Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusabana n’ubumwe ni byo buhamya bwacu bukomeye cyane

    Kugirana amakimbirane n’ab’isi si ko kudushyira mu kaga cyane; ahubwo ni ibibi bikorerwa mu mitima y’abiyita abizera bituzanira amakuba ateye agahinda kandi bigatinza cyane amajyambere y’umurimo w’Imana. Nta yindi nzira irushijeho kuba iyo gucogoza rwose ingeso yacu y’iby’umwuka iruta kugira ishyari, no gukekana no gushaka ibibi ku bandi no gukeka ibibi. “Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuye mu ijuru, ahubwo ni ubw’isi, ni ubw’inyamaswabantu, ndetse ni ubw’abadayimoni, kuko aho amakimbirane n’intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukora ibibi byose. Ariko ubwenge buva mu ijuru, icya mbere buraboneye, kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya.” Yakobo 3:15-18.IZI1 62.1

    Gusabana n’ubumwe biri mu bantu bafite ingeso zitari zimwe ni byo muhamya ukomeye cyane yuko Imana yatumye Umwana wayo mu isi gukiza abanyabyaha. Ni ihirwe ryacu kujyana bene ubwo buhamya.IZI1 62.2

    Ariko kugira ngo dukore ibyo, dukwiriye kwemera itegeko rya Kristo. Ariko ingeso zacu zikwiriye gutunganyishwa gusabana n’ingeso ze, n’ubushake bwacu bukwiriye guhabwa ubushake bwe. Ni bwo tuzakorera hamwe tudafite igitekerezo cyo kugirirana nabi.IZI1 62.3

    Kutumvikana gutoya kugundiriwe gutera gukora ibyonona umubano wa Kristo. Nimutyo twe kwemerera umwanzi dutyo ngo atwigarurire. Nimutyo turusheho kwegera Imana no kwegerana ubwacu. Ni ho tuzaba nk’ibiti byo gukiranuka, byatewe n’Uwiteka, kandi byavomerejwe uruzi rw’ubugingo. Mbega uburyo tuzera imbuto! Mbese Kristo ntiyavuze ati: “Ibyo ni byo byubahisha Data?” Yohana 15:8.IZI1 62.4

    Iyo isengesho rya Kristo ryemerwa burundu, iyo ibyo ryigisha bihora byinjizwa mu mibereho ya buri munsi y’ubwoko bw’Imana, ubumwe mu murimo bwatubonekamo. Umuvandimwe azahambirishwa ku muvandimwe umurunga w’urukundo rwa Kristo. Umwuka w’Imana ni wo uzana ubwo bumwe. Uwiyejeje ni we ubasha kweza abigishwa be. Nibasabana na we, bazasabanishwa no kwizera kwera cyane. Niduhirimbanira kubona ubwo bumwe nk’uko Imana yifuza ko tubihirimbanira buzatuzaho. 38 T 232, 243;.IZI1 63.1

    Icyo Imana ishaka si umubare munini w’amashuri, n’amazu magari no kugira ibyo werekana bigaragara, ahubwo icyo ishaka ni imirimo ikorerwa hamwe y’ubwoko bw’umwihariko abantu batoranyijwe n’Imana kandi bafite agaciro, bunze ubumwe, imibereho yabo ihishanywe na Kristo mu Mana. Umuntu wese akwiriye guhagarara mu mugabane we n’ahantu he, akagira ibitekerezo n’amagambo, n’imirimo bikwiriye. Igihe abakozi b’Imana bose bazakora ibyo, kandi ntibizaba keretse babikoze, ni bwo umurimo wayo uzaba ushyitse, wuzuye neza. 48 T 183;.IZI1 63.2

    Uwiteka ashaka abagabo bafite kwizera nyakuri n’ubwenge bushyitse, abagabo basobanukirwa n’itandukaniro ry’ukuri n’ibinyoma. Umuntu wese akwiriye kuba maso, akiga kandi agashyira mu bikorwa inyigisho zitangwa mu gice cya cumi na karindwi cya Yohana, kandi agakomereza kwizera kuzima mu kuri kuriho ubu. Dukeneye kwitegeka kuzatubashisha gusabanya ingeso zacu n’isengesho rya Kristo. 5T 239; .IZI1 63.3

    Umutima wa Kristo uba ku bayoboke be bakora ibyo kuzuza umugambi w’Imana mu ngingo zawo zose. Bakwiriye kubera umwe muri we, nubwo batataniye mu isi yose. Ariko Imana ntishobora kubagira umwe muri Kristo keretse bemeye kureka inzira zabo bagakurikira inzira ye. 68 T 243; .IZI1 63.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents