Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akamaro ko kwiyegurira Umwuka Wera

    Imana ntidusaba gukoresha imbaraga zacu umurimo uri imbere yacu. Yateguye ubufasha buturuka mu ijuru mu bihe bibi byose birenze imbaraga za kimuntu. Itangira Umwuka Wera gufasha mu birushya byose, no gukomeza ibyiringiro byacu, no kumurikira ubwenge bwacu ndetse no kweza imitima yacu.IZI1 138.3

    Kristo yateguye yuko itorero rye rizaba umubiri uhindutse ishusho, imurikishirijwe n’umucyo wo mu ijuru, ifite ubwiza bwa Imanweli. Umugambi we ni uko Umukristo wese azibera mu mucyo n’amahoro by’umwuka. Nta rubibi rw’ineza y’umuntu waretse inarijye, utanga umwanya mu mutima we ngo Umwuka Wera akoreremo kandi ugira imibereho yiyeguriye Imana burundu.IZI1 138.4

    Amaherezo yo gusukwa k’Umwuka ku munsi wa Pentekote yabaye ayahe? Inkuru nziza y’Umukiza wazutse yajyanwe ku iherezo ry’isi yari ituwe. Imitima y’intumwa yasenderejwe n’ineza nyinshi cyane, yimbitse cyane, kandi icengera mu mutima cyane, bituma ibahatira kujya aho isi iherera, bahamya bati: “Sinkiratana ikindi, keretse Umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo.” (Abagalatiya 6:14). Igihe bamamazaga ukuri nk’uko kuri muri Kristo, imitima yakiriye imbaraga y’ubutumwa. Itorero ryabonye umukumbi w’abihana baturutse imihanda yose. Abari barasubiye inyuma bongeye kwihana. Abanyabyaha bafatanyije n’Abakristo gushaka imaragarita y’igiciro cyinshi. Abari abanzi bikabije b’ubutumwa bahindutse ababurwanirira. Hasohoye ubu buhanuzi ngo: “Umunyantege nke azaba nka Dawidi,” kandi inzu ya Dawidi izaba nka “marayika w’Uwiteka.” Umukristo wese yabonye muri mwene Se urukundo n’ineza byo mu ijuru. Umugambi wari umwe. Ingingo imwe yo kunesha yamize izindi zose. Icyo abizera bifuzaga gusa kwari ukugaragaza ishusho y’ingeso za Kristo no gukorera kwagura ubwami bwe.IZI1 138.5

    Natwe iryo sezerano ry’Umwuka ni iryacu rwose nk’uko ryabaye iry’abigishwa ba mbere. Muri iki gihe Imana izaha abagabo n’abagore imbaraga ivuye mu ijuru, nk’uko yayihaye abumvise ijambo ry’agakiza ku munsi wa Pentekote. Kuri iyi saha Umwuka w’Imana n’ubuntu bwayo ni iby’ababyifuza bose kandi bamwakira mu ijambo rye. 38T 19,2; IZI1 139.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents