Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imana Data wa twese ihishuriwe muri Kristo

    Imana yigaragarije mu Mwana wayo isa n’umuntu. Yesu ari we kurabagirana k’ubwiza bwa Data wa twese, “n’ishusho ya kamere ye” (Abaheburayo 1:3), yaje mu isi afite ishusho y’umuntu. Yaje mu isi nk’Umukiza w’abantu. Yazamutse mu ijuru nk’Umukiza w’abantu. Kandi nk’Umukiza w’abantu ahora atuvugira anadusabira imbabazi ku Mana mu ijuru. “Usa n’umwana w’umuntu” (Ibyahishuwe 1:13), akorera imbere y’intebe y’ubwami bw’Imana ku bwacu.IZI1 105.4

    Kristo, Umucyo w’isi, yatwikiriye ubwiza burabagirana bw’ubumana bwe hanyuma aza gutura mu bantu nk’umuntu kugira ngo bashobore kumenya Umuremyi wabo batarimbuwe. Nta muntu wabonye Imana mu gihe icyo ari cyo cyose keretse ko yiyerekaniye muri Kristo.IZI1 105.5

    Kristo yaje kwigisha abantu icyo Imana ishaka ko bamenya. Mu ijuru hejuru, no mu isi, no mu mazi magari y’inyanja, tuhabona imirimo y’intoke z’Imana. Ibyaremwe byose bihamya imbaraga zayo, n’ubwenge bwayo, n’urukundo rwayo. Ariko si ku nyenyeri cyangwa ku nyanja cyangwa ku isumo y’amazi tubasha kwigira Imana ubwayo nk’uko igaragarira muri Kristo.IZI1 106.1

    Imana yabonye yuko hari hakenewe ikirushije ibyaremwe kugaragaza Ubumana bwayo n’imico yayo. Yatumye Umwana wayo mu isi kugira ngo agaragaze, mu buryo amaso ya kimuntu yakwihanganira, kamere n’imirimo y’Imana itarebwa n’amaso y’abantu.IZI1 106.2

    Iyo Imana ishaka kugaragazwa nk’aho iba mu byaremwe; ni ukuvuga mu rurabyo, igiti, icyatsi gitoto kigishibuka, mbese Kristo ntaba yarabwiye abigishwa be igihe yari mu isi? Ariko mu nyigisho za Yesu ntabwo yigeze avuga Imana atyo. Kristo n’abigishwa be bigishije ukuri kuvuga ko hariho Imana yita ku muntu wese.IZI1 106.3

    Kristo yagaragaje iby’Imana byose kugira ngo abantu b’abanyabyaha babashe kubikomeza be kurimbuka. Ni we Mwigisha wavuye mu ijuru, ni umutangamucyo. Iyo Imana ibona yuko dukeneye ibihishurwa biruta ibyahishuriwe muri Kristo no mu Ijambo ryayo ryanditswe, iba yarabitanze.IZI1 106.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents