Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IJAMBO RY’IBANZE

    Byagenze bite kugira ngo isi yacu ihinduke umuvurungano bene aka kageni? Kuki hariho imibabaro? Mbese ikibi cyakomotse he? Mbese aho kizagira iherezo?III 4.1

    Bene ibi babazo bihagarika umutima abantu benshi batekereza bagasesengura.III 4.2

    Ubuhanga buhanitse ntibusubiza ibi bibazo, kandi ubucurabwenge nabwo bufite ibisubizo byinshi bivuguruzanya. None se ukuri twakubona he?III 4.3

    Ibivugwa muri iki gitabo byatoranyijwe kandi biringanizwa bikuwe mu gitabo kinini cyitwa, Amateka yo Gucungurwa. Ikinyamakuru cyitwa Smithsonian [cyandikirwa muri Amerika] mu ngingo yacyo y'akataraboneka yasohotse mu rugaryi rw’umwaka wa 2015, cyashyize umwanditsi w’iki gitabo, ari we Ellen G. White, ku rutonde rw’Abanyamerika b’ibirangirire babayeho mu bihe byose. Ibitabo bye byasobanuwe mu ndimi zisaga 160, biruta cyane ibitabo byaba byaranditswe n’undi mugore waba warabaye ahandi hantu aho ari ho hose ku isi. Abantu za miliyoni nyinshi bagiye bafashwa n’ibitekerezo bye ndetse n’ibyo yanditse.III 4.4

    Iki gitabo ufite cy'Inkuru Itera Ibyiringiro ni amahirwe uhawe kugira ngo nawe utere abandi ibyiringiro.III 4.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents