Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo aha abantu imbaraga yo guhinduka abana b'Imana

    Nimutyo twige amagambo Yesu yavugiye mu nzu yo hejuru mu ijoro ryabanjirije umunsi yabambweho. Igihe cye cyo kugeragezwa cyari cyegereje maze ashaka guhumuriza abigishwa be, bari bagiye gushukwa no kugeragezwa cyane.IZI1 106.5

    Abigishwa bari batarasobanukirwa n’amagambo Kristo yavuze yerekeye isano ye n’Imana. Ibyinshi mu byo yigishaga byari bikibabereye urujijo. Bari barabajije ibibazo byinshi bigaragaza ko batari bazi isano yabo n’Imana ndetse n’ibyari kubagirira akamaro muri cyo gihe n’ibyo mu gihe kizaza. Kristo yifuzaga ko barushaho kumenya Imana neza.IZI1 106.6

    Igihe Umwuka Wera yasukwaga ku bigishwa ku munsi wa Pentekote, ni ho basobanukiwe n’ukuri Kristo yari yaravugiye mu migani. Basobanukiwe n’inyigisho zari zarabaye urujijo. Ugusobanukirwa bagize bamaze guhabwa Umwuka Wera kwabateye gukorwa n’isoni kubw’ibitekerezo bimeze nk’inzozi bari barishyezemo. Ibyo bibwiraga n’ubusobanuro bihaga byari ubupfapfa babigereranyije n’ubumenyi bw’iby’ijuru babonye. Bayoborwaga n’Umwuka, kandi urujijo bari barigeze kugira rwari rweyuwe n’umucyo wari ubarasiye.IZI1 107.1

    Ariko abigishwa bari bataruzurizwa neza isezerano rya Kristo. Bahawe ubumenyi bwose bashoboraga kwakira bwerekeye Imana, ariko ukuzuzwa kw’isezerano ryavugaga ko Kristo azabereka neza Data wa twese kwari kugitegerejwe. Uko ni ko bimeze muri iki gihe. Uko tuzi Imana ni igice kandi ntigutunganye. Ubwo intambara izaba ishize maze Umwana w’Umuntu Yesu Kristo akereka Se abamukoreye neza, batanze ubuhamya bw’ibye bw’ukuri nubwo babaga mu isi y’ieyaha, bazasobanukirwa neza ibibabera urujijo muri iki gihe.IZI1 107.2

    Kristo yajyanye mu ijuru umubiri we w’ubumuntu wari wejejwe. Abamwakira abaha imbaraga yo guhinduka abana b’Imana, kugira ngo ku iherezo Imana izabakire nk’abayo, bazabane nayo ibihe bidashira. Nibaba abayoboke b’Imana muri ubu bugingo, nyuma “bazareba mu maso hayo; kandi izina ryayo rizandikwa mu ruhanga rwabo.” (Ibyahishuwe 22:4). None se ni munezero ki w’ijuru, utari ukureba Imana? Ni uwuhe munezero urushijeho gukomera umunyabyaha wakijijwe n’ubuntu bwa Kristo yagira uruse kureba mu maso h’Imana no kumenya ko ari yo Se?IZI1 107.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents