “Ndashaka kubabwira icyo naraye neretswe. Mu iyerekwa nasaga n’uri I Battle Creek, maze marayika utumwa arambwira ati “Nkurikira.”IZI1 36.1

    Nuko bigeze aho Madame White arashidikanya biramuguruka. Agerageza kabiri kuvuga ibyo yeretswe, ariko ntiyabasha kwibuka icyo yeretswe. Mu minsi yakurikiye yandika ibyo yeretswe. Byari ibyerekeye inama zitangwa z’igazeti y’umudendezo w’Itorero ryacu: The American Sentinel (Umurinzi w”Umunyamerika.)IZI1 36.2

    “Mu gihe cya nijoro nari mu nama nyinshi, nuko mpumva amagambo yasubirwagamo n’abantu bakuru bavuga yuko igazeti The American Sentinel yareka amagambo “Seventh-day Adventist” (Umudivantisiti w’Umunsi wa Karindwi) mu mpapuro zayo, ntigire icyo ivuga cyerekeye Isabato, abakomeye bo mu isi bayikunda; yakundwa n’abantu bose, kandi igakora umurimo urushijeho gukomera. Ibyo byasaga n’ibinejeje cyane.IZI1 36.3

    “Mbona mu maso habo harakeye, maze batangira kujya inama zo gutuma Sentinel, iba iya rubanda rwose. Byose bitangizwa n’abantu bari bakennye ukuri mu bwenge no mu mutima”.IZI1 36.4

    Biragaragara yuko yabonye itsinda ‘ry'abantu baganiraga inama z’umuyobozi wandika iyo gazeti. Inama y’Inteko Rusange ibaye muri Werurwe, 1890, basaba Madame White kujya abwiriza abakozi buri gitondo saa kumi n’imwe n’igice no kubwiriza iteraniro ryose ry’abantu ibihumbi bine ku Isabato ku manywa. Umurongo yasomyc ku Isabato ku manywa wari ngo : “Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.” Amagambo yose yari yerekeye ku Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bakomeza ingeso zigaragaza kwizera kwabo. Ibihe bitatu muri iryo teraniro yagerageje guterura ibyo yerekewe i Salamanka, ariko igihe cyose yatangiraga yarabuzwaga. Ni muri ubwo buryo gusa atashoboraga kwibuka ibyo yeretswe. Hanyuma aravuga ati “Nzagira ibindi mvuga kuri byo hanyuma.” Yakomeje kubwiriza ikibwiriza cye amara nk’isaha imwe, agisoza neza, maze iteraniro rirasezererwa. Bose bamenya ko atabashije kwibuka ibyo yeretswe.IZI1 36.5

    Umukuru w’Inteko Rusange yaramusanze maze amusaba kuzabwiriza iteraniro rya mu gitondo. Madame White aramusubiza ati “Oya, ndananiwe; natanze ibihamya byanjye. Ukwiriye gukora indi gahunda y’iteraniro rya mu gitondo.” Bakora izindi gahunda.IZI1 37.1

    Madame White asubiye iwe, abwira ab’iwe ko atazajya mu iteraniro rya mu gitondo, Yari ananiwe, ashaka kuruhuka. Yashakaga kuryama ku wa mbere mu gitondo, nuko kubw’iyo mpamvu hakorwa indi gahunda.IZI1 37.2

    Muri iryo joro, inama y’Inteko irangiye, itsinda rito ry’abantu riteranira mu biro bimwe byo mu nzu y’Urwibutso n’Integuza. Muri iryo teraniro harimo intumwa z’icapiro ryacapaga ya gazeti “Umurinzi w’Umunyamerika”; kandi hari n’intumwa z’urugaga rw’Umudendezo w’Idini. Bateraniye kuganira no gutunganya iby’ikibazo kiruhanya ari cyo ngingo ziyobora z’umukuru w’igasezeti y’Umurinzi w’Umunyamerika. Nuko urugi rurakingwa, maze bose banoganya yuko urugi rudakingurwa kugeza ubwo icyo kibazo gitunganywa.IZI1 37.3

    Mbere ya saa cyenda ho hato ku wa mbere mu gitondo, inama irangira icikiye, ariko abantu b’iby’Umudendezo w’Idini bemeje yuko Icapiro rya Pasifika niritemera ibyo bashaka ngo bakure ijambo “Umudiventisiti w’Umunsi wa Karindwi “n’Isabato” mu mpapuro z’iyo gazeti, batazongera kuyikoresha ngo ibe umugabane w’Urugaga rw’Umudendezo w”idini. Ibyo byaba ari ukwica igazeti. Bakinguye urugi, abantu bajya mu byumba byabo, bajya ku mariri, barasinzira.IZI1 37.4

    Ariko Imana idahunikira ntisinzire yohereje marayika wayo mu cyumba Madame White yari arimo saa cyenda y’icyo gitondo (ni ukuvuga saa cyenda y’ijoro bujya gucya). Yakanguwe mu bitotsi maze abwirwa ko akwiriye kujya mu iteraniro ry’abakozi saa cumi n’umwe n’igice mu gitondo, akahavugira ibyo yerekewe i Salamanka. Arambara ajya mu biro bye, akuramo inyandiko yari yaranditse ivuga ibyo yerekewe i Salamanka. Ibyo yeretswe bimaze kugaragara neza mu bwenge bwe, yandika ibindi byongera ku byo yari yaranditse.IZI1 38.1

    Abapasitoro bakimara gusenga babonye Madame White yinjira mu muryango, afite umukaba w’ibyo yanditse mu kwaha. Umukuru w’Inteko ni we wabwirizaga, aramubwira ati:IZI1 38.2

    “Madame White, tunejejwe no kukubona. Mbese hari ubutumwa udufitiye?”IZI1 38.3

    Na we aramusubiza ati: “Ndabufite rwose.” Nuko aza imbere. Avuga amagambo ahereye aho yari yaragereje ku munsi wabanje. Ababwira yuko saa cyenda mu gitondo bujya gucya yakanguwe maze akabwirwa kujya mu iteraniro ry’abakozi akahavugira ibyo yerekewe i Salamanka.IZI1 38.4

    Aravuga ati: “Igihe nerekwaga, nasaga n’uri i Battle Creek. Njyanwa mu biro by”Urwibutso n’integuza’, maze marayika utumwa arantegeka ati: “Nkurikira!” Njyanwa mu cyumba aho umutwe w’abantu waganiraga ikintu. Bari bashishikaye, ariko bisa n’aho balazi ibyo bakora.” Ababwira uburyo bariho baganira iby’amagambo umwanditsi w’igazeti y’”Umurinzi w’umunyamerika” azavuga, aravuga ati: “Nabonye umuntu umwe wo muri ba bagabo afata iyo gazeti y’Umurinzi. Ayifatira hejuru y’umutwe we maze aravuga ati: “Amambo yerekeye Isabato no kugaruka kwa Yesu natavanwa muri iyi gazeti, ntituzongera kuyikoresha ngo igire umugabane w’Urugaga rw’Umudendezo w’Idini. “Ellen White amara isaha avuga, asobanura ibyo inama yeretswe mu mezi yashize, kandi atanga inama ishingiye ku byo yahishuriwe. Maze aricara.IZI1 38.5

    Umukuru w’Inteko Rusange ayoberwa icyo abitekerezaho. Ntabwo yari yabona iteraniro nk’iryo. Ariko ntibategereje ubusobanuro igihe kirekire cyane; kuko umugabo yahagurutse inyuma mu cyumba, maze agatangira kuvuga ati:IZI1 38.6

    “Nari ndi muri iyo nama nijoro.”
    Madame White aravuga ati “Nijoro!
    IZI1 39.1

    “Nijoro ! Nagize ngo iyo inama yabaye mu mezi yashize, ubwo nabyerekwaga.”IZI1 39.2

    Aravuga ati “na rindi muri iryo teraniro nijoro, kandi ninjye wavuze ibya ya magambo akwiriye gukurwa mu igazeti, ubwo nari nyifatiye hejuru y’umutwe wanjye. Mbabajwe no kuvuga ko nari ndi mu ruhande rubi; ariko mpagaritswe no kwishyira mu ruhande rutunganye.” Aricara.IZI1 39.3

    Undi mugabo arahaguruka ngo avuge. Yari umukuru w’Urugaga rw’Umudendezo w’Idini. Nimwumve amagambo yavuze: “Nari ndi mun iyo nama. Nijoro ubwo inama y’Inteko yari irangiye, bamwe bo muri twe bateraniye mu cyumba cyanjye mu biro by’Urwibutso n’Integuza aho twifungiraniye maze tukahaganirira ibibazo n’ibyerekeye ibyo twabwiwe mu gitondo. Twagumye muri icyo cyumba tugeza saa cyenda bujya gucya. Ndamutse ntangiye gusobanura uko byagenze n’uko umuntu yari ameze mu bari muri icyo cyumba, sinabasha kubisobanura uko bin kandi neza nk’uko Madame White yabisobanuye. None ubu mbonye ko nafuditse kandi yuko igitekerezo nari mfite kitari gikwinye. Kubwo umucyo nahawe muri iki gitondo menye ko nafuditse.IZI1 39.4

    Uwo munsi havuga abandi. Umuntu wese wari muri iryo teraniro arahaguruka arahamya, avuga yuko Elina G.White yasobanuye neza inama n’umutima abari barimo bari bafite. Mbere yo kurangiza iryo teraniro ku wa mbere mu gitondo, umutwe w’ab’Umudendezo w’Idini baraterana, bakuraho ya nama bari banoganije mu masaha atanu gusa yari ashize.IZI1 39.5

    Iyo Madame White atabuzwa akaba yaravuze ibyo yeretswe ku Isabato ku manywa ubutumwa bwe ntibuba bwarakoze icyo Imana yari yagambiriye ko bukora, kuko inama yari itaraba.IZI1 39.6

    Uko biri kose inama rusange yatanzwe ku Isabato ku manywa ntiyari ikwiriye abo bantu. Batekereje ko hari ibyo bazi biruseho. Ahari baribajije nk’uko bamwe bagenza muri iki gihe, bati “Yemwe ahari Madame White ntiyari asobanukiwe,” cyangwa bati “Iriya nama yari ikwiriye mu myaka yashize, ariko ubu ntacyo ikimaze.” Ibitekerezo Satani atwongerera muri iki gihe bihwanye n’ibyo yagerageresheje abo bantu mu mwaka w’ 1891. Imana yabyumvikanishije neza , mu gihe cyayo no mu buryo bwayo yuko uwo wari umurimo wayo; Yarayoboraga; Yararindaga; yari umusare wabo. Elina White atubwira yuko Imana “Yahoraga yemerera ibintu ko bizana akaga, kugira ngo uruhari rwayo rumenyekane. Ni bwo yamenyekanishije yuko muri Isirayeli hari Imana.”IZI1 40.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents