Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubambwa Kwa Yesu

    Kristo, Umwana w’Imana w’igiciro cyinshi, yarasohowe maze ahabwa abantu ngo bamubambe. Abigishwa ba Kristo n’abandi bantu bamwizeraga bari baciye mu karere gakikije aho baraje bajyana n’iyo mbaga maze bakurikira Yesu ubwo yari ajyannwe i Kaluvari. Nyina wa Yesu nawe yari aho yegamiye Yohana, umwigisha Yesu yakundaga cyane. Umutima wa Mariya wari wuzuye umubabaro utavugwa, nyamara kimwe n’abigishwa be, yari afite ibyiringiro ko ibyo bintu bibabaje byabaga biri buhinduke maze Yesu akagaragaza imbaraga ze akereka abanzi be ko ari Umwana w’Imana. Ariko na none umutima wa Mariya warikangaga ubwo yibukaga amagambo Yesu yari yaravuze akomoza ku bintu byabaga muri uwo munsi.III 106.1

    Igihe umusaraba wari warateguriwe Baraba wazanwaga maze bakawushyira ku ntugu za Yesu zari zashenjaguwe kandi zavaga amaraso, Yesu yanyuze mu marembo y’urugo rwa Pilato bimugoye. Na none kandi imisaraba yashyizwe ku bisambo bigenzi bya Baraba, byagombaga gupfa urupfu nk’urwa Yesu ndetse bagapfira n’igihe kimwe. Ubwo Umukiza yari amaze kugenda urugendo ruto yikoreye uwo musaraba, yaradandabiranye agwa hasi bitewe n’uko yari yatakaje amaraso menshi kandi aremerewe cyane n’umubabaro.III 106.2

    Igihe Yesu yagaruraga agatege, bongeye kumushyira wa musaraba ku bitugu, maze baramuhata ngo agende. Yagiye adandabirana akora intera nto cyane yikoreye wa mutwaro uremereye cyane, maze agwa hasi nk’upfuye. Bavuze ko apfuye ariko amaherezo arazanzamuka. Abatambyi bakuru n’abatware ntibagiriraga imbabazi abo babaga bagiye kwica, ariko baje kubona ko bidashoboka ko Yesu yakongera kwikorera uwo musaraba. Igihe batekerezaga icyakorwa, Simoni w’Umunyakurene waturukaga mu kindi cyerekezo, yaje guhura n’iyo mbaga. Bitegetswe n’abatambyi bakuru, Simoni yarafashwe maze bamuhatirwa kwikorera umusaraba wa Kristo. Abahungu ba Simoni bari abigishwa ba Yesu, ariko we ubwe ntiyari yarigeze yifatanya na we.III 106.3

    Imbaga nini y’abantu yari ikurikiye Umukiza yerekeje i Kaluvari. Benshi barakobaga kandi bashinyagura, ariko hari bamwe bagendaga barira basubiramo ibyiza bye. Abo yari yarakijije indwara zitandukanye n’abo yari yarazuye bavugaga imirimo ye itangaje babikuye ku mutima kandi bagasaba ko bamenyeshwa ibyo Yesu yari yakoze byatumye afatwa nk’umugome ruharwa. Hari hashize iminsi mike cyane bamuherekeje baririmba hoziyana z’umunezero kandi bazunguza amashami y’imikindo ubwo yagenderaga ku ndogobe ajya muri Yesrusalemu nk’umuneshi. Ariko abantu benshi bari barateye hejuru bamusingiza bitewe n’uko ari ko byari bimenyerewe, noneho bateye hejuru bavuga bati: “Nabambwe! Nabambwe!”III 107.1

    Aterwa imisumari ku musaraba-Ubwo bageraga aho bagombaga kumwicira, ababaga baciriwe urubanza baboherwaga aho bari bwicirwe urw’agashinyaguro. Mu gihe bya bisambo bibiri byo byakiranye n’ababibambaga ku musaraba, Yesu we ntiyateye amahane. Nyina wa Yesu yitegereje ibyo afite agahinda katavugwa. Yari yiringiye ko Yesu ari bukore igitangaza maze akikiza. Mariya yabonye amaboko ya Yesu arambuwe ku musaraba. Ayo ni amaboko yari asanzwe ahora agaba imigisha kandi yari yararamburiwe gukiza abababazwa. Nuko baba bazanye inyundo n’imisumari, maze ubwo imisumari yaterwaga mu biganza byari bibohewe ku musaraba, abigishwa bari bashengutse umutima bajyanye nyina wa Kristo wahindaga umushyitsi maze bamukura aho ayo mahano yaberaga.III 108.1

    Yesu ntiyigeze yitotomba na hato. Mu maso he hakomeje gutuza, ariko ibitonyanga binini by’ibyuya biza mu maso he. Ahongaho nta kiganza cyuje imbarazi cyari gihari ngo gihanagure ibyo byuya bitewe n’urupfu byari mu maso he, nta magambo yo kugaragaza kwifatanya na we kandi nta no kumunambaho kudahinduka kwariho ngo guhumurize umutima we wa kimuntu. Yagotomeraga igikombe cy’umubabaro wenyine; kandi mu bantu bose bari aho nta n’umwe wari kumwe na we. Igihe abasirikare bakoraga umurimo wabo uteye ubwoba ari na ko nawe ari kwihanganira umubabaro uruta indi yose, Yesu yasabiye abanzi be agira ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34. Iryo sengesho Yesu yasabiye abanzi be rikubiyemo abo ku isi yose, kandi rikubiyemo umunyabyaha wese uzabaho kugeza ku iherezo ry’ibihe.III 108.2

    Bamaze kubamba Yesu ku musaraba, uwo musaraba weguwe n’abagabo benshi b’abanyambaraga, maze bawushingana ubugome bwinshi mu mwanya wari wateguriwe gushingwamo, bityo ibyo bitera Umwana w’Imana umubabaro w’indengakamere. Nuko habaho bintu biteye ubwoba. Abatambyi, abatware, n’abanditsi bibagiwe ukwera k’umurimo bari bashinzwe maze bafatanya n'abari aho gukoba no kuvuma Umwana w'Imana wapfaga bagira bati, “Niba uri Umwami w’Abayuda, ikize!” Luka 23:37. Abandi nabo bavuganaga hagati yabo bagira bati: “Yakijije abandi ntabasha kwikiza.” Mariko 15:31. Abatware b’urusengero n’abasirikare bari binangiye imitima, igisambo ruharwa cyari kibambwe ku musaraba ndetse n’abagome bari mu mbaga yari aho, abo bose bafanyirije hamwe gushinyagurira Kristo.III 109.1

    Ibisambo byari bibambanwe na Yesu byababajwe ku mubiri nk'uko Yesu na we yababajwe; ariko kimwe muri byo cyari cyinangiye kandi kubera umubabaro cyari gifite byatumye cyiheba. Icyo gisambo cyasubiyemo amagambo yo gukwena y’abatambyi maze nacyo kiramukwena kiti; “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.” Luka 23:39. Undi mugabo wari yaciriwe urwo gupfa we ntiyari umugome winangiye. Ubwo yumvaga amagambo ya mugenzi we bari barafatanyije ubugome, “yamusubije amucyaha ati: ‘No kubaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n’urwe? Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n’ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”‘ Luka 23:40,41. Maze ubwo umutima we yawerekezaga kuri Kristo, umucyo w’ijuru wasabye mu ntekerezo ze. Muri Yesu wari washenjaguwe, akwenwa kandi abambwe ku musaraba, icyo gisambo cyabonyemo Umucunguzi wacyo n’ibyiringiro byacyo maze kimusaba gifite kwizera kandi cyicishije bugufi kiti: “Mwami uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”III 109.2

    “Aramusubiza ati, ‘Ndakubwira ukuri yuko uyu munsi 7Ubusobanuro bw'uyu murongo bukwiriye kum vikana neza kuko Yesu ubwe, m u g ito n d o cyo ku m unsi w a m b ere (ku cyumw e r u ) w akurikiye kubam bw a kwe, yavuze ko atarazam u k a ng o ajye kw a Se. Y ohana 20:17. turi bubane muri Paradiso.” Luka 23:42,43.III 110.1

    Abamarayika baratangaye ubwo biteregerezaga urukundo rutagerwa rwa Yesu we nubwo yababazwaga n’umubabaro w’indengakamere waba uw’umubiri ndetse n’uw’intekerezo, yatekerezaga ku bandi gusa kandi agatera umwete uwo munyabyaha wari wihannye kugira ngo yizere. Igihe yatangaga ubugingo bwe ngo apfe, yagaragarije urukundo abantu bacumuye kandi urwo rukundo rukomeye kurusha urupfu. Abantu benshi bitegereje ibyabereye aho i Kaluvari, nyuma yaho baje kubona ko ibyo babonye byakomeje ukwizera Kristo kwabo.III 110.2

    Noneho abanzi ba Kristo bari bategereje ko apfa bafite ibyiringiro n’amatsiko menshi. Bibwiraga ko urupfu rwe ruzahita ruhanagura ibihuha byavugaga ko Yesu afite imbaraga z’ubumana kandi rugasibanganya burundu ibitangaza yakoraga. Bibwiraga ko noneho batazongera guhindishwa umushyitsi n’imbaraga ze. Abasirikare batagira impuhwe bari babambye Yesu ku musaraba bagabanye imyenda ye, ariko bajya impaka ku mwambaro umwe utari ufite iteranyirizo. Amaherezo ikibazo bagikemuje kuwufindira ubufindo. Ibyanditswe byahumetswe n’Imana byari byaravuze neza uko ubwo bufindo bwari kuzamera, bubivuga mu myaka amagana mbere y’uko biba muri aya magambo: “Kuko imbwa zingose, umutwe w’abanyabyaha untaye hagati, bantoboye ibiganza n’ibirenge, . . . bagabana imyenda yanjye, bafindira umwambari wanjye.” Zaburi 22:16,18.III 111.1

    Icyigisho cyerekeye gukunda ababyeyi - Yesu yararanganyije amaso mu mbaga yari aho yitegereza urupfu me, maze hasi y’umusaraba ahabona Yohana yiyegamije Mariya, nyina wa Kristo. Mariya yari yagarutse ahaberaga ayo mahano, kuko atashoboye kwihanganira kuba kure y’umuhungu we. Icyigisho giheruka Yesu yigishije ni ikirebana n’urukundo umuntu agomba gukunda ababyeyi be. Yesu yitegereje mu maso ha nyina hari hashenguwe n’intimba, maze arongera areba na Yohana. Yongeye kureba nyina maze aravuga ati: “Mubyeyi, nguyu umwana wawe!” Nuko abwira na Yohana ati: “Nguyu nyoko.” Yohana 19:26,27. Yohana yasobanukiwe neza amagambo ya Yesu kandi asobanukirwa n’umurage wera yari amuhaye. Yohana yahise ajyana nyina wa Yesu amukura aho i Kaluvari haberaga ibiteye ubwoba. Kuva ubwo, Yohana yitaye kuri Mariya nk’uko umwana wita ku nshingano ye abigenza, maze amujyana iwe. Urugero ruzira amakemwa rw’urukundo umuntu agomba gukunda ababyeyi be rumurika ubutazima uhereye kera kose. Igihe yababazwaga agirirwa nabi, ntabwo Yesu yibagiwe nyina ahubwo yakoze ibishoboka byose amuteganyiriza ahazaza.III 111.2

    Umurimo wagombaga gukorwa mu buzima bwa Kristo hano ku isi noneho wari hafi kurangira. Ururimi rwarumagaye maze Yesu aravuga ati: “Mfite inyota!” Nuko benda sipongo yuzuye vino isharira, bayishyira ku rubingo barayimusomesha; maze asomyeho ngo yumve, arayanga. Nuko Umwami utanga ubugingo kandi Umwami nyirikuzo aratanga, aba incungu y’abantu. Icyaha ni cyo cyashyize umujinya w’Imana kuri we nk’incungu yacu, kandi icyaha ni cyo cyatumye igikombe yanywereyeho gisharira cyane ndetse icyaha ni cyo cyamennye umutima w’Umwana w’Imana.III 112.1

    Gukiranirwa kw’inyokomuntu yose kwashyizwe kuri Kristo incungu yacu. Yabaranywe n’abagome kugira ngo acungure abagome mu muvumo w’amategeko. Icyaha cya mwene Adamu wese wo mu bihe byose cyari kiremereye umutima wa Yesu. Umujinya w’Imana n’uko igaragaza ko itishimira icyaha byujuje intimba umutima w’Umwana wayo. Kuba Data wa twese yarakuye amaso ku Mukiza muri iyo saha y’umubabaro ukomeye byacumise umutima we kubw’umubabaro abantu batashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye na mba. Intimba yose Umwana w’Imana yihanganiye ku musaraba, ibitonyanga by’amaraso byashotse mu ruhanga rwe, ibiganza bye n’ibirenge bye, umubabaro utavugwa wuzuye umutima we ubwo Se yarekaga kumwereka mu maso he, ibyo bigira icyo bitubwira bivuga biti: “Urukundo ngukunda ni rwo rwatumye Umwana w’Imana yemera gushyirwaho ibyaha bikomeye yashyizweho. Ku bwawe, yanyaze ubutware bw’urupfu maze akingura amarembo ya Paradizo n’ubuzima butazarangwamo urupfu.” Wa wundi waturishije imiraba y’inyanja kubw’ijambo rye, wa wundi wahindishije umushyitsi abadayimoni, kandi yakora ku muntu indwara ikamuvamo, wa wundi wazuye abapfuye, agahumura impumyi, ni we witanze ku musaraba aba igitambo giheruka cy’abanyabyaha. We wikoreye ibyaha byose, yihanganiye igihano cyo gukiranirwa kandi ahinduka icyaha ku bwacu.III 112.2

    Satani yagotesheje umutima wa Kristo ibigeragezo bikomeye. Icyaha n’uburyo ari kibi bikomeye mu maso He, cyashyizwe kuri we kugeza ubwo yatatse anihishwa n’uburemere bwacyo. Nta gitangaje kuba muri iyo saha iteye ubwoba ubumuntu bwe bwarahinze umushyitsi. Abamarayika bitegereje uwo mubabaro ukomeye w’Umwana w’Imana uturutse ku kwiheba maze baratangara. Uwo mubabaro wo kwiheba wari ukomeye cyane kurusha umubabaro we wo ku mubiri ku buryo uwo ku mubiri yawumvaga gake cyane. Ingabo zo mu ijru zipfutse mu maso ngo zitareba ibyo byabaga byari biteye ubwoba.III 113.1

    Ibyaremwe bitagira ubugingo byagaragaje ko byifatanyije mu mubabaro n’Umuremyi wabyo watukwaga kandi apfa. Izuba ryanze kureba ibyo byabaga biteye ubwoba. Imirasire yaryo yamurikiraga isi ku manywa y’ihangu, ariko mu buryo butunguranye izuba risa n’irivuyeho rwose. Umwijima w’icuraburindi wagose umusaraba ndetse n’akarere kari gakikije aho wari uri. Uwo mwijima wamaze amasaha atatu yuzuye. Ku isaha ya cyenda wa mwijima ukomeye wakuwe ku bantu, ariko ukomeza gutwikira Umukiza nk’umwambaro. Byasaga n’aho imirabyo iteye ubwoba ari we iri kwerekezaho ubwo yari abambwe ku musaraba. Nuko “Yesu avuga ijwi rirenga ati: ‘Eloyi, Eloyi, lama sabakitani? Bisobanurwa ngo, ‘Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?’” Mariko 15:34.III 114.1

    Birarangiye - Abantu bategereje iherezo ry’ibyo byabaga biteye ubwoba bacecetse. Izuba ryongeye kumurika, ariko umusaraba wo wari ukigoswe n’umwijima. Maze mu buryo butunguranye wa mwijma uva ku musaraba, bityo mu ijwi nk’impanda ryumvikanaga neza kandu ryasaga n’iryirangira mu byeremwe byose, Yesu ararangurura ati: “Birarangiye!” “Data mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Luka 23:46. Umucyo wagose umusaraba maze mu maso h’Umukiza harabagirana ubwiza bumeze n’izuba. Nuko umutwe we awubika ku gituza maze araca.III 114.2

    Igihe Kristo yapfaga, hariho abatambyi bakoreraga mu rusengero imbere y’umwenda utandukanya icyumba cy Ahera n’icy’Ahera Cyane. Mu buryo butunguranye bumvise munsi yabo isi itigita, nuko wa mwenda wo mu rusengero wari ukomeye cyane utabukamo kabiri uhereye hejuru ugera hasi utabuwe n’ikiganza kitari icy’umuntu nka cya kindi cyanditse amagambo aca iteka ku nkuta z’inzu y’ibwami kwa Belushaza.III 115.1

    Yesu ntiyatanze ubugingo bwe atararangiza umurimo yari yaraje gukora, ariko ubwo yari awurangije yavuze mu ijwi ry’akuka ka nyuma agira ati: “Birarangiye!” Ubwo abamarayika bumvaga ayo magambo barishimye kuko umugambi ukomeye wo gucungura umuntu wari ugezweho, ugeze ku ntsinzi yawo. Icyo gihe mu ijuru habaye ibyishimo kuko noneho binyuze mu kumvira, amaherezo bene Adamu bashobora kuzahurwa bakagezwa imbere y’ubwiza bw’Imana. Satani yari atsinzwe. Satani yari azi ko atakaje ubwami bwe.III 115.2

    Guhambwa kwa Yesu — Yohana yaguye mu kayubi ko kumenya uko ari bugenze umurambo wa Shebuja yakundaga cyane. Yatekereje ukuntu urakorwaho n’abasirikare batagira impuhwe maze bakawushyira mu mva isuzuguritse. Yari azi ko nta neza yagirirwa n’abatware b’Abayuda, kandi nta cyizere na gike yari yiteze kuri Pilato. Ariko Yosefu na Nikodemu bahise baza muri icyo gihe cyasabaga igikorwa cyihutirwa. Abo bagabo bombi bari bamwe mu bagize urukiko rukuru rw’Abayuda, kandi bari baziranye na Pilato. Bombi bari bafite ubutunzi bwinshi kandi barubahwaga. Bitemeje ko umurambo wa Yesu ukwiriye guhambwa mu cyubahiro.III 115.3

    Yosefu yagiye kwa Pilato maze amusaba umurambo wa Yesu kugira ngo ajye kuwushyingura. Pilato yahaye Yosefu uburenganzira bwemewe kugira ngo bamuhe umurambo wa Yesu. Igihe umwigishwa Yohana yari ahagaritse umutima yibaza iby’umurambo wera wa Shebuja yakundaga, Yosefu wo muri Arimateya yagarutse afite uburenganzira yahawe na Pilato, kandi Nikodemu nawe wari utegerezanyije ibyiringiro igisubizo cyiza cyari kuva mu kiganiro cya Yosefu na Pilato, yazanye imibavu ihumura neza cyane kandi iremereye cyane. Iyo umuntu wubashywe kurusha abandi muri Yerusalemu yabaga yapfuye ntiyashoboraga kugaragarizwa icyubahiro kirenze icyo.III 116.1

    Abo bagabo mubwitonzi bwinshi kandi bakoresheje amaboko yabo, bakuye umurambo wa Yesu ku musaraba, kandi ubwo bitegerezaga umubiri we washenguwe amarira yarisukaga. Bafashe uwo mubiri barawoza bawusukuraho amaraso. Yosefu yari afite imva nshya yari yarifukuriye mu rutare. Iyo mva yari hafi ya Kaluvari, maze iyo mva ayitegurira Yesu. Wa murambo ndetse n’ibihumura neza Nekodemu yari yazanye, n’ubwitonzi bwinshi bawuzingiye mu mwenda wera de, maze abo bigishwa uko ari batatu barawuterura bawujyana mu mva nshya itari yarigeze ihambwamo. Aho ni ho barambitse umurambo wa Yesu. Abagore b’Abanyagalileya baje aho hafi kugira ngo barebe niba ikintu cyose gikwiriye gukorerwa umurambo w’Umwigisha wabo bakundaga cyakozwe. Nuko babona ikibuye kinini gishyirwa ku muryango w’iyo mva, aho Umwana w’Imana yari aruhukiye. Abo bagore ni bo bavuye ku musaraba bwa nyuma, kandi ni nabo bavuye ku mva ya Kristo nyuma y’abandi.III 116.2

    Nubwo abayobozi b’Abayuda bari basohoje umugambi wabo batekerewe na Satani wo kwica Umwana w’Imana, ntibabuze kubura amahwemo kandi n’ishyari bari bafitiye Kristo wari wapfuye ntiryarangiye. Hamwe n’ibyishimo by’uko bari bihimuye, bari bafite ubwoba budashira bw’uko intumbi ya Yesu iryamishijwe mu mva Yosefu, ishobora kuzuka akavamo. Kuby’ibyo, “abatambyi bakuru n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato. Baramubwira bati: ‘Mutware twibutse yuka wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka. Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.’” Matayo 27:62-64. Kimwe n’Abayuda, Pilato na we ntiyashakaga ko Yesu yazukana imbaraga maze akaba yahana abagome bamwishe. Kubw’ibyo, yahaye abatambyi itsinda ry’abasirikare b’Abaroma.III 117.1

    Abayuda babonaga ibyiza biri mu kugira abo basirikare barinze imva ya Yesu. Bashyize ikimenyetso ku ibuye ryari rikinze imva kugira ngo hatagira ikirihungabanya batabizi, bafata ingamba zose kugira ngo abigishwa batagira ikinyoma bakwiza cyerekeye intumbi ya Yesu. Ariko imigambi yabo n’ingamba bari bafashe nta kindi byamaze uretse gutuma intsinzi y’umuzuko irushaho guhama no gutuma ukuri kwayo kurushaho kuba impamo.III 118.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents