Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ni icyitegererezo cy’ahatuye isi

    Twebwe tuvuga ko turi abagorozi, abatwaramucyo mu isi, abarinzi bakiranuka b’Imana, bareba mu nzira zose aho Satani abasha kunyuza ibishuko bye kugira ngo abantu bararikire kurya ibidakwiye. Urugero dutanga rukwiriye kuba imbaraga ishyigikiye ubugorozi. Dukwiriye kureka umugenzo wose ugabanya imbaraga z’umutima uhana cyangwa utera umuntu kwemera gushukwa. Ntidukwiriye kugira umuryango dukingura ubasha kwinjiza Satani mu bwenge bw’umuntu umwe waremwe ku ishusho y’Imana. 225T 360;IZI1 147.4

    Inzira imwe gusa yo kuboneramo amahoro ni ukudakora kudasogongera, kudafata, icyayi, ikawa, vino, itabi, umuti usinziriza n’inzoga. Uko abantu bo muri iki gihe bakeneye gusaba ubufasha bw’imbaraga y’ubushake, babitewemo inkunga n’ubuntu bw’Imana kugira ngo babashe kurwanya ibishuko bya Satani n’irari uko ryaba ari rito kose, bikubye incuro ibyeri uko byari bimeze ku bantu ba kera. Ariko abo muri iki gihe bafite intege nke zo kwitegeka ugereranyije n’abo ba kera. Abamenyereje irari ryabo ibyo bitera umubiri n’amaraso gukora vuba bamaze kwanduza abana babo iryo rari ribi no kwifuza, none bakeneye kurwanya kutirinda kw’uburyo bwose. Inzira nsa yo gukurikira irimo amahoro asesuye ni uguhagarara ushikamye mu ruhande rwo kwirinda no kudahangara guca mu nzira irimo akaga.IZI1 148.1

    Iyaba inama nziza za Gikristo zatangwaga ku byerekeye kwirinda muri byose, batanze urugero bahereye ku meza yabo, babashije gufasha abafite intege nke mu byo kwitegeka, bari hafi gutsindwa n’irari. Iyaba twabashaga kumenya yuko ingeso tugira muri ubu bugingo zifite icyo zizatwara ibyo tugamije mu bugingo buhoraho, kandi ko ubugingo buhoraho tugamije bugengwa n’amatwara akomeye yo kwirinda, twashishikariye cyane kwirinda bikomeye mu kurya no mu kunywa. Dushobora kuba inzira yo gukiza benshi guhenebera ko kutirinda, ibibi bikomeye, n’urupfu, tubakirishije urugero rwiza n’umwete wacu. Bashiki bacu bashobora gukora byinshi mu murimo ukomeye wo guhesha abandi agakiza bashyira ku meza ibyokurya bitanga ubuzima kandi bikuza umubiri. Bashobora gukoresha igihe cyabo cy’agaciro kenshi bigisha abana babo kutararikira ibyokurya n’ibyokunywa bidakwiriye, bakabatoza ingeso zo kwirinda muri byose, bakabashishikariza kwiyanga no kugira ubuntu kugira ngo abandi babonereho umugisha. 233T 488,489.IZI1 148.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents