Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyigisho byerekeye ku guhindurunya ibyokurya

    Ni ifuti gutekereza yuko imbaraga z’imihore y’umubiri ziterwa no kurya inyama. Umubiri ubasha guhabwa ibyo ukeneye neza kumtaho, kandi ukarushaho kugira amagara akomeye cyane umuntu ataziriye.IZI2 170.2

    Ibyokurya by’impeke, hamwe n’amatunda n’ububemba, n’imboga, birimo ibyokurya byose bikwiriye bituma amaraso aba meza. Ibyo bitunga umubiri rero ntibibasha kuboneka cyane mu nyama. Iyaba kurya inyama byarabaye ikintu cy’ingenzi ku buzima no ku mbaraga, inyama ziba zarashyizwe mu byokurya byahawe umuntu mbere na mbere.IZI2 170.3

    Igihe abarya inyama baziretse, kenshi biyumvamo intege nkeya, bakabura imbaraga. Abenshi bogagiza ibyo, bahamya yuko inyama ari ibyokurya by’ingenzi; ariko impamvu ni uko ibyokurya by’ubwo bwoko bikangura imbaraga, kuko bihindisha amaraso umuriro kandi bigatera imitsi yumva kwikanga, babibura bakagira intege nke. Bamwe birabakomerera kureka kurya inyama nk’uko bikomerera umusinzi kureka umusa w’inzoga, ariko icyarushaho kubabera cyiza ni uguhindura. Igihe inyama ziretswe, mu kigwi cyazo hakwiriye kujya ibyokurya by’amoko y’impeke, ububemba, imboga, n’amatunda, bibasha gutunga umubiri kandi bikaryoha. Ibyo bikwiriye cyane cyane abanyantege nke, cyangwa abaremerewe n’imirimo idahagarikwa. 16 MH316;IZI2 170.4

    Cyane cyane ahantu inyama zitari ibyokurya by’ingenzi, guteka neza bikwiriye kuba ikintu cy’ingenzi. Hakwiriye kubaho ibintu biteguwe mu kigwi cy’inyama, kandi ibyo bijya mu kigwi cy’inyama bikwiriye gutegurwa neza, kugira ngo inyama ze kwifuzwa. 17 CD 384;IZI2 171.1

    Nziranye n’ab’ingo baretse kurya inyama barahindura barya ibyokurya bya gikene. Ibyokurya byabo babitetse nabi cyane bigatuma igifu kibizinukwa, kandi abo bambwiye yuko ubugorozi bw’umuzemuke batashobokanye na bwo. Bambwiye yuko bagabanutse imbaraga z’umubiri. Ibyokurya bikwiriye gutegurwa mu buryo bworoheje nyamara bwiza butera umuntu ipfa. 182T 63;IZI2 171.2

    Uwiteka agira itorero ryasigaye inama yo kureka kurya inyama, kunywa icyayi, ikawa, n’ibindi byokurya byonona umubiri ku bwo kurigirira neza. Hariho ibindi bintu byinshi bikwiriye ubuzima buzira umuze kandi byiza tubasha gusimbuza ibyo.IZI2 171.3

    Kurya inyama bizashira mu bategereje kuza k’Umwami; inyama zizareka kuba mu mugabane w’ibyokurya byabo. Dukwiriye kujva dutekereza iherezo ry’ibyo, maze tugahirimbanira kubyitaho dukomeje. 19CD 380, 381;IZI2 171.4

    Imbaraga z’ubwenge n’iz’umutima n’iz’umubiri bigabanurwa no guhora urya inyama. Kurya inyama byonona umubiri, byijimisha ubwenge, kandi bikagabanura ubwenge bwo kumenya ibyiza n’ibibi. Bavandimwe, turababwira tuti: Ubugingo bwanyu buzabona amahirwe menshi cyane, nimureka kurya inyama. 202T 64.IZI2 171.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents