Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kurema ingeso zisa n’iza Kristo

    Ntabwo idini rya Kristo rihenebereza uryakiriye; ntabwo rimugira umunyamusozi cyangwa inkorotanyi, imfura mbi cyangwa umwibone, ikirahu cyangwa umunyabambe rike. Ahubwo, ritunganya urukundo, rikeza ubwenge, rikaboneza kandi rikayobora neza ibitekerezo, rikabigira imbohe za Kristo. Inama Imana ifitiye abana bayo irushijeho kuba hejuru cyane y’ibitekerezo umuntu abasha kugeraho. Mu mategeko yayo yatanzemo icyitegerezo cy’imico yayo.IZI1 109.5

    Icyo imico ya Gikristo igamije ni ugusa na Kristo. Imbere yacu hari akayira twanyuramo kugira ngo dutere imbere. Dufite icyo duharanira, intego tugomba kugeraho, igizwe n’ibintu byose byiza kandi bitunganye, bikomoka ku Mana mu ijuru. Dukwiriye guhora duhirimbana kandi tujya mbere hano ku isi, twerekeza mu ijuru aho tuzagira imibereho itunganye. 263,64;IZI1 110.1

    Imibereho tuzagira mu bihe by’iteka ryose izaba yarakomotse ku mico dufite ubu. Imibereho y’abagira ingeso ziboneye, kandi bagakiranuka mu mirimo yose, izaba nk’imuri zimurika umucyo mwinshi mu nzira z’abandi; ariko niba abantu bakomeza kuba abatiringirwa, niba ingeso mbi, z’ubunebwe no kwirengagiza zemererwa gushinga imizi, igicu cyijimye kurusha umwijima wa mu gicuku kizabudika ku byo bagamije muri ubu bugingo kandi kibuze umuntu kuzahabwa ubugingo buzaza. 34T 452;IZI1 110.2

    Hahirwa uwitondera amagambo y’ubugingo buhoraho. Azajyanwa mu kuri kose ayobowe n’Umwuka w’ukuri. Ntazakundwa, ntazubahwa kandi ntazashimishwa n’ab’isi; ariko azaba afite agaciro gakomeye mu maso y’Imana. “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana: kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenya, kuko batayimenye.” 1 Yohana 3:1. 45T 439;IZI1 110.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents