Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umwizera ni we muntu urushijeho kuba mwiza mu bucuruzi

    Umuntu w’umukiranutsi, bikurikije urugero rwa Kristo ni we ugaragaza gutungana kudahinduka. Ibipimo bibeshya n’iminzani y’ibinyoma, ari byo benshi bashaka kuboneraho inyungu yo gukuza amajyambere mu isi, ni ibizira mu maso y’Imana. Nyamara benshi bavuga ko bakurikiza amategeko y’Imana bakoresha ibipimo bibeshya n’iminzani ibeshya. Iyo umuntu asabanye n’Imana by’ukuri, kandi agakurikiza amategeko yayo mu kuri, imibereho ye irabyerekana; kuko ibyo akora byose bihuje n’ibyo Kristo yigishije.IZI1 116.3

    Ntazagurishiriza icyubahiro cye kubona indamu. Ingeso ze nziza zubatswe ku rufatiro rw’ukuri, kandi imigenzerereze ye mu by’isi iba icyitegererezo cy’ingeso ze nziza. Gutungana gushikamye kurabagirana nk’izahabu iri mu bishingwe byo mu isi.IZI1 117.1

    Uburiganya, ibinyoma no gukiranirwa bibasha guhishwa amaso y’abantu ntibabibone, ariko ntibyahishwa amaso y’Imana. Abamarayika b’Imana bagenzura uko ingeso zikura kandi bagashyira ku munzani agaciro k’imico, bandika mu bitabo byo mu ijuru utwo turimo dutoya tugaragaza imico. Iyo umukozi atizerwa mu mirimo ye ya buri munsi kandi ntiyite ku murimo we, ab’isi ntibazaba bamuciriye urwa kibera nibagereranya urwego ariho mu idini bakurikije urwego ariho mu kazi.IZI1 117.2

    Kwizera yuko Umwana w’umuntu agiye kuza vuba mu bicu byo mu ijuru ntibizatera Umukristo nyakuri kuba umunenganenzi no kuba umunebwe mu mirimo isanzwe yo mu bugingo. Abategereje bashaka gutunguka kudatinze kwa Kristo ntibazaba abanebwe, ahubwo bazaba abanyamwete mu mirimo. Umurimo wabo ntuzajya ukoranwa ubunebwe n’uburiganya, ahubwo uzajya ukoranwa gukiranuka, n’umwete, no gutu*ngana. Abigira shyashya bibwira yuko kutita ku by’ubu bugingo ari icyemezo cy’uko ari ab’umwuka kandi yuko batandukany n’isi baribeshya cyane. Ukuri kwabo, no gukiranuka no gutungana bigeragerezwa kandi byemererwa mu bintu bimara igihe gito. Niba bakiranuka mu bitoya cyane bazaba abakiranutsi mu byinshi. Neretswe yuko aho ari ho benshi bazananirwa kwihanganira ibibagerageza. Bakuza ingeso zabo nyakuri mu byo bakora by’igihe gito. Bagaragaza ubuhemu, inama z’uburyarya n’uburiganya mu byo bagirira bagenzi babo. Ntibazirikana yuko kugundira ubugingo bw’ahazaza budapfa bizaterwa n’uburyo bitwara muri ubu bugingo, kandi yuko gutungana gukomeye cyane ari ko ngombwa mu byo kurema imico yo gukiranuka. Uburiganya ni bwo ...mendeze yo kuba akazuyaze kwa benshi bavuga ko bizera ukuri. Ntibafitanye isano na Kristo maze bagashuka imitima yabo. Mbabajwe no kuvuga yuko no mu bubahiriza Isabato harimo kutizerwa guteye inkeke. 64T 309-311;.IZI1 117.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents