Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 20: GUSHYINGIRWA

    Imana yaremye umugore imukuye mu mugabo, ngo amubere mugenzi we n’umufasha we, ngo abe umwe na we, amuhumurize, amutere ubutwari, kandi amuheshe umugisha, kandi ngo umugabo na we amubere umufasha ukomeye. Ku bashyingiranywe bose bafite umugambi wera, umugabo akwiriye kubona urukundo rwera ruturutse mu mutima w’umugore, umugore akwiriye kugusha neza no gukuza ingeso z’umugabo we no gutuma ziba izishyitse zigasohoza umugambi Imana ibafitiye.IZI2 25.1

    Ntabwo Kristo yaje kurimbura uwo muhango, ahubwo yaje kuwutunganya kugira ngo usubire ku kwera kwawo no ku cyubahiro cyawo. Yazanywe no kugarurira umuntu ishusho y’Imana, nuko umurimo we awutangiza kwemera umuhango w'ubukwe.IZI2 25.2

    Uwahaye Adamu Eva ngo amubere umugore ni we wakoze igitangaza cya mbere mu birori by’ubukwe. Mu nzu y’ibirori aho incuti n’ab’umuryango bishimiraga hamwe ni ho Kristo yatangiriye umurimo we muri rubanda. Nuko yemera ubukwe atyo, abikora azi yuko ari umuhango yahanze ubwe. Yategetse yuko abagabo n’abagore bakwiriye gufatanwa mu buryo bwera bakazabana mu minsi yose yo kubaho kwabo, bakarera abo mu rugo rwabo, ari bo bakwiriye kwambikwa ikamba ry’icyubahiro bakamenywaho ko ari bo mu muryango wo mu ijuru.IZI2 25.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents