Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umusomyi yasezeraniwe kumurikirwa n’umucyo w'Imana

    Ijambo ry’Imana, nk’imico y’uwo rikomokaho, rifite ibihishwe ikiremwamuntu kitabasha gusobunukirwa mu buryo busesuye. Rijyana ibitekerezo byacu aho Umuremyi ari “mu mucyo utegerwa.”(1 Timoteyo 6:16). Ritwereka imigambi afite ibihe byose mu mateka y’abantu, imigambi izagenda yuzura uko ibihe bihita iteka ryose. Ridusaba kwita ku bintu bitazashira bifitanye isano n’ingoma y’Imana n’ahazaza h’Umuntu.IZI1 122.2

    Uko icyaha cyaje mu isi, uko Kristo yambaye ishusho y’umuntu, kubyarwa ubwa kabiri, umuzuko, n’ibindi byigisho byinshi biri muri Bibiliya, ni ibihishwe cyane birenze ubusobanuro umuntu yatanga cyangwa ndetse yasobanukirwa byuzuye. Ariko Imana yaduhaye mu Byanditswe Byera ubuhamya buhagije butwereka ko ari Ijambo ry’Imana, kandi ntidukwiriye gushidikanya Ijambo ryayo kuko tutabasha gusobanukirwa n’amabanga yose y’ubuntu bwayo.IZI1 122.3

    Iyaba byashobokaga ngo Ibyaremwe bisobanukirwe Imana n’imirimo yayo mu buryo bwuzuye, byaba bigeze aho nta kundi kuri kuzongera kumenywa, nta bundi bwenge buzungukwa, nta kongera gukura mu bitekerezo cyangwa mu byo twibwira mu mutima. Imana ntiyaba ikibaye Isumbabyose; kandi abantu bamaze kumenya ubwenge bwose bakagera no ku byo bagomba kugeraho byose nta rindi jyambere baba bateze. Nimutyo dushimire Imana ko atari uko biri. Imana ihoraho; muri Yo ni ho hari “ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya.” Kandi kugeza mu bihe bidashira abantu bakwiriye guhora bashakashaka, bagahora biga, nyamara ntibashobora kumarayo ubutunzi bw’ubwenge bwayo, n’ineza yayo, n’imbaraga yayo.IZI1 122.4

    Nitutayoborwa n’Umwuka Wera tuzahora dukora hirya no hino duhindura ukundi Ibyanditswe Byera cyangwa tubisobanura uko bitari. Hariho uburyo bwinshi bwo gusoma Bibiliya bitagize icyo byunguye kandi kenshi bigirira umuntu nabi. Iyo Ijambo ry’Imana ritabumburanwe kwicisha bugufi no gusenga; iyo ibitekerezo n’ibyo abantu bishimira bitari ku Mana cyangwa ngo bifatanye n’ubushake bwayo, ubwenge bujyamo igihu cyo gushidakanya; kandi ibyiringiro bigenda birushaho kuba bike. Umwanzi ayobora ibitekerezo, maze agatanga ubusobanuro butari ubw’ukuri.85 1 699-705;IZI1 123.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents