Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ishingano y’umwigishwa yo gutera ishuri rye gushikama

    Abigishwa bavuga yuko bakunda Imana kandi bakubaha iby’ukuri bakwiriye kugira rwa rugero rwo kwitegeka n’imbaraga ya gahunda y’idini bizababashisha gushikama mu bishuko no guhagararira Kristo mu ishuri rikuru, no mu mazu babamo, cyangwa aho bari aho ari ho hose. Idini ntirikwiriye kwambarwa nk’umwitero mu nzu y’Imana, ahubwo ingeso z’idini ni zo zikwiriye kwerekana imibereho yose.IZI2 144.3

    Abanywa ku isoko y’ubugingo ntibazamera nk’ab’isi ngo bifuze kwigana ibyadutse cyangwa ngo bashake ibyo kwinezeza. Mu ngeso no mu mico yabo hazabonekamo uburuhukiro n’amahoro n’umunezero bironkeye muri Yesu babiboneshejwe no gutura ubwihebe n’imitwaro yabo ku birenge bye. Bazerekana yuko mu nzira yo kubaha no gusohoza inshingano hari umunezero ndetse n’ibyishimo. Bene abo bazajya banduza abigishwa bigana imico yabo myiza ndetse bigere no mu ishuri ryose.IZI2 145.1

    Abari muri izo ngabo zikiranuka, bazavugurura kandi batere imbaraga abigisha mu mirimo yabo babikoresheje gucogoza impamvu zose zizana kutizera no kutumvikana no kwirengagiza amategeko na gahunda. Imibereho yabo izaba iyo gukiza, kandi imirimo yabo ntizapfa ku munsi ukomeye w’Imana, ahubwo izabakurikirana barinde bagera mu isi izaza; kandi imimerere y’imibereho yabo izajya ivuga mu bihe bihoraho.IZI2 145.2

    Umusore umwe w’umunyamwete, ufite umutima uhana kandi w’umukiranutsi mu ishuri, ni ubutunzi butarondoreka. Abamarayika bo mu ijuru bamurebana urukundo. Umukiza we mwiza aramukunda, kandi mu gitabo cyo mu ijuru yandikirwa umurimo wose wo gukiranuka, n’igishuko cyose yatsinze, n’ikibi cyose yanesheje. Uko niko azaba yiyubakira urufatiro azashikamaho mu gihe kizaza, kugira ngo agundire ubugingo buhoraho.IZI2 145.3

    Ku basore b’Abakristo ni ho hari inshingano ikomeye cyane yo gutuma ibigo byashyiriweho n’Imana gutuma umurimo wayo ujya mbere bikomera. Iyo nshingano ikomeye cyane iri ku basore b’ubu bageze mu gihe bakwiriye gukora. Nta gihe cyigeze kibaho ubwo inshingano ikomeye nk’iyo yahawe abantu. Mbega ukuntu abasore bakwiriye kuba bafite imico ikwiranye n’uwo murimo ukomeye kugira ngo Imana ibashe kubakoresha! Umuremyi wabo abafitiye iyo nshingano ikomeye kuruta izindi zose.IZI2 145.4

    Imana ni yo yabahaye ubugingo n’ibyiza byose by’umubiri n’ubwenge bafite. Yabahaye ubwenge ngo babukoreshe ibyiza, kugira ngo bashobore gushingwa umurimo uzagumaho mu bihe bidashira. Kubw’impano zayo zikomeye yabahaye, ibashakaho ubwenge bukwiriye no kuyikoreshereza imbaraga z’ubwenge bwabo n’iz’imico yabo. Ntiyabahereye izo mbaraga kuzinezeresha gusa, cyangwa ngo zikoreshwe nabo mu buryo idashaka kandi itategetse, ahubwo yazibahereye kugira ngo bazikoreshe mu byo gushyira imbere ubwenge bw’iby’ukuri no gukiranuka mu isi. Ishaka yuko bayishima, bakayubaha kandi bakayikunda, kubw’ineza yayo ihoraho n’imbabazi yayo zidashira, ishaka rwose ko bubaha amategeko na gahunda z’ubwenge zose bizabasha gukingira no kurinda abasore inama za Satani, bikabayobora mu nzira y’amahoro.IZI2 145.5

    Iyaba abasore babashaga kumenya yuko iyo bumviye amategeko na gahunda z’amashuri yacu baba bakoze ikizatunganya imibereho yabo muri bagenzi babo, kikayobora imico, kigatunganya neza ubwenge, kandi kikongera umunezero wabo, ntibagomera amategeko n’ibyo bategekwa gukora, kandi ntibatera abantu gushidikanya no kugomera amategeko y’ishuri. Abasore bacu bakwiriye kugira umutima w’ubutwari no gukiranuka kugira ngo babashe gukora ibibakwiriye gukora, kandi bagenje batyo, batsinda ingorane. Imico mibi y’abasore benshi bo muri iki gihe igeze aho itera agahinda. Umugayo mwinshi uba ku babyeyi babo imuhira. Hatariho kubaha Imana nta n’umwe ubasha kunezerwa by’ukuri. 43 4T 432-435.IZI2 146.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents