Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibihamya n ‘Umusomyi

    Madame White yamaze imyaka 70 avuga kandi yandika ibintu Imana yamuhishuriye. Ibihe byinshi yahabwaga inama zo guhana abayoba baretse ukuri kwa Bibiliya. Ibihe byinshi izo nama zerekanaga ingeso Imana ishaka ko ubwoko bwayo bukurikira. Rimwe na rimwe Ibihamya byavugaga uburyo ubugingo bumeze ham we n’urugo n’itorero. Abakristo bo mu itorero bakiriye ubwo butumwa bate ?IZI1 40.2

    Guhera mu itangira ry’umurimo, abayobozi bafite inshingano basuzumye imirimo ye kugira ngo bamenye neza yuko iyo mpano y’ubuhanuzi ari yo koko. Intumwa Pawulo arahugura ati “Ntimuhinyure ibihanurwa; ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza.” 1 Abatesalonike 5:20. Ibigerageza umuhanuzi bya Bibliya byageragereshejwe imirimo ya Madame White. Kandi uku ni ko yakoraga kuko yanditse ati:IZI1 40.3

    “Uyu murimo ni uw’Imana cyangwa si uwayo? Nta cyo Imana ihuriyeho na Satani. Umurimo nakoze mu myaka 30 ishize ufite ikimenyetso cy’Imana cyangwa ikimenyetso cy’umwanzi? Mu byo nakoze, nta murimo w’igice urimo. “Bibliya itanga imirongo ine yo kugeragerezaho umuhanuzi. Umurimo wa Madame White wabaye mahwi, n’umurongo wose wa Bibiliya.IZI1 40.4

    1. Ubutumwa bw’umuhanuzi nyakuri bukwiriye gufatanya n’amategeko y’Imana n’ubutumwa bw’abahanuzi (Yesaya 8: 20).IZI1 41.1

    Ibitabo bya E.G White bishyira hejuru amategeko y’Imana kandi bikayobora abagabo n’abagore kuri Bibliya no ku kuzura kwayo,IZI1 41.2

    Avuga ko Bibliya ari yo itegeka kwizera n’ingeso kandi ari yo mucyo ukomeye naho ibitabo bye ari umucyo urushijeho kuba muto uyobora abasoma bose.IZI1 41.3

    2. Ubuhanuzi bw’umuhanuzi nyakuri bukwiriye gusohora. (Yeremiya 28:9).IZI1 41.4

    Mu gihe umurimo wa Madame White wari umeze nk’uwa Mose mu byo kuyobora abantu yanditse ibintu byinshi bizabaho mu buryo bwo guhanura. Mu itangira ry’umurimo wacu wo gucapa mu mwaka wa 1848, yavuze uburyo uzakura ukagotesha isi umucyo wawo. Muri iki gihe Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bacapa ibitabo mu ndimi zisaga 200 bigurwa amafaranga asaga 1.000.000.000 (Miliyari imwe) mu mwaka.IZI1 41.5

    Mu mwaka wa 1890, ubwo mu isi batangaje yuko nta yindi ntambara izabaho kandi imyaka igihumbi ikaba igiye gutangira, Elina White yaranditse ati “Inkubi y'umuyaga iraje, kandi dukwiriye kwitegura uburakari bukaze bwayo... Tuzareba akaga impande zose. Amato ibihumbi byinshi azarohama imuhengeri h’inyanja. Amato akomeye amagana y’amahanga azazika, kandi abantu uduhumbagiza bazabura ubugingo bwabo.” Ibi byasohoye mu gihe cy’intambara ikomeye yo mu isi ya mbere n’iya kabiri.IZI1 41.6

    3. Umuhanuzi nyakuri yatura yuko Yesu Kristo yaje mu mubiri kandi yuko Imana yihinduye ikaba umuntu mu mubiri. 1 Yohana 4.2.IZI1 41.7

    Igitabo cyitwa Uwifuzwa Ibihe Byose cyumvikanisha neza umurimo wa Elina G. White ugezwe kuri uyu murongo. Nimwite kuri aya magambo, ngo:IZI1 41.8

    “Yesu yashoboraga kwigumira iruhande rwa Se. Aba yarigundiriye ubwiza bwo mu ijuru, n’icyubahiro cy’abamarayika. Ariko yahisemo gusubiza inkoni y’ubugabe mu ntoke za Se, no kuva ku ntebe y’ubwami bw’ isi, kugira ngo abone uko azanira umucyo abatagira icyo bazi, n’ubugingo abarimbuka.”IZI1 42.1

    “Hafi y’imyaka isaga ibihumbi bibiri ishize, ijwi rifite impamvu ihishwe ryumvikaniye mu ijuru rivuye ku ntebe y’ubwami y’Imana, rivuga riti: “Dore, ndaje. Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse, ahubwo wanyiteguriye umubiri. . . Dore ndaje, Mana, (mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye) nzanywe no gukora ibyo, ushaka,” (Abaheburayo 10:5-7). Muri aya magambo havugwamo kuzura kw’umugambi wari warahishwe uhereye kera kose. Kristo yari agiye kuza mu isi yacu, akigira umuntu... Mu maso y’abantu bo mu isi ntiyari afite ubwiza bwatuma bamwifuza: nyamara yari Imana yigize umuntu, umucyo w’ijuru n’isi. Ubwiza bwe bwaratwikiriwe. Gukomera n’icyubahiro bye byarahishwe kugira ngo abone uko yegera abafite agahinda n’abageragezwa.”IZI1 42.2

    4. Ahari igipimo gikomeye kiruta ibindi byose cyo kugenzura umuhanuzi nyakuri kiboneka mu mibereho ye, mu mirimo ye, no mu bwenge bw’ibyo yigisha. Icyo gipimo Kristo yakivuze yeruye muri Matayo 7:15, 16, ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo”IZI1 42.3

    Iyo dusuzumye imibereho ya Ellen G. White tubasha kuvuga yuko yagiraga imibereho ikwiriye ya Gikristo ihwanye n’ibyo yigishaga, kandi akagira ibyo tubasha kwiringira ku muhanuzi. Iyo turebye imbuto uko zigaragara mu mibereho y’abakurikije inama y’umwuka w’Ubuhanuzi, tubona ari nziza. Ibihamya byeze imbuto nziza. Iyo turebye itorero, tukamenya yuko twayobowe n’izo nama mu migabane itari imwe y’umurimo, dukwiriye kumenya yuko umurimo wa Madame White ugenzuzwa icyo gipimo. Ubumwe tubona mu nyigisho ze zanditswe mu gihe gisaga imyaka 70 na byo bihamya neza ko yari impano y’Umwuka y’ukuri.IZI1 42.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents