Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Mujye mwiga mufite umwete kandi muri guhunda

    Babyeyi niba mushaka kwigisha abana banyu gukorera Imana no gukora ibyiza mu isi, mujye mugira Bibiliya igitabo cyo kwigishirizamo. Igaragaza uburinganya bwa Satani. Ni yo mwigisha ukomeye w’abantu, irahana kandi ikosora imico mibi, ni igipimo kitubashisha gutandukanya igikwiriye n’ikidakwiriye. Ikintu cyose cyigishirizwa imuhira cyangwa mu ishuri, Bibiliya ni yo ikwiriye guhagarara ari umwigisha ukomeye wa mbere. Iyo Bibiliya ihawe uwo mwanya, Imana ihabwa icyubahiro, kandi Imana izagufasha mu guhindura abana bawe. Muri icyo gitabo cyera harimo ikirombe cy’ubutunzi bw’ukuri n’ubwiza, kandi ababyeyi ni bo bazacirwaho iteka nibadakundisha abana babo cyane icyo gitabo. 55T 322IZI1 120.3

    “Handitswe ngo” ni yo ntwaro yonyine Kristo yakoresheje igihe umushukanyi yamusanganaga uburiganya bwe. Ibyigisho by’ukuri kwa Bibiliya ni umurimo ukomeye kandi mugari ababyeyi bakwiriye gukora. Mujye mwigisha abana iby’ukuri byavuzwe n’Imana mu buryo bunejeje. Nk’ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore, mushobora kubera abana ibyigisho bigaragara mu mibereho ya buri munsi mubikoresheje kwihangana, ineza, n’urukundo, mukabyihambiraho. Ntimukabakundire gukora uko bishakiye, ahubwo mujye mubereka yuko umurimo wanyu ari ugukora iby’Ijambo ry’Imana rivuga no kubagaburira no kubahugurira iby’Umwami.IZI1 121.1

    Mujye mwitondera gahunda yo kwiga Ibyanditswe mu ngo zanyu. Mujye mwirengagiza ikintu cyose cya kamere y’iyi si ... ariko mujye mureba neza yuko umutima ugaburirwa umutsima w’ubugingo. Ntibishoboka kugereranya ngo umuntu amenye ibyiza yagezwaho n’isaha imwe cyangwa ndetse n’igice cy’isaha ya buri munsi byahariwe Ijambo ry’Imana abantu bishimye kandi basabana. Mujye mureka Bibiliya abe ari yo yisobanura, muhuriza hamwe ibivuzwe byose byerekeje ku cyigisho gitanzwe mu bihe bitari bimwe no mu buryo butari bumwe. Ntimugahagarike igihe cyanyu cyo kwiga niba hari abantu baje kubasuhuza cyangwa abashyitsi. Nibinjira mwatangiye kwiga, mubararikire gufatanya namwe muri izo nyigisho. Mujye mureka abantu babone yuko mushyize imbere kunguka ubwenge bwo mu Ijambo ry’Imana kuruta kubona indamu cyangwa umunezero w’isi.IZI1 121.2

    Iyaba twigaga Bibiliya dufite umwete kandi dusenga buri munsi, twagiye tubona buri munsi ukuri guteye ubwuzu mu busobanuro bushya Imana iduhaye, bufututse kandi bufite imbaraga. 6CG 510,511’.IZI1 121.3

    Mukwiriye kugira Bibiliya umuyobozi wanyu niba mushaka kureresha abana banyu ibyokuruya no guhugura by’Uwiteka. Mureke imibireho n’imico bya Kristo bibabere urugero rwo kwigana. Nibateshuka, mujye mubasomera icyo Uwiteka yavuze cyerekeye ku byaha nk’ibyo. Mukeneye guhora mubitaho kandi mukabikorana umwete. Ingeso mbi imwe yihanganiwe n’ababyeyi ntikosorwe n’abigisha, ishobora gutuma umwana akurana imico idashimwa. Mujye mwigisha abana bamenye ko bakwiriye kugira imitima mishya; ibyo bishimira bishya, n’imigambi mishya iyobowe n’Imana. Bakwiriye gufashwa na Kristo; bakwiriye kwimenyereza imico y’Imana nk’uko igaragarizwa mu Ijambo ryayo. 7CG 515 ;IZI1 122.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents