Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusabana gukwiriye kubanziriza gusukirwa Umwuka Wera

    Mumenye yuko ubwo abigishwa bari bageze mu bumwe bushyitse, batakimaranira umwanya wo hejuru cyane uruta iyindi, ari ho Umwuka yasutswe. Bari bashyize hamwe. Ibibatandukanya byose byari bitakiriho. Kandi ni ko n’ubuhamya bwabo bwari bumeze Umwuka amaze gutangwa. Mwite kuri iri jambo ngo: “Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama.” (Ibyakozwe n’Intumwa 4:32). Umwuka w’Uwapfiriye kugira ngo abanyabyaha babeho yongeye intege mu nteko y’abizera.IZI1 137.4

    Abigishwa ntibisabiye umugisha ubwabo. Bari baremerewe n’umutwaro w’imitima. Ubutumwa bwari bukwiriye kujyanwa ku mpera z’isi, kandi bashakaga guhabwa imbaraga Kristo yari yarasezeranye. Ni cyo cyatumye Umwuka Wera asukwa, maze ku munsi umwe hihana abantu ibihumbi byinshi.IZI1 138.1

    Ni ko bishobora kuba n’ubu. Abakristo bakwiriye kureka amahane yose maze bakiyegurira gukiriza Imana abazimiye. Bafite kwizera, bakwiriye gusaba guhabwa umugisha basezeraniwe kandi bazawubona. Gusukwa kw’Umwuka mu minsi y’intumwa kwari “Imvura y’umuhindo” kandi byagize umusaruro w’akataraboneka. Ariko imvura y’itumba izarushaho kuba nyinshi. Mbese abazima muri iyi minsi y’imperuka basezeraniwe iki? “Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.” “Nimusabe Uwiteka imvura mu gihe cy’itumba, muyisabe Uwiteka urema imirabyo; na we azabavubira imvura y’umurindi, umuntu wese azamumereza ubwatsi mu rwuri rwe.” (Zekariya 9: 12; 10:1). 281’ 20,21;IZI1 138.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents