Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8: NDI HANO, MWAMI NTUMA

    Imperuka iri hafi, izadutungura nk’umujura rwihishwa kandi mu buryo butagaragara, nk’uko umujura aza yomboka nijoro. Ndasaba Uwiteka kuduha kutazasinzira ukundi nk’uko abandi bagenza, ngo ahubwo tuzabe turi maso, kandi twirinde ibisindisha. Ukuri kugiye gutsinda nk’uko Yesu yatsinze bidatinze, kandi abahitamo kuba abakozi bakorana n’Imana bose, na bo iyo ntsinzi izaba iyabo. Igihe ni kigufi; ijoro rigiye kuza bidatinze, kandi nta we ushobora gukora. Nimureke abishimira mu mucyo w’ukuri kuriho ubu bashishikarire bwangu kumenyesha abandi uko kuri. Uwiteka arabaza ati: “Ndatuma nde?” Abashaka kwitangira ukuri ni bo bakwiriye gusubiza ubu bati: “Ndi hano Mwami; ntuma.”IZI1 90.1

    Twakoze umurimo mutoya rwose Imana yaduhaye wo kubwiriza ubutumwa mu baturanyi bacu n’ncuti. Muri buri mujyi wo mu gihugu cyacu hari abantu batazi ukuri. Kandi mu bihugu bigari byo hakurya y’inyanja hari ahantu henshi hashya dukwiriye guhinga ubutaka bwaho tugatera imbuto. 1Uko Abagabura n’Abakozi bo mu Itorero Bihanangirizwa:IZI1 90.2

    Twegereye cyane igihe cy’amakuba, kandi ubwihebe tutigeze turota buri imbere yacu. Imbaraga yo mu isi iratera abantu kurwanya Imana. Abaturage bo mu isi bariho barahinduka vuba cyane nk’abo mu minsi ya Nowa barimbuwe n’umwuzure, nk’abaturage b’i Sodoma, barimbuwe n’umuriro uvuye mu ijuru. Imbaraga za Satani ziriho zirakorera kurangaza abantu, ibitekerezo byabo bikava ku byiza by’ijuru bitazashira. Umwanzi yakoze gahunda zihuje n’umugambi we. Imirimo y’ab’isi, imikino, imideri mishya; ibyo byamaze gutwara ubwenge bw’abagabo n’abagore. Ibiganiro no gusoma ibitagira icyo byungura byonona ubwenge. Mu nzira ngari ijyana abantu ku kurimbuka kw’iteka harimo umurongo muremure w’abantu bayigendamo. Isi yuzuye urugomo, n’ivutu ry’ibinezeza byayo, n’ibiganiro bibi n’ubusinzi, ibyo byose birahindura itorero. Amategeko y’Imana ari yo rugero rw’Imana rwo gukiranuka, bavuga yuko nta cyo amaze. 29T 42, 43;IZI1 90.3

    Mbese dukwiriye gutegereza ko ubuhanuzi bw’imperuka busohora tutaragira icyo tubuvugaho? Noneho se amagambo yacu azaba akimaze iki? Tuzategereza se tugeze igihe urubanza rw’Imana ruzagera ku muntu ucumura tutaramubwira icyo agomba gukora? Kwizera Ijambo ry’Imana kwacu kuri hehe? Mbese dukwiriye kubona ibyahanuwe biba tutarizera icyo Imana yavuze? Umucyo ugaragara neza watugezeho, utwereka yuko umunsi ukomeye w’Umwami uri hafi, “ndetse ku rugi.” Nimutyo dusome kandi dusobanukirwe. 39T 20;IZI1 91.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents