Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2 - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubugorozi bw’iby’umuze muke muri iki gihe

    Mu murimo wacu, iby’ubugorozi bw’iby’umuzemuke bikwiriye kwitonderwa cyane. Umurimo wose ushaka ubugorozi ukeneye kwihana, kwizera no kumvira. Bisobanurwa ko ari ugutunganya umutima ukagira imibereho mishya kandi irushijeho kuba myiza. Uko ni ko ubugorozi bwose bufite umwanya mu murimo w’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Cyane cyane ubugorozi bw’iby’umuze muke bushaka ko twitonda kandi tugakomera. Mu materaniro yacu makuru dukwiriye kwita kuri uyu murimo maze tukawugira isoko nzima. Dukwiriye kwereka abantu ingeso zo kwirinda nyakuri kandi tugahamagarira abantu kwandika amazina yabo ku rupapuro rwanditsweho isezerano ryo kwirinda. Abagizwe imbata n’ingeso mbi bakwiriye kwitonderwa. Dukwiriye kubayobora ku musaraba wa Kristo.IZI2 151.5

    Uko twegereza iherezo ry’igihe dukwiriye kurushaho gutunganya iby’ubugorozi bw’amagara mazima no kwirinda kwa Gikristo, tukabigaragaza mu buryo nyabwo kandi bugambiriye biruseho. Dukwiriye guhora duharanira kwigisha abantu, tutabigishisha amagambo yacu gusa, ahubwo tubigishisha imico yacu. Itegeko n’imico bifatanye bifite imbaraga ivuga. 86T 110,112.IZI2 152.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents