Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 7: UMUCUNGUZI

    Igihe cyarageze ubwo Yesu yagombaga kwambara kamere muntu, akicisha bugufi akaba umuntu, kandi agahura n’ibigeragezo bya Satani.III 77.1

    Ntabwo yavukanye gukomera kw’isi, ahubwo yavukiye mu kiraro cy’inka aryamishwa mu muvure. Nyamara ivuka rye ryahawe icyubahiro cyane kurenza ivuka ry’undi muntu uwo ari we wese. Abamarayika bavuye mu ijuru bamenyesheje abashumba inkuru yo kuza kwa Yesu, kandi umucyo n’ikuzo bivuye ku Mana byaherekeje ubuhamya bwabo. Ingabo zo mu ijuru zafashe inanga zazo maze zisingiza Imana. N’umunezero mwinshi zategurizaga ukuza k’Umwana w’Imana aje ku isi yaguye azanwe no gusohoza umurimo wo gucungura, kandi ngo kubw’urupfu rwe azanire inyokomuntu amahoro, umunezero n’ubugingo buhoraho. Imana yubahishije ukuza k’Umwana wayo. Abamarayika baramuramije.III 77.2

    Umubatizo wa Yesu - Hashize imyaka igera kuri mirongo itatu, abamaraika b’Imana bagendagenze hejuru y’aho yabatirizwaga. Mwuka Wera yamanutse mu ishusho y’inuma maze amuzaho, kandi ubwo abantu bari bahagaze batangaye cyane, kandi bamuhanze amaso, bumvise ijwi rya Data wa twese rivugira mu ijuru riti: “Ni wowe Mana wanjye nkunda, nkakwishimira.” Mariko 1:11.III 77.3

    Ntabwo Yohana yari azi neza ko ari Umukiza waje kugira ngo amubatirize mu ruzi rwa Yorodani. Ariko Imana yari yaramusezeraniye ikimenyetso yari kureberaho akamenyeraho Umwana w’intama w’Imana. Yohana yamenye icyo kimenyetso igihe inuma iturutse mu ijuru yazaga ikagwa kuri Yesu maze ubwiza bw’Imana bukamurika ahamukikije. Yohana yazamuye ikiganza cye agitunga Yesu maze aravuga ati: “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yohana 1:29.III 78.1

    Umurimo wa Yohana - Yohana yabwiye abigishwa be ko Yesu ari we Mesiya wasezeranywe, Umukiza w’isi. Igihe umurimo wa Yohana yageraga ku musozo, yigishije abigishwa be guhanga amaso Yesu no kumukurikira nk’Umwigisha Mukuru. Imibereho ya Yohana yari iy’umubabaro no kwiyanga. Yatangaje ukuza kwa mbere kwa Kristo ariko ntiyemerewe kwibonera n’amaso ye ibitangaza Yesu yakoze no kunezezwa n’ubushobozi Yesu yagaragaje. Igihe Yesu yatangizaga umurimo we nk’umwigisha, Yohana yamenye ko we ubwe agomba gupfa. Ijwi rye ntiryongeye kumvikana uretse kumvikanira mu butayu. Yabaga wenyine. Ntabwo yabanaga n’umuryango wa se umubyara ngo anezezwe no kubana nabo, ahubwo yarabasize kugira ngo ajye gusohoza inshingano ye. Imbaga y’abantu yavaga mu mijyi irangwamo urujya n’uruza kandi ikava no mu midugudu, maze ikaza mu butayu kumva amagambo y’uwo muhanuzi w’akataraboneka. Yohana yavugaga amagambo agera ku kibazo kiri mu mitima y’abantu. Yacyahaga icyaha adatinya ingaruka zamubaho, kandi yateguriye inzira Umwana w’intama w’Imana.III 78.2

    Ubwo Herode yumvaga ubuhamya bwa Yohana bwahuranya imitima, yahinze umushyitsi, maze n’amatsiko menshi abaza icyo yakora kugira ngo ahinduke umwigishwa wa Yohana. Yohana yari azi neza ko Herode yenda kurongora umugore w’umuvandimwe we kandi umugabo w’uwo mugore yari akiriho, mazeYohana abwiza Herode ukuri kose ko ibyo bitemewe n’amategeko. Herode ntiyashakaga kugira ikintu icyo ari cyo cyose yareka. Yarongoye umugore w’umuvandimwe we bavukana, kandi Herode abishishikarijwe n’uwo mugore, afata Yohana amushyira mu nzu y’imbohe, ariko abikora agamije kuzamurekura. Ubwo Yohana yari afungiwe aho muri gereza, yumvise ibitangaza bikomeye Yesu yakoraga abibwiwe n’abigishwa be. Yohana ntiyashoboraga kugenda ngo ajye kwiyumvira amagambo meza ya Yesu, ariko abigishwa ba Yohana barayamubwiraga kandi bakamukomeresha amagambo babaga bumvise. Bidatinze Yohana yaciwe umutwe biturutse ku gitutu cy’umugore wa Herode. Abigishwa bacishije bugufi bakurikiye Yesu, babonye ibitangaza bye kandi bumvise amagambo akomeza yavugaga baruse Yohana Umubatiza (soma muri Matayo 11:11). Ibyo bivuze ko bahawe ikuzo kandi bubahwa kurusha Yohana ndetse bagize ibibanezeza mu buzima bwabo kumurusha.III 79.1

    Yohana umubatiza yaje mu Mwuka n’imbaraga bya Eliya aza gutangaza ukuza kwa Yesu kwa mbere. Luka 1:17. Yohana yari ahagarariye abantu bazabaho mu minsi ya nyuma bazahaguruka bakagendera mu mwuka n’imbaraga bya Eliya bakajya gutangaza umunsi w’umujinya w’Imana n’uwo kugaruka kwa Yesu.III 80.1

    Ikigeragezo - Yesu amaze kubatirizwa muri Yorodani, yajyanwe n’Umwuka mu butayu kugira ngo ageragezwe n’umwanzi. Umwuka Wera yari yamuteguye kubw’ibyo bihe bidasanzwe by’ibigeragezo bikomeye yari agiye guhura nabyo. Yamaze iminsi mirongo ageragezwa na Satani, kandi muri iyo minsi yose nta kintu yariye. Ibyari bimukikije byose nta na kimwe cyari kinejeje kubw’ibyo kamere muntu yari kwifuza kutabana nabyo. Yari kumwe n’inyamaswa zo mu gasozi ndetse n’umwanzi, ari ahantu h’ubukuna kandi ari wenyine. Bitewe no kumara iminsi atarya kandi ababaye, Umwana w’Imana yari yahonze mu maso kandi yananutse. Ariko ibyo yagombaga kunyuramo byari bikiri imbere ye, kandi yagombaga gusohoza umurimo yari yaraje gukora.III 80.2

    Satani yaboneye urwaho mu mibabaro y’Umwana w’Imana maze ategura kumwibasira akoresheje ibigeragezo byinshi, yiringiye ko ari bumutsinde bitewe n’uko yari yicishije bugufi yahindutse umuntu. Satani yazanye n’iki kigeragezo ati: “Niba uri Umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.” Yagerageresheje Yesu guca bugufi maze akamuha igihamya cy’uko ari Mesiya yifashishije gukoresha ububasha bwe bw’ubumana. Yesu yaramusubije ati: “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.”‘ Luka 4:3,4. Satani yashakaga kujya impaka na Yesu ku byerekeye kuba ari Umwana w’Imana. Satani yashingiye ku gucika intege n’imibabaro Yesu yari afite maze mu kwishongora kose ahamya ko arusha Yesu imbaraga. Ariko ubuhamya Imana yatanze buvugiwe mu ijuru ngo “Ni wowe Mwana wanjye nkunda nkakwishimira” (Luka 3:22), bwari buhagije kugira ngo bukomeze Yesu mu mibabaro ye yose. Kristo nta nshingano yari afite yo kwemeza Satani iby’ububasha afite cyangwa ngo amwemeze ko ari Umukiza w’isi. Satani yari afite igihamya gihagije cy’uko Umwana w’Imana afite umwanya wo hejuru ndetse n’ikuzo. Kuba Satani atarashatse kuyoboka ubutware bwa Yesu byari byaratumye acibwa mu ijuru.III 80.3

    Kugira ngo Satani yerekane ububasha bwe, yajyanye Yesu i Yerusalemu maze amushyira ku gasongero k’urusengero, maze ahamuhera ikigeragezo cyo kwerekana ko ari Umwana w’Imana akoresheje kwijugunya hasi aturutse kuri ako gasongero karekare. Satani yazanye amagambo yahumetswe n’Imana avuga ati: “Kuko handitswe ngo, ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’ kandi ngo bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ Yesu aramusubiza ati: ‘Haravuzwe ngo, ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’” Luka 4:10-12.III 81.1

    Satani yashakaga ko Yesu ashidikanya imbabazi za Se maze agashyira ubugingo bwe mu kaga atarasohoza inshingano yamuzanye. Yari yariringiye ko inama y’agakiza itazagera ku ntego yayo, ariko iyo nama yari yimbitse cyane ku buryo Satani atashoboraga kuyisenya cyangwa ngo ayishyiremo agatotsi.III 82.1

    Kristo ni we cyitegererezo cy’Abakristo bose. Igihe bageragejwe cyangwa uburenganzira bwabo bukavogerwa, bakwiriye kubyihanganira. Ntibakwiriye kumva ko bafite uburenganzira bwo gutabaza Uwiteka ngo agaragaze imbaraga ze kugira ngo babashe gutsinda abanzi babo, keretse gusa Imana ishobora guhabwa icyubahiro n’ikuzo kubwo gukora ibyo. Iyo Yesu aza kwijugunya hafi aturutse ku gasongero k’urusengero, ibyo ntibyari guhesha Se ikuzo, kuko nta wundi muntu wari kubona icyo gikorwa uretse Satani n’abamarayika b’Imana. Kandi ibyo byari kuba kugerageresha Uwiteka kwerekana ububasha bwe abwereka umwanzi we gica. Biba byarabaye kubaha no gucira bugufi uwo Yesu yari yaraje kunesha.III 82.2

    “Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, aramubwira ati: ‘Ndaguha ubu butware bwose n’ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” Yesu aramusubiza ati: Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.”‘ Luka 4:5-8.III 82.3

    Satani yeretse Yesu ubwami bwo ku isi mu mucyo urabagirana cyane kandi mu buryo bureshyareshya. Iyo Yesu aza kumuramya, aba yaramusezeraniye kurekura ibyo ubutunzi bwo ku isi yavugaga ko ari ubwe. Niba inama y’agakiza yarashoboraga gushyirwa mu bikorwa maze Yesu agapfa kugira ngo acungure abanyabyaha, Satani yari azi ko imbaraga ze zishyiriweho uruzitiro kandi ko amaherezo zizakurwaho, ndetse ko yari kuzarimburwa. Bityo rero, wari umugambi wizwe neza ngo niba bishoboka, abuze Yesu kurangiza umurimo ukomeye yari yaratangiye. Iyo bishoboka ko umugambi w’Imana wo gucungura umuntu utagerwaho, Satani yari kugumana ubwami yavugaga ko ari ubwe. Yicinyaga icyara ko ubwo yari kugira ubwami buhanganye n’Imana yo mu ijuru.III 83.1

    Umushukanyi acyahwa - Ubwo Yesu yiyamburaga ububasha bwe n’ikuzo rye akava mu ijuru, Satani yarishimye cyane. Yatekereje ko ibyo bishyize Umwana w’Imana mu maboko ye. Ikigeragezo yari yarakoresheje agatsindira Adamu na Eva muri Edeni bimworoheye, yiringiraga ko kubw’ububasha bwe ndetse n’uburyarya bwe azagikoresha maze agatsinda n’Umwana w'Imana, bityo akaba akijije ubugingo bwe n’ingoma ye. Iyo Satani ashobora gushuka Yesu maze akamutera gutandukira ubushake bwa Se, yari kugera ku ntego ye. Ariko Yesu yahanganye n’umushukanyi amucyaha ati: “Mva inyuma Satani.” Yesu yagomba gupfukamira Se wenyine.III 83.2

    Satani yavugaga ko ubwami bw’isi ari ubwe kandi yagiraga Yesu inama amubwira ko ashobora kutishyiraho iyo mibabaro yose, ndetse ko adakwiriye gupfa kugira ngo ahabwe ubwami bw’iyi si. Iyo Yesu aza kumuramya, yari guhabwa ubutunzi bwose bwo ku isi ndetse n’ikuzo ry’ubwami bwose. Nyamara ibyo Yesu ntiyabyemeye. Yesu yari azi ko igihe kizagera maze kubwo gutanga ubugingo bwe, akazagarura ubwami Satani yagize ubwe maze akabumunyaga. Yari azi kandi ko nyuma y’igihe runaka, abo mu ijuru bose ndetse n’abo ku isi bazamwumvira bakamuyoboka. Yesu yahisemo imibereho ye y’imibabaro ndetse n’urupfu rwe rw’agashinyaguro aba ari byo biba inzira Se yamushyiriyeho kugira ngo azabe umurangwa ubifitiye uburenganzira w’ubwami bwo ku isi no kugira ngo azabuhabwe bube ubwe iteka ryose. Satani na we azatangwa mu maboko ya Yesu kugira ngo amurimbuze urupfu, ubutazongera na rimwe kubuza Yesu amahoro cyangwa ubwoko bwe yacunguye buzaba buri mu ikuzo rye.III 84.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents