Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akamaro ko gukuza ingeso

    Imana yahaye ababyeyi umurimo wabo, wo gutera ingeso z’abana babo gukurikiza icyitegererezo cyo mu ijuru. Kubw’ubuntu bwayo bashobora gusohoza umurimo wabo; ariko bizagomba kwihangana, umwete mwinshi, gushikama no guhitamo bitabuze ngo bayobore ubushake kandi bigomwe kurakara. Umurima waraye umeramo amahwa n’imikeri.IZI2 123.6

    Ushaka kubona umusaruro ugize umumaro cyangwa mwiza, akwiriye kubanza gutunganya ubutaka maze akabiba imbuto, hanyuma akajya azibagara akarandura urwiri kandi agahinga ubutaka ngo bworohe, nibwo imyaka myiza izarabya ururabo maze imwishyure cyane uburyo yafashe neza umurima we n’uko yakoze.IZI2 124.1

    Kurema ingeso ni wo murimo w’ingenzi uruta iyindi abantu bahawe, kandi ntabwo kwiga ibyawo cyane byigeze kuba ingenzi nk’ubu. Nta gihe cyigeze kubaho kimeze nk’iki: ntabwo abasore n’inkumi bigeze guhura n’akaga gakomeye mbere hose nk’ako muri iki gihe. 26 CG 169;IZI2 124.2

    Imbaraga y'ingeso ikomoka ku bintu bibiri. ari byo: imbaraga y’ubushake n’imbaraga yo kwitegeka. Abasore benshi barafudika igihe bahwanya imbaraga y’irari ribi n’imbaraga itera ingeso nziza, ariko mu kuri umuntu utegekwa n'irari ribi aba ari umunyantege nke. Gukomera nyakuri n’ubupfura bw’umuntu bigaragarira ku mbaraga z’ibyo yanesheje si ku mbaraga z’ibyamunesheje. Umuntu urusha abandi imbaraga ni unesha irari rimutera gushaka kwangiza, maze akemera kubabarira abanzi be. Bene abo ni bo ntwari nyakuri.IZI2 124.3

    Abenshi bagira imigambi mike y’uko bazamera bagira ngo bazakomeze babe ibibyira n’abanyabwenge buke. Nyamara iyaba bakoreshaga neza imbaraga Imana yabahaye, babashije gukuza ingeso nziza kandi bagakoresha imbaraga ibasha gukiriza Kristo imitima. Ubwenge ni imbaraga; ariko ubwenge bujijutse butagira ubwiza bw’umutima ni ubwenge bubi.IZI2 124.4

    Imana yaduhaye imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri, ariko umugabane munini ni uko umuntu wese ari umwubatsi w’umuhanga w’ingeso ze. Inyubako ihora ikura buri munsi. Ijambo ry’Imana riratuburira ngo twirinde uko twubaka, kugira ngo turebe yuko inyubako yacu ishinzwe ku Rutare ruhoraho. Hagiye kuza igihe ubwo umurimo wacu uzahagarara ukerekana ukuri. Ubu ni igihe abantu bose bakwiriye kongera imbaraga Imana yabahaye, kugira ngo babashe kugira ingeso zifite umumaro hano mu isi, no mu bugingo bwo mu isi izaza.IZI2 124.5

    Icyakora, igikozwe cyose cyo mu mibereho nubwo cyaba gito gifite imbaraga zo kurema ingeso. Ingeso nziza zifite igiciro kiruta icy’ubutunzi bwo mu isi, kandi umurimo wo kuzirema ni wo ufite agaciro gakomeye kuruta ikindi cyose umuntu yakora.IZI2 125.1

    Ingeso zipfuye kuza gusa zirahinduka kandi ni mbi, ni ibihabane gusa. Bene zo nta migambi ishyitse baba bafite cyangwa icyo bagamije mu mibereho yabo. Ntibafite imico ishobora kuyobora neza imico y’abandi. Ni ibirimarima n’abanyantegenke.IZI2 125.2

    Umwanya muto wo kubaho twaherewe hano mu isi ukwiriye gukoreshanwa ubwenge. Imana ishaka ko itorero ryayo riba rizima, rikiranuka, kandi rikora. Ariko abantu bacu, ari bo mubiri waryo, bari kure yabyo ubu. Imana ihamagara abantu bafite imbaraga, b’intwari, b’abanyamwete, b’Abakristo bazima, bakurikiza Cyitegererezo nyakuri, bakorana umwete bahamya Imana n’ukuri. Imana yadushinze inshingano ikomeye kandi y’ingenzi, y’ukuri, dukwiriye kuyigaragariza mu mibereho yacu no mu mico yacu. 27 4T656, 657;IZI2 125.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents