Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 5: KRISTO GUKIRANUKA KWACU

    “Nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1 Yohana 1:9.IZI1 65.1

    Imana ishaka yuko twatura ibyaha byacu, kandi tukicishiriza bugufi imitima yacu imbere yayo; ariko icyo gihe, dukwiriye kuyiringira ko ari Data wa twese w’umugwaneza, utazahana abamwiringira. Benshi muri twe tugenda dukurikiye uko tubora ibintu, ntitugenda dukurikije kwizera. Twizera ibigaragara, ariko ntitwishimira amasezerano meza cyane twaherewe mu Ijambo ry’Imana; kandi nta kundi twakoza Imana isoni tubigendereye birenze kugaragaza yuko tutiringiye ibyo yavuze; no kubaza yuko Imana itwitayeho cyangwa yuko idushuka.IZI1 65.2

    Imana ntitureka bitewe n’ibyaha byacu. Tubasha gufudika, maze tukababaza Umwuka wayo; ariko nitwihana, tukayisanga dufite imitima yicuza, ntizadushora inshucu. Hari ibihindizo bikwiriye kuvanwaho. Dutekereza nabi, tukibona, tukabona ko twihagije, ntitwihangane, kandi tukivovota. Ibyo byose bidutandukanya n’Imana. Ibyaha bikwiriye kwaturwa kandi tukagirirwa ubuntu bwimbitse mu mitima yacu. Abiyumvamo ko bafite intege nke kandi bacogoye bashobora guhinduka abagabo b’intwari b’Imana, kandi bagakorera shebuja umurimo w’icyubahiro gikomeye. Ariko bakwiriye gukorera aharushijeho kwirengeramtibakwiriye gukururwa n’impamvu zo kwikunda.IZI1 65.3

    Dukwiriye kwigira mu ishuri rya Kristo. Gutungana kwe konyine ni ko kubasha kuduha umugisha umwe wo mu masezerano y’ubuntu. Twamaze igihe kirekire twifuza kandi tugerageza kubona iyo migisha, ariko ntitwayihawe, kuko twagize igitekerezo cy’uko hari icyo twabasha gukora ubwacu cyatuma tuyihabwa. Ntitwikuyeho amaso, ngo twizere yuko Yesu ari we Mukiza uhoraho. Ntidukwiriye gutekereza yuko ubuntu n’imirimo myiza byacu ari byo bibasha gukiza; ubuntu bwa Kristo ni bwo byiringiro by’agakiza gusa. Uwiteka, yatangiye isezerano mu muhanuzi we, ati: “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, na we aramubabarira, rwose pe.” (Yesaya 55:7). Dukwiriye kwizera isezerano ry’ukuri, tukareka kwemera kwizera twiyumvamo. Nitwiringira Imana burundu, tukiringira ineza ya Yesu Umukiza ubabarira byaha, tuzahabwa ikintu cyose cyo kudufasha twifuza.IZI1 65.4

    Turitumbira nkaho ari twe dufite imbaraga zo kwikiza; ariko Yesu yadupfiriye abitewe n’uko tutabyishoborera. Muri we ni ho dufite ibyiringiro byacu, gutsindishirizwa kwacu no gukiranuka kwacu. Ntidukwiriye kwiheba, no gutinya yuko tudafite Umukiza, cyangwa ngo twibwire ko adatekereza ibyo kutugirira imbabazi. Ubu ngubu arakora ku bwacu, aturarikira kumusanga turi abadafite kivurira, ngo dukizwe. Tumukoza isoni iyo tutizera. Biratangaje kubona uko tugenzereza incuti yacu ihebuje, uko tumwiringira tudebetse kandi ashoboye gukiza rwose, we waduhaye buri kimenyetso cyose cyo guhamya urukundo rwe rukomeye.IZI1 66.1

    Bavandimwe, muteze yuko ingeso zanyu nziza ari zo zizabahesha ubuntu bw’Imana, mukibwira yuko mubasha kubaturwa ku cyaha mutariringira imbaraga ye ko ibasha kubakiza? Niba izo ari zo ntugunda ziri mu bwenge bwanyu, ndatinya ko nta mbaraga muzahabwa, kandi hanyuma muzacogora.IZI1 66.2

    Igihe Uwiteka yemereraga inzoka z’ubusabwe kurya Abisirayeli bari bigometse, Mose yabwiwe kumanika inzoka y’umuringa no kubwira abakomerekejwe n’inzoka bose ngo bayirebe babone kubaho. Ariko abenshi nta bufasha babonye muri uwo muti wavuye mu ijuru. Aho hari hadendeje imirambo n’abasamba, kandi bari bazi ko nibadafashwa n’Imana bari burimbuke koko. Nyamara baborogeshejwe n’inguma, n’uburibwe, n’urupfu rwari rubagerereje, kugeza ubwo imbaraga zabashizemo, batangira kureba ibirorirori, kandi baba barakijijwe ako kanya.IZI1 66.3

    “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko ‘Umwana w’umuntu’ akwiriye kumanikwa kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” Niba uzi ibyaha byawe, ntukoreshe imbaraga zawe zose ubiborogera, ahubwo urebe ubone gukira. Yesu ni we Mukiza wacu gusa; nubwo abantu uduhumbagiza bakeneye gukizwa bakwihakana imbabazi yabagiriye, nta n’umwe wiringiye ubuntu bwe uzarimburwa. Mu gihe tuzi ko tudafite Kristo nta cyo twakwimarira, ntidukwiye gucika intege; dukwiye kwiringira Umukiza wabambwe akazuka. Abatindi barembejwe n’ibyaha, batagifite ibyiringiro barareba bagahabwa ubugingo. Yesu yasezeranishije ijambo rye; azakiza abamusanga bose.IZI1 66.4

    Sanga Yesu, ubone uburuhukiro n’amahoro. Ushobora guhabwa umugisha ndetse nonaha. Satani akugira inama avuga yuko utagira kivurira, kandi udashobora kwiha umugisha. Ni iby’ukuri; ntugira kivurira. Ariko shyira Yesu imbere yawe uvuge uti: “Mfite Umukiza wazutse. Ndamwiringiye, kandi ntazakunda ko ndimbuka. Mvugishwa impundu n’izina rye. Ni we gukiranuka kwanjye, n’ikamba ryanjye ryo kwishima.” Ntihakagire uwibwira ko ntaho ari; kuko atari ko biri. Ushobora kumenya yuko uri umunyabyaha kandi uzarimbuka; ariko ibyo ni byo bituma ukeneye Umukiza. Niba ufite ibyaha ukwiriye kwatura, wipfusha igihe ubusa. Ibi bihe bifite igiciro nk’icy’izahabu. “Nitwatura, ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 1:7). Abafite inzara n’inyota byo gukiranuka na bo bazahazwa, kuko Kristo yabibasezeraniye. Umukiza mwiza! Amaboko ye aramburiwe kutwakira, kandi umutima we ukomeye w’urukundo utegereje kuduha umugisha.IZI1 67.1

    Bamwe basa n’abiyumvamo ko bakwiriye kugeragezwa, kandi ko bakwiriye guhamiriza Uwiteka yuko bahindutse, mbere yo kumusaba umugisha. Nyamara abo bantu bakundwa bashobora gusaba umugisha n’ubu. Bakwiriye kugira ubuntu bwe, n’umwuka wa Kristo, kugira ngo bibafashe mu ntege nke zabo, bitabaye bityo ntibashobora kugira ingeso za Gikristo. Yesu akunda ko tumusanga uko turi; turi abanyabyaha, n’abatagira kivurira n’impezamajyo.IZI1 67.2

    Kwihana no kubabarirwa ni impano duhabwa n’Imana muri Kristo. Imbaraga y’Umukiza Wera ni yo itwemeza icyaha, maze tukiyumvamo ko dukeneye kubabarirwa. Nta muntu n’umwe ubabarirwa ibyaha adafite umutima ushengutse; ariko ubuntu bw’Imana ni bwo butera umuntu kwihana. Imana izi intege nke zacu zose n’ibyo tutakwishoboza byose kandi izadufasha.IZI1 67.3

    Bamwe basanga Imana ari uko bihannye kandi batuye ibyaha, ndetse bizera yuko ibyaha byabo bibabariwe, baracyananiwe gusaba kuzurizwa amasezerano y’Imana nubwo bari bakwiriye kubikora. Ntibazi yuko Yesu ari Umukiza uhora hafi iteka; kandi ntibiteguye kumuhozaho imitima yabo, biringiye yuko yuzuza umurimo utunganye w’ubuntu yatangiye gukorera mu mitima yabo. Mu gihe batekereza yuko bariho biyegurira Imana, bariyemera cyane. Hariho abantu bagira umwete ariko bakiringira Imana igice naho ikindi bakiyiringira. Ntibareba ku Mana ngo barindwe n’imbaraga yayo, ahubwo biringira kuba maso ngo batagwa mu bishuko no kuzuza inshingano zimwe na zimwe zabahesha kwemerwa n’Imana. Nta gutsinda kuba mu kwizera nk’uko. Abantu nk’abo biyuha akuya ariko nta cyo bageraho; imitima yabo ihora mu bubata budashira, kandi ntibaruhuka batararambika imitwaro yabo ku birenge bya Yesu.IZI1 68.1

    Dukwiriye guhora turi maso, dufite umwete, dukunda gusenga; ariko ibyo n’ubundi biza iyo umutima urindwa n’imbaraga y’Imana mu kwizera. Nta cyo dushobora gukora, haba na busa rwose cyaduhesha ubuntu bw’Imana. Ntidukwiriye kwiyiringira na gato cyangwa ngo twiringire imirimo myiza twakoze; ariko nubwo turi abahabye bashayishije mu byaha nidusanga Kristo, tuzabona uburuhukiro mu rukundo rwe. Imana yakira umuntu wese uyisanga yiringiye amaramaje ineza y’Umukiza wabambwe. Urukundo ruturuka mu mutima. Bishoboka ko umuntu atabona ibyishimo ngo yumve atwawe na byo, ariko abona ibyiringiro byuzuye amahoro kandi bidashira. Buri mutwaro wose uroroha; kuko umutwaro Kristo yikoreza woroshye. Inshingano tugomba kuzuza ihinduka umunezero, kandi ukwitanga tugira kutubera ibyishimo. Inzira mbere yasaga n’icuze umwijima w’icuraburindi ihinduka inzira y’umucyo mwinshi uturuka kuri Zuba ryo Gukiranuka. Uko ni ko kugendera mu mucyo nk’uko Kristo ari mu mucyo. 12 TT 91-95.IZI1 68.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents