Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8: IGITAMBO

    Kristo Agambanirwa

    Satani yari yashutse Yuda maze amutera gutekereza ko ari umwe mu bigishwa nyakuri ba Kristo, ariko umutima we wakomeje kuba uwa kamere. Yari yarabonye imirimo itangaje Yesu yakoze, yari yarabanye na we mu murimo we, kandi yari yaremeye igihamya gikomeye cyerekana ko Yesu ari Mesiya, ariko Yuda yarikanyizaga kandi akararikira. Yakundaga amafaranga. Yivovose cyane ababaye kubera amavuta y’igiciro cyinshi Mariya yasutse kuri Yesu.III 92.1

    Mariya yakundaga Umwami we. Yari yaramubabariye ibyaha byinshi, kandi yari yarazuye musaza we Lazaro yakundaga cyane, bityo yatekereje ko nta kintu gifite agaciro gakomeye ataha Yesu. Uko ayo mavuta yari arushijeho guhenda ni ko yabonaga ko yarushaho kuyakoresha akerekana ko ashima Umukiza we ayamusukaho.III 92.2

    Nk’urwitwazo rw’umururumba we, Yuda yavuze ko ayo mavuta yagombye kuba yaragurishijwe maze ibiguzi byayo bigahabwa abakene. Nyamara ibyo ntibyaterwaga n’uko Yuda yari yitaye ku bakene. Yarikundaga kandi akenshi yafataga umutungo yabaga yarabikijwe hagamijwe kuzawufashisha abakene maze akawikoreshereza mu nyungu ze bwite. Yuda ntiyari yaritaye ku kumererwa neza kwa Yesu ndetse n’ibyo yabaga akeneye, bityo kubwo gutanga urwitwazo ku mururumba we, inshuro nyinshi yavugaga arengurira ku bakene. Igikorwa cy’ubugwaneza Mariya yakoze cyari ugucyaha kudakebakeba ku mico yo kwifuza ya Yuda. Ibi byateguriye inzira ibishuko bya Satani maze byakirwa mu mutima wa Yuda mu buryo bworoshye.III 92.3

    Abatambyi n’abatware b’Abayuda bangaga Yesu, ariko imbaga y’abantu yazaga gutega amatwi amagambo ye y’ubwenge no kureba imirimo ikomeye yakoraga. Abantu bazanwaga n’amatsiko menshi kandi bakaza bafite ubwuzu bwo gukurikira Yesu kugira ngo bumve inyigisho z’uwo Mwigisha utangaje. Benshi mu batware baramwizeye, ariko ntibahangara kwatura ukwizera kwabo bitewe n’uko batinyaga gucibwa mu isinagogi. Abatambyi n’abakuru bafashe icyemezo cy’uko hari igikwiriye gukorwa kugira ngo intekerezo z’abantu zikurwe kuri Yesu. Batinyaga ko abantu bose bazamwizera. Ntibabonaga ko bazagira amahoro. Bagombaga kwica Yesu bitaba ibyo bagatakaza umwanya wabo. Kandi nyuma yo kumwica, hari kuzagumya kubaho abantu bari gukomeza kuba ibihamya bihoraho by’ubushobozi bwe.III 93.1

    Yesu yari yarazuye Lazaro, kandi batinyaga ko nibaramuka bishe Yesu, Lazaro yari kuzahamya iby’ububasha bwa Yesu bukomeye. Abantu batabarika bazaga kureba umuntu wari warazutse, bityo abatware biyemeza kwica Lazaro na we kugira ngo bahoshe uko gukanguka. Ubwo ni bwo bari kugarura bantu ku migenzo n’inyigisho byashyizweho n’abantu, bakabagarura ku gutanga icyacumi cy’isogi na nyiragasogereza, bityo bakongera kubigarurira. Biyemeje gufata Yesu igihe yari kuba ari wenyine kubera ko iyo bagerageza kumufata ari kumwe n’imbaga y’abantu ubwo intekerezo z’abantu zari zimwitayeho cyane zaratwawe, abantu bari kubatera amabuye.III 93.2

    Yuda yari azi uko abo batware bafite inyota yo gufata Yesu, maze yiyemeza kumugambanira ku batambyi bakuru n’abatware bamuhaye ibice by’ifeza mirongo itatu. Urukundo Yuda yakundaga amafaranga rwamuteye kwemera kugambanira Umwami we maze amutanga mu maboko y’abanzi be gica. Satani yakoreraga muri Yuda mu buryo butaziguye, kandi igihe bari mu birori bihebuje byo gusangira ubuheruka, umugambanyi yariho acura imigambi yo kugambanira Umwami we. Yesu yabwiye abigishwa be afite agahinda ko bose iryo joro ibye biri bubahemuze. Ariko Petero we yahamije ashize amanga avuga ko nubwo abandi bose ibye byabahemuza, ko we bitaramuhemuza. Yesu yabwiye Petero ati: “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora, nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” Luka 22:31, 32.III 94.1

    Mu gashyamba- Yesu yari kumwe n’intumwa ze mu gashyamba ka Getsemane. N’umubabaro mwinshi, yabasabye kuba maso kandi bagasenga kugira ngo batagwa mu gishuko. Yari azi ko kwizera kwabo kugomba kugeragezwa kandi bakabura ibyo bari biringiye, ndetse kubwo kuba maso kandi bagasenga bashishikaye, bari kubona imbaraga zose bari kuba bakeneye. No gutaka kwinshi ndetse n’amarira, Yesu yarasenze ati: “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Luka 22:42. Umwana w’Imana yasenganye umubabaro mwinshi. Ibitonyanga binini by’amaraso byatembye mu maso he maze bigwa hasi. Abamarayika bagurukaga hejuru y’aho hantu bitegereza ibiri kuba, ariko hari umwe muri bo gusa watumwe kugenda ngo akomeze Umwana w’Imana mu mubabaro we.III 95.1

    Yesu amaze gusenga yaragarutse asanga abigishwa be, ariko bari basinziriye. Muri iyo saha iteye ubwoba Yesu ntiyabonye kugaragarizwa impuhwe ndetse no gusabirwa n’abigishwa be. Petero wari wagaragaje kuba umurwanashyaka ukomeye mu gihe gito cyari gishize, noneho yari aremerewe n’ibitotsi. Yesu yamwibukije ibyo yari yahamije maze aramubwira ati: “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?” Matayo 26:40. Umwana w’Imana yasenganye umubabaro incuro eshatu.III 95.2

    Yuda agambanira Yesu - Nuko Yuda aba azanye n’igitero cyitwaje intwaro. Yegereye Shebuja kugira ngo amuramutse nk’uko byari bisanzwe. Rya tsinda ry’abantu bitwaje intwaro bazengurutse Yesu, ariko ako kanya Yesu agaragaza ububasha bwe bw’ubumana, nuko aravuga ati: “Murashaka nde?” “Ni jye.” Maze basubira inyuma bagwa hasi. Yesu yababajije iki kibazo kugira ngo bashobore kubona ububasha bwe kandi bibonere igihamya cy’uko aramutse abishatse ashobora kubikura mu nzara.III 96.1

    Ubwo abigishwa babonaga cya gitero kiguye hasi huti huti n’ingabo n’inkota cyari gifite, batangiye kugira ibyiringiro. Ubwo abari muri icyo gitero bongeraga guhaguruka maze bakongera gukikiza Umwana w’Imana, Petero yakuye inkota ye maze ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru maze amuca ugutwi. Yesu yabwiye Petero gusubiza inkota mu rwubati amubwira ati: “Mbese wibwira ko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha, basaga legiyoni cumi n’ebyiri?” Matayo 26:53. Ubwo Yesu yavugaga ayo magambo, mu maso h’abamarayika hagaragaye ibyiringiro. Bashakaga gukikiza Umugaba wabo maze bagatatanya icyo gitero cy’abantu benshi cyari cyasheze. Ariko nanone, bongeye kugira umubabaro ubwo Yesu yavugaga ati: “Ariko rero bibaye bityo, ibyanditse byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?” Matayo 26:54. Imitima y’abigishwa na yo yarikanze kandi iriheba ndetse icika intege cyane ubwo Yesu yemeraga gufatwa n’abanzi be bakamujyana.III 96.2

    Abigishwa batinye ko bahasiga ubuzima bwabo, kandi bose baramuhannye maze barigendera. Yesu yasigaye wenyine mu maboko y’abicanyi. Mbega uko icyo gihe Sataui yari atsinze! Imitwe myinshi y’abamarayika kandi buri mutwe ufite umuyobozi wawo muremure uwuyoboye, baroherejwe ngo baze kureba ibyo byabaga. Bagombaga kwandika igitutsi cyose n’ubugome bwose bigirirwa Umwana w’Imana, ndetse bakandika intimba yose n’umubabaro Yesu yari guhura nabyo, kuko abantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa cy’ubugome bagomba kuzongera kukibona.III 97.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents