Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubuturo Bwera Bwo Ku Isi

    Ubuturo bwera bwubatswe hakurikijwe itegeko ry’Imana. Uwiteka yahagurukije abantu b’abahanga mu by’ubukorikori maze abaha ubuhanga burenze ubushobozi busanzwe kugira ngo bakore umurimo wari ukomeye kuruta indi kandi wasabaga ubushishozi. Yaba Mose ndetse n’abo banyabukorikori, ntawahawe uburenganzira bwo gukora igishushanyombonera no kugena ibikoresho by’iyo nyubako. Imana ubwayo ni Yo yakoze igishushanyombonera maze igiha Mose, ikimuhana n’amabwiriza yihariye arebana n’ubunini bw’iyo nyubako, uko izaba iteye ndetse n’ibikoresho bigomba gukoreshwa, kandi Imana yagaragaje neza ikintu cyose cyagombaga kuyibamo. Imana yeretse Mose ishusho nto y’uko ubuturo bwera bwo mu ijuru bumeze maze imutegeka gukora ikintu cyose akurikije icyitegererezo yerekewe ku musozi. Mose yanditse amabwiriza yose ahawe mu gitabo maze ayasomera abakomeye bo mu bwoko bwe.III 66.2

    Nuko Uwiteka asaba ubwoko bwe kuzana amaturo butanganye ubushake kandi abavuye ku mutima yo kumwubakishriza ubuturo bwera, kugira ngo ature hagati muri bo. “Iteraniro ry’Abisirayeli ryose riragenda, riva imbere ya Mose. Haza umuntu wese utewe umwete n'umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka yo kuremesha rya hema ry’ibonaniro, n’ayo gukoresha imirimo yaryo yose n’ayo kuremesha ya myenda yejejwe. Haza abagabo n’abagore, abemejwe n’imitima yabo bose, bazana impeta zo ku mazuru n’izo ku matwi, n’izishyiraho ikimenyetso n’inigi, byose ari izahabu, bizanwa n’umuntu wese utura Uwiteka ituro ry’izahabu.”III 67.1

    Byari ngombwa ko hakorwa imyiteguko ikomeye kandi myinshi. Ibikoresho by’agaciro byagombaga gukusanywa. Ariko Uwiteka yemeye amaturo atanganwe umutima ukunze gusa. Ibintu bya mbere byasabwaga mu gutegurira Imana aho kuba, byari ukwiyegurira umurimo wayo ndetse no kwitanga kuvuye ku mutima. Kandi gihe inyubako y’ubuturo bwera yariho yubakwa ndetse abantu bakaba barazaniraga Mose amaturo yabo na we akayashyira abubatsi, abahanga kandi b’abanyabwenge bakoraga kuri iyo nyubako bagenzuye ayo maturo maze bemeza koabantu bazanye ibihagije, ndetse ko bazanye ibisagutse ibyo bashoboraga gukoresha. Nuko Mose atanga itangazo mu nkambi y’Abisirayeli yose ati: “Ntihongere kugira umugabo cyangwa umugore urema ikindi cyo guturira kuremesha ubuturo bwera.” Uko ni ko babujije abantu gutura.”III 67.2

    Byandikiwe abo mu bisekuru byakurikiyeho - Kwitotomba Abisirayeli bajyaga bakunda gusubiramo ndetse n’ibihano byinshi byajyaga bitezwa n’umujinya w’Imana bitewe no gucumura kwabo, ibyo byose byanditswe mu mateka yera kubw’inyungu z’ubwoko bw’Imana bwagombaga kuzaba ku isi nyuma y’icyo gihe. Ikirenze ibyo kandi, bigomba kubera umuburo abantu bari kuzabaho mu gihe kizaba cyegereje cyane iherezo ry’ibihe. Nanone kandi, ibikorwa byabo byo kuramya Imana n’umwete wabo ndetse no gutangana umutima ukunze bazanira Mose amaturo yabo y’ubushake, ibyo byose byanditswe kubw’inyungu z’ubwoko bw’Imana. Uko bateguranye ubwuzu ibikoresho byo kubaka ihema ry’Imana ni urugero ku bantu bose bakunda kuramya Imana by’ukuri. Igihe bateguraga inyubako Uwiteka yagombaga kujya abonaniramo nabo, abantu bahaga agaciro umugisha wo kuba imbere y’Imana bagombaga kwerekana ubwuzu bwinshi n’umurava mu murimo wera bijyanye n’uko bahaga agaciro imigisha babonaga ivuye mu ijuru bakayirutisha cyane ibyo ku isi byabakomezaga. Bagombaga gusobanukirwa ko bari kubakira Imana inzu.III 68.1

    Ni ingenzi cyane ko inyubako yategurirwaga Imana ngo ijye ibonaniramo n’ubwoko bwayo yari ikwiriye gutunganywa mu bwitonzi bwinshi, ikabonezwa, kandi ikaba ikwiriye, kuko bagombaga kuzayereza Imana, bakayiyegurira bayisaba gutura muri iyo nzu kandi ikayeresha ubwiza bwayo bwagombaga kuyibamo. Bagombaga kwegurira Uwiteka ubushake bwabo bwose kugira ngo barangize uwo murimo batangana umutima ukunze, bityo abubatsi bakavuga bati: ‘Nimurekere aho ntimuzane andi maturo.’III 69.1

    Hakurikijwe icyitegererezo - Ubwo bari barangije kubaka ubuturo bwera, Mose yagenzuye ibyakozwe byose abigereranya n’icyitegererezo yahawe ndetse n’amabwiriza yari yarahawe n’Imana. Yabonye imigabane yose igize ubwo buturo ihuje n’icyitegererezo yahawe maze ahesha Abisirayeli umugisha.III 69.2

    Imana yahaye Mose icyitegererezo cy’isanduku, kandi imuha n’amabwiriza yihariye y’uburyo agomba kuyirema. Iyo sanduku yakorewe kubikwamo bya bisate by’amabuye Imana yari yaranditsemo Amategeko Cumi yayo ikoresheje urutoki rwayo. Iyo sanduku yari isizwe izahabu imbere n’inyuma kandi yari irimbishijwe imiguno y’izahabu ku muzenguruko w’umupfundikizo wayo. Umupfundikizo w’iyi sanduku witwaga ‘Intebe y’ubuntu’ kandi wari ukozwe mu izahabu ikomeye cyane. Ku mpera zombi z’intebe y’ubuntu hariho amashusho y’abakerubi yari akozwe mu izahabu nziza kandi ikomeye. Abo bakerubi bararebanaga kandi bari bunamye barebana icyubahiro intebe y’ubuntu. Ibi byagaragazaga ko abamarayika bose bo mu ijuru barebana ubwitonzi no kubaha amategeko y’Imana yabaga ari muri iyo sanduku yo mu buturo bwera. Abo bakerubi bari bafite amababa. Ibaba rimwe rya buri mumarayika ryabaga rirambuye hejuru, naho irindi akaba aryitwikirije. Isanduku y’isezerano yo mu buturo bwera bwo ku isi yakozwe hakurikijwe icyitegererezo cy’isanduku nyakuri yo mu ijuru. Mu ijuru iruhande rw’isanduku y’isezerano yo mu ijuru, haba hahagaze abamarayika, bari ku mpande zombi z’iyo sanduku, buri wese atwikirije ibaba rimwe intebe y’ubuntu kandi rirambuye hejuru yayo, mu gihe andi mababa yombi bayitwikirije ubwabo nk’ikimenyetso cyo kubaha no kwicisha bugufi.III 69.3

    Mose yasabwe gushyira muri iyo sanduku ibisate by’amabuye byariho amategeko. Ibyo bisate by’amabuye byitwaga ibisate by’ibihamya, kandi iyo sanduku nayo yitwaga isanduku y’ibihamya bitewe n’uko ibyo byombi byarimo ibihamya Imana yatanze mu Mategeko Cumi.III 70.1

    AHERA CYANE Ameza y'imitsima AHERA Isandukuyisezerano Igicaniro cy'imibavu Igitereko cv'amatabazIII 71.1

    Igikarabiro Igicaniro Cy'ibitambo URU60III 71.2

    Ibyumba bibiri- Ubuturo bwera bwari bugizwe n’ibyumba bibiri byari bitandukanyijwe n’umwenda. Ibikoresho byose byo muri bwo byari bikozwe mu izahabu ikomeye cyangwa se bikaba bisizwe izahabu. Imyenda yo mu ihema yari iy’amabara menshi atandukanye kandi atatswe mu buryo bunogeye amaso, kandi muri iyo myenda hari haboheyemo amashusho y’abakerubi baboheshejwe indodo z’izahabu n’ifeza. Abo bakerubi bagaragazaga abamarayika batabarika bakora mu murimo w’ubuturo bwera bwo mu ijuru kandi bakaba n’abamarayika bakorera ubwoko bw’Imana ku isi.III 72.1

    Mu cyumba cyari gikingirijwe n’umwenda wa kabiri harimo isanduku y’ibihamya, kandi umwenda ukingiriza mwiza cyane wari imbere y’iyo sanduku yera. Uwo mwenda ntiwakoraga hejuru ku gisenge cy’iyo nyubako. Ubwiza bw’Imana bwari hejuru y’intebe y’ubuntu bwashoboraga kugaragarira muri ibyo byumba byombi, ariko bwagaragaraga cyane mu cyumba cya mbere.III 72.2

    Imbere y’isanduku y’ibihamya, (ariko hari hatandukanyijwe n’umwenda ukingiriza), hari igicaniro cy’imibavu gikozwe mu izahabu. Uwiteka ubwe ni we wari warakongeje umuriro wakaga kuri iki gicaniro, kandi cyahoraga gishyirwaho imibavu yejejwe yuzuzaga muri ubwo buturo umwotsi w’impumuro yayo nziza ku manywa na nijoro. Impumuro y’iyo mibavu yarakwiraga ikagera mu birometero byinshi ahakikije ubuturo bwera. Igihe umutambyi yaturaga imibavu imbere y’Uwiteka, yahangaga amaso ku ntebe y’ubuntu. Nubwo atashoboraga kuba ayirebesha amaso, yari azi aho iherereye, kandi uko umubavu wazamukaga nk’igicu, ubwiza bw’Uwiteka bwaramanukaga bukaza kuri ya ntebe y’ubuntu maze bugakwira icyumba cy’Ahera Cyane bityo bukagaragara no mu cyumba cy’Ahera. Incuro nyinshi ubwiza bw’Imana bwuzuraga ibyo byumba byombi by’ihema maze umutambyi ntashobore gukora umurimo we ahubwo agahagarara ku muryango w’ihema.III 72.3

    Umutambyi wabaga uri Ahera maze kubwo kwizera akerekeza isengesho rye ku ntebe y’ubuntu atabaga arebesha amaso, uwo mutambyi ashushanya ubwoko bw’Imana bwerekeza amasengesho yabwo kuri Kristo aho ari ku ntebe y’ubuntu mu buturo bwera bwo mu ijuru. Ntabwo bashobora kubona Umuhuza wabo bamurebesheje amaso y’umubiri, ahubwo kubw’amaso yo kwizera babona Kristo ahagaze ku ntebe y’ubuntu. Berekeza amasengesho yabo kuri We, kandi basaba guhabwa ibyiza biva mu murimo we w’ubuhuza bafite ibyiringiro.III 73.1

    Ibyo byumba byera nta madirishya byabaga bifite yatuma umucyo winjiramo. Hari harakozwe ibitereko by’amatabaza mu izahabu nziza kandi ayo matabaza yahoraga yaka ku manywa na nijoro, akamurikira ibyo byumba byombi. Umucyo wavaga kuri ayo matabaza wamurikaga ku mbaho zari zisizwe izahabu mu mpande z’iyo nyubako no ku bikoreshe byera byabaga buyirimo, ndetse no ku myenda itatswe amabara meza cyane adozwemo amashusho y’abakerubi hakoreshejwe indodo z’izahabu n’iz’ifeza. Ubwiza bwabyo bwari buhebuje birenze uko umuntu yabisobanura. Nta rurimi rwasobanura ubwiza, igikundiro n’ikuzo ryera ibyo byumba byombi byari bifite. Izahabu yari itatswe mu buturo bwera yoherezaga kubengerana kwayo ku mabara y’imyenda yo mu buturo maze bikamera nk’amabara atandukanye y’umukororombya.III 73.2

    Umutambyi mukuru yinjiraga Ahera Cyane inshuro rimwe mu mwaka gusa, kandi yahinjiraga nyuma yo kubyitondera no kubyitegura bikomeye. Uretse umutambyi mukuru wenyine, nta wundi muntu washoboraga kurebesha amaso ye ubwiza butangaje bw’icyo cyumba cy’Ahera Cyane, bitewe n’uko ari ho ubwiza bw’Imana bugaragara bwabaga buri. Iteka ryose umutambyi mukuru yacyinjiragamo ahinda umushyitsi, mu gihe rubanda rwabaga rutegereje ko agaruka rucecetse bikomeye. Babaga bategereje basaba Imana babikuye ku mutima kubasesekazaho umugisha wayo. Imana yavuganiraga n’umutambyi ku ntebe y’ubuntu. Iyo umutambyi mukuru yatindaga mu cyumba cy’Ahera Cyane akahamara igihe kirekire cyane bidasanzwe, akenshi abantu bagiraga ubwoba bwinshi, batinya ko ubwiza bw’Uwiteka bwishe uwo mutambyi bitewe n’ibyaha byabo cyangwa se icyaha runaka cy’uwo mutambyi. Ariko iyo bumvaga kujegera kw’inzogera zabaga ziri ku ikanzu ye, bagaruraga agatima bakishima cyane. Ubwo ni bwo umutambyi mukuru yasohokaga maze agahesha abantu umugisha.III 74.1

    Igihe umurimo wo kubaka ihema ry’Imana wari urangiye, “cya gicu gitwikira Ihema ry’ibonaniro, ubwiza bw’Uwiteka burabagirana bwuzura ubwo buturo. Mose ananirwa kwinjira mu ihema ry’ibonaniro kuko icyo gicu cyari kiririho, ubwiza bw’Uwiteka bukuzura ubwo buturo. Kandi mu rugendo rwabo rwose uko icyo gicu cyaterurwaga kuri ubwo buturo, Abisirayeli barahagurukaga bakagenda.”III 75.1

    Ihema ry’ibonaniro ryari rikozwe mu buryo ibikoresho birigize ryatandukanywaga maze Abisirayeli bakaryitwaza mu rugendo rwabo.III 75.2

    Igicu cyabayoboraga - Uwiteka ni we wayoboraga Abisirayeli mu ngendo zose bakoraga mu butayu. Igihe byabaga ari kubw’ineza y’Abisirayeli no kubw’ikuzo ry’Imana kuri bo ngo babambe amahema yabo ahantu runaka kandi bahatinde, Imana yabamenyeshaga ubushake bwayo igatuma inkingi y’igicu imanuka gato ikajya hejuru y’ihema. Icyo gihe bagumaga aho kugeza ubwo Imana yashakiraga ko basubukura urugendo. Iyo yashakaga ko basubukura urugendo, cya gicu cy’ikuzo ryayo cyarazamukaga kikajya hejuru hateganye n’ihema, bityo bagasubukura urugendo.III 75.3

    Mu ngendo zabo zose bagenderaga kuri gahunda itunganye. Buri muryango watwaraga ibendera ryawo ririmo ikimenyetso kiranga umuryango wa sekuru, kandi buri muryango wari utegetswe kubamba amahema yawo aho ibendera ryawo ryabaga riri. Kandi igihe babaga bagenda, imiryango itandukanye yagenderaga kuri gahunda, buri muryango ukagendera munsi y’ibendera ryawo. Igihe babaga baruhuka kubera urugendo bakoze, ihema ry’Imana ryarashingwaga, maze imiryango itandukanye ikabamba amahema yayo kuri gahunda nk’uko Imana yari yarabitegetse, bakayabamba ahakikije ihema ryayo aharyitaruye ho gato.III 75.4

    Igihe abantu babaga bafashe urugendo, ababaga bahetse isanduku y’isezerano nibo babajyaga imbere. “Cya gicu cy’Uwiteka cyabaga hejuru yabo ku manywa, iyo bahagurukaga bakabambūra.III 76.1

    “Uko iyo sanduku yahagurukaga Mose yaravugaga ati “Uwiteka haguruka ababisha bawe batatane, abanzi bawe baguhunge.” Yahagarara akavuga ati “Uwiteka garukira inzovu z’ibihumbi by’Abisirayeli.” Kubara 10:34-36.III 76.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents