Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Icyaha kitababarirwa

    Icyaha cyo kurwanya Umwuka Wera ni ikihe? Ni ukuvuga iyo umuntu abeshya ko Satani ari we ukora imirimo runaka kandi mu by’ukuri ikorwa n’Umwuka Wera. Dore icyitegererezo. Reka tuvuge ko hari umuntu uzi neza igikorwa cy’umwihariko cyakozwe n’Umwuka w’Imana. Afite igihamya cyemeza yuko uwo murimo utanyuranije n’Ibyanditswe, kandi Umwuka Wera akamuhamiriza neza ko icyo gikorwa ari icy’Imana. Nyamara, nyuma y’aho akagwa mu bishuko; kwibona, kwihimbaza, cyangwa indi ngeso mbi, ikamutegeka; maze agahakana ko ari igikorwa cy’Imana, avuga yuko ibyo yemeraga mbere ko imbaraga y’Umwuka Wera ari imbaraga ya Satani. Imana ikorera mu mutima w’umuntu ikoresheje Umwuka wayo; kandi iyo abantu, ku bushake bwabo, bihakanye uwo Mwuka rwose maze bakavuga ko avuye kuri Satani, baba bakuyeho uburyo Imana ibasha kuvuga na bo. Kubera ko bahakanye igihamya Imana yishimiye kubaha, bakingiranye umucyo warasiraga mu mitima yabo, bibaviramo gusigara mu mwijima. Bityo huzuzwa amagambo ya Kristo ngo: “Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!” (Matayo 6:23). Abantu bakoze icyo cyaha bashobora kumara igihe runaka bagaragara ko ari abana b’Imana; ariko habayeho impamvu zituma imico yabo n’umwuka bafite bigaragara, bizagaragara yuko bari mu ruhande rw’umwanzi, bahagaze munsi y’ibendera rye ry’umwijima. 95T 634;IZI1 113.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents