Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Babyeyi nimuyobore abana banyu kuri Kristo

    Abana bashobora kwifuza gukora ibyiza bashobora kugambirira mu mitima yabo kumvira no kugirira neza ababyeyi cyangwa abarezi babo ariko bakennye gufashwa no guterwa ubutwari nabo. Bashobora kugira imigambi myiza; ariko keretse ingeso zabo zitewe imbaraga n’idini n’imibereho yabo itegetswe n’ubuntu buvugurura bw’Imana, naho ubundi bazananirwa kugera ku gikwiriye.IZI2 119.4

    Ababyeyi bakwiriye kongera umwete wabo kubw’agakiza k’abana babo. Bakwiriye kubigisha bakiranutse, bataretse ngo babe ari bo bishakashakira ubwenge nk’uko bashoboye. Abasore ntibakwiriye kwemererwa kwiga ibyiza bivanze n’ibibi bibwira yuko mu gihe kizaza ibyiza bizanesha maze ibibi bikaneshwa. Ibibi ni byo biziyongera kurusha ibyiza.IZI2 119.5

    Babyeyi, mukwiriye gutangira kwigisha abana banyu bakiri bato cyane, kugira ngo amaherezo bazabe Abakristo. Umuhati wanyu wose ukwiriye kuba uwo kubahesha agakiza. Mugenze nkaho bashyiriwe mu maboko yanyu kuba abakwiriye kuba amabuye y’igiciro cyinshi yo kurabagiranira mu bwami bw’Imana. Mwitonde uko mubaryamisha ngo basinzirire hejuru y’umwobo wo kurimbuka mwibwira ibitari byo ngo ntabwo baragera ku rugero rwo kugira icyo bamenya. Cyangwa ngo ntibarakura bihagije ngo bihane ibyaha byabo kandi ngo bemere Kristo.IZI2 120.1

    Ababyeyi bakwiriye gusobanurira abana babo no kubumvisha iby’inama y’agakiza kugira ngo ubwenge bwabo bukiri buke bumenye ibyayo neza. Abana bafite imyaka munani, cyangwa cumi n’ibiri y’ubukuru, baba bakuze bihagije byatuma babwirwa ibyo kwizera kwabo. Ntimukigishe abana banyu ngo mu gihe kizaza nibwo bazaba bakuze ngo bihane bizere iby’ukuri. Iyo abana bato bigishijwe neza, bashobora gutunganya ingeso zabo bakemera ko ari abanyabyaha kandi bakemera iby’inzira y’agakiza muri Kristo. Abagabura kenshi cyane ntibita ku by’agakiza k’abana kandi ntibabitaho nk’uko bikwiriye. Imyanya ifite agaciro k’izahabu yo gususurutsa imitima y’abana, akenshi ishira nta cyo imaze. 21 IT 396-400;IZI2 120.2

    Yemwe babyeyi b’abagabo n’abagore, mbese musobanukirwa n’akamaro ko kurinda abana banyu uburangare n’ingeso zonona? Mwemerere abana banyu kubana n’abantu bafite ingeso zikwiriye bonyine. Ntimukabakundire ko bazerera nimugoroba keretse muzi aho bari n’icyo bakora. Mujye mubigisha ingeso zo kwera. Niba mwarirengagije kubigisha umurongo ku murongo, itegeko ku itegeko, aha bikeya, hariya bikeya, ngaho nimutangire gukora inshingano zanyu nonaha. Nimukore ibyo mwashinzwe mukorere iki gihe n’igihe kizahoraho. Ntihakagire undi munsi uhita muticujije ku bana banyu ko mwabirengagije. Mubabwire ko mushaka noneho gukora umurimo wanyu mwahawe n’Imana. Mubasabe kubafasha guhindura ingeso. Mugire umwete mwinshi wo gucungura igihe cyashize. Ntimukongere kugira ingeso y’itorero ry’i Lawodokiya. Ndahendahenda ab’urugo rwose mu izina ry’Umwami ngo berekane ishusho yabo nyakuri. Mugorore itorero imuhira iwanyu. 22 7166, 67;IZI2 120.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents