Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 9: INTSINZI

    Umuzuko

    Abigishwa baruhutse ku Isabato bari mu cyunamo kubw’urupfu rw’Umwami wabo, naho Yesu we, Umwami w’icyubahiro yari aryamye mu gituro. Bugiye kwira, abasirikare bashyizwe ku gituro kugira ngo barinde aho Umwami yari aruhukiye naho abamarayika bo bagendagendaga hejuru yaho ariko ntawe ubabona. Nuko ijoro ritangira gucya buhoro buhoro, maze ubwo hari hakiri umwijima abamarayika bari barinze aho hantu bamenya ko habura gato cyane ngo igihe kigere kugira ngo Umwana w’Imana, ari we Mugaba wabo bakunda, ave muri icyo gituro. Ubwo bari bategerezanyije ubwuzu bwinshi isaha ye yo gutsinda, umumarayika ukomeye yaje aguruka yihuta cyane avuye mu ijuru. Mu maso he hasaga n’umurabyo kandi imyenda ye yeraga nk’urubura. Umucyo wamuvagaho wirukanye umwijima wari mu cyerekezo yanyuragamo maze utuma abamarayika babi babyinaga intsinzi bavuga ko umurambo wa Yesu bawigaruriye bahunga bafite ubwoba bwinshi kubera kurabagirana n’ikuzo bya marayika uwo. Umwe mu bamarayika bari bitegereje ibyabaye ubwo Yesu yakozwaga isoni kandi bakaba bari barinze igituro cye, yagiye gusanganira wa mumarayika uturutse mu ijuru, maze bombi baramanukana bagera ku mva. Ubwo begeraga igituro, isi yahinze umushyitsi iratigita, maze habaho umutingito ukomeye.III 119.1

    Abarinzi b’Abaroma bafashwe n’ubwoba bwinshi cyane. None se imbaraga zabo zari he ngo bagumane umurambo wa Yesu? Ntibatekereje iby’inshingano bahawe cyangwa ngo batekereze ko abigishwa baje kumwiba. Ubwo umucyo wa marayika uvuye mu ijuru wamurikaga ahabakikije ushashagirana cyane kurusha izuba, abarinzi b’Abaroma baguye hasi bamera nk’intumbi. Umwe mu bamarayika yakuyeho cya gitare kinini cyari gikinze imva, maze acyicaraho. Undi yinjiye mu mva maze ahambura imyenda yari ipfutse umutwe wa Yesu.III 120.1

    “So araguhamagaye” - Nuko mu ijwi ryateye isi gutigita, wa mumarayika uvuye mu ijuru aravuga ati: “Mwana w’Imana, So araguhamagaye! Sohoka!” Urupfu ntirwashoboraga kongera kumutegeka. Yesu yazutse mu bapfuye, azuka ari umurwanyi unesheje. Ba bamarayika bitegereje ibibaye bafite gutangara kwinshi. Kandi ubwo Yesu yasohokaga mu gituro, ba bamarayika barabagirana bubitse imitwe yabo hasi baramuramya kandi bamuramutsa mu ndirimbo z’intsinzi no kunesha.III 120.2

    Amakuru yatanzwe n’abarinzi b’Abaroma - Ubwo ingabo z’abamarayika bo mu ijuru zavaga ku gituro maze umucyo n’ikuzo byari bihari bikagenda, abarinzi b’Abaroma bagerageje kwegura imitwe yabo ngo babarebe. Ubwo babonaga ko cya kibuye kinini cyakuwe mu munwa w’imva kandi n’umurambo wa Yesu ukaba wari utakirimo, baratangaye cyane. Bihutiye kujya mu murwa kujya kubwira abatambyi n’abatware ibyo babonye. Ubwo abo bicanyi bumvaga iyo nkuru itangaje, mu maso ha buri wese muri bo hahindutse ukundi. Ubwo batekerezaga ibyo bari bakoze bafashwe n’ubwoba bwinshi. Niba ibyari bivuzwe byari ukuri, akabo kari kabaye. Bamaze akanya gato bicaye bacecetse, barebana mu maso, batazi icyo bakora n’icyo bavuga. Kwemera amakuru bari babwiwe kwari ukwiciraho iteka. Bagiye ahiherereye ngo bajye inama y’icyo bakora. Batekereje ko amakuru y’abarinzi nakwira mu bantu, abari bishe Kristo nabo bari bwicwe nk’abicanyi.III 120.3

    Bafashe icyemezo cyo kugurira abasirikare kugira ngo ibyabaye babigire ibanga. Abatambyi n’abakuru babahaye amafaranga menshi bababwira bati: “Mujye muvuga mutya muti, ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’” Matayo 28:13. Ubwo abo barinzi babazaga ibiri bubabeho kubwo kuba basinziriye bari ku nshingano bahawe, abatware b’Abayuda babasezeraniye ko baremeza umutegeka mukuru maze ntagire icyo abatwara. Kubwo gukunda amafaranga, abarinzi b’Abaroma bagurishije icyubahiro cyabo maze bemera gukurikiza inama y’abatambyi n’abakuru b’Abayuda.III 121.1

    Umuganura wo gucungurwa - Igihe Yesu yari amanitswe ku musaraba, yarangiruye n’ijwi rirenga ati: “Birarangiye,” maze ibitare biramenagurika, isi ihinda umushyitsi kandi na bimwe mu bituro birakinguka. Ubwo yazukaga anesheje urupfu n’igituro, ubwo isi yahindaga umushyitsi maze ikuzo ry’ijuru rikamurika ahari hakikije aho hantu, benshi mu bakiranutsi bari barapfuye, bumviye ihamagara rye, bavuye mu bituro byabo baba abahamya b’uko Yesu yazutse. Abo bera bahiriwe bavuye mu bituro bafite ikuzo. Bari intore n’abera bo mu bihe byose byabayeho, uhereye igihe isi yaremwaga ukageza muri icyo gihe cya Kristo. Igihe abayobozi b’Abayuda bashakaga guhisha igihamya cy’uko Kristo yazutse, Imana yahisemo kuzura abantu benshi bava mu bituro byabo kugira ngo bahamye ko Yesu yazutse ndetse bamamaze ikuzo rye.III 121.2

    Abazutse Yesu amaze kuzuka babonekeye abantu benshi, bababwira ko igitambo cyatangiwe inyokomuntu cyarangiye kandi ko Yesu, uwo Abayuda babambye yazutse. Mu gutanga igihamya cy’amagambo bavugaga, baravuze bati: “Twazukanye na We.” Bahamije ko ari kubw’ububasha bukomeye bwa Yesu nabo babashije guhamagarwa bakava mu bituro byabo. Nubwo hari amakuru y’ibinyoma yakwirakwizwaga, Satani n’abamarayika be, n’abatambyi bakuru ntibashoboraga guhisha ko Yesu yazutse, kuko iryo tsinda ry’abera bari bazutse ryamamaje hose iyo nkuru nziza itangaje. Yesu na we yiyeretse abigishwa be bari bababaye bashengutse imitima, maze akuraho ubwoba bari bafite atuma bishima kandi baranezerwa.III 122.1

    Abagore bagera ku gituro - Kare kare mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’icyumweru, umuseke utaratambika, abagore bamaramaje baje ku gituro bazanye ibihumura neza ngo babisige umurambo wa Yesu. Basanze cya gitare kinini cyakuwe ku muryango w’imva, kandi n’umurambo wa Yesu ntiwari mu mva. Bakutse imitima maze batinya ko abanzi babo batwaye umurambo we. Muri ako kanya babonye abamarayika babiri bambaye imywambaro yera, mu maso habo harabagirana. Abo bamarayika bo mu ijuru bari bazi icyo abo bagore baje gukora, maze bahita bababwira ko Yesu atakiri aho. Yari yazutse, ariko bashoboraga kureba aho yari yarwamishijwe. Abamarayika bababwiye kujya kubwira abigishwa be ko azababanziriza i Galileya. N’ubwoba n’ibyishimo byinshi, abo bagore basubiyeyo bihuta basanga abigishwa bari bababaye kandi bababwira ibyo babonye n’ibyo bumvise.III 122.2

    Abigishwa ntibashoboye kwizera ko Yesu yazutse, ahubwo barirutse bajya ku mva, basubiranayo na ba bagore babazaniye iyo nkuru. Basanze Yesu atari mu mva. Babonyemo imyenda yera bari bamushyinguranye ariko ntibashoboye kwizera iyo nkuru nziza ko yazutse. Basubiyeyo batangajwe n’ibyo bari babonye, kandi batangazwa n’inkuru bazaniwe na ba bagore.III 123.1

    Nyamara Mariya we yahisemo gutinda ku mva, atekereza kubyo yari yabonye kandi afite agahinda kenshi kubwo kwibwira ko yabeshywe. Intimba ye yaje kumurenga araturika ararira cyane. Yarunamye ngo yongere arebe mu mva, maze ahabona abamarayka babiri bambaye imyenda yera. Umwe yari yicaye aho umutwe wa Yesu wari uri, undi yicaye aho ibirenge bye byari biri. Bavuganye na we mu ijwi rituje maze bamubaza impamvu arira. Mariya yarasubije ati: “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.” Yohana 20:13.III 123.2

    “Ntunkoreho” - Ubwo Mariya yavaga mu mva, yabonye Yesu ahagaze hafi aho, ariko ntiyamenya uwo ari we. Yesu yamuvugishije mu ijwi rituje, amubaza impamvu afite agahinda, amubaza n’uwo ari gushaka. Kubwo kwimbira ko uwo ari umurinzi w’agashyamba, Mariya yaramubajije ati, ‘Niba watwaye Umwami wanjye, mbwira aho wamushyize, kugira ngo mpamukure.’ Noneho Yesu yavuganye nawe akoresheje ijwi rye mvajuru, aravuga ati: “Mariya!” Mariya yari azi iryo jwi yakundaga, maze ahita asubiza ati: “Databuja!” Kubw’ibyishimo yari afite, yendaga kumuhobera, ariko Yesu aravuga ati: “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” Yohana 20:17. N’ibyishimo byinshi, Mariya yarihuse asanga abigishwa abashyiriye iyo nkuru nziza. Yesu yahise azamuka ajya kwa Se kugira ngo yiyumvire ubwe ko Se yemeye igitambo cye, no kugira ngo ahabwe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.III 124.1

    Ubwo Yesu yari akiri imbere y’Imana akikijwe n’ikuzo rye, ntiyibagiwe abigishwa be bari bari ku isi. Yahawe ububasha na Se kugira ngo agaruke abubahe nabo. Uwo munsi yaragarutse maze yiyereka abigishwa be. Noneho yarabemereye bamukoraho, kuko yari yazamutse yagiye kwa Se kandi akaba yari yahawe ubutware.III 124.2

    Tomasi washidikanyaga - Icyo gihe Tomasi ntiyari ahari. Ntiyashoboraga gutuza ngo yakire inkuru abwiwe n’abigishwa, ahubwo yavuze akomeje kandi ashikamye ko atarabyizera atarakoza intoki ze mu mbereri z'imisumari kandi ngo akoze ikiganza cye mu rubavu rwa Yesu aho bamuteye rwa cumu. Mu kuvuga atyo, Tomasi yagaragaje ko atizera bagenzi be. Iyo buri wese asaba bene icyo gihamya, muri iki gihe nta muntu n’umwe wari kwakira Yesu kandi ngo yizere ko yazutse. Ariko byari ubushake bw’Imana ko abantu batashoboraga kwibonera ubwabo cyangwa ngo biyumvire Umukiza wazutse bazakira inkuru babwiwe n’abigishwa.III 125.1

    Imana ntiyashimishijwe no kutizera kwa Tomasi. Igihe Yesu yongeraga guhura n’abigishwa be, noneho Tomasi yari kumwe nabo, maze ubwo yabonaga Yesu, noneho arizera. Ariko yari yaravuze ko atazanyurwa atarabona igihamya cyo kumukoraho cyiyongera ku kumubona, bityo bituma Yesu amuha igihamya yifuzaga. Tomasi yaratatse ati: “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!” Ariko Yesu amucyahira kutizera kwe avuga ati: “Wijejwe n’uko umbonye, hahirwa uwizeye atambonye.” Yohana 20:28, 29.III 125.2

    Gukorwa n’isoni kw’abishe Yesu - Ubwo inkuru yakwiraga iva mu mujyi igera mu wundi, ikava mu mudugudu ikagera ku wundi, abayobozi b’Abayuda batinye ko ubuzima bwabo burajya mu kaga maze bahisha urwango bangaga abigishwa ba Yesu. Ibyiringiro byonyine bari basigaranye byari ibyo gukwiza hose inkuru yabo y’ibinyoma. Kandi abantu bose bashakaga ko iki kinyoma gifatwa nk’ukuri baracyemeye. Ubwo Pilato yumvaga ko Kristo yazutse yahinze umushyitsi. Ntabwo yashoboraga gushidikanya ibihamya byatanzwe, maze kuva ubwo abura amahoro by’iteka ryose. Kubwo gukunda icyubahiro cy’isi, no gutinya gutakaza ubutware bwe ndetse n’ubuzima bwe, yari yaraciriye Yesu urubanza rwo gupfa. Noneho yumvise neza ko ahamwa n’icyaha atari icy’amaraso y’umuziranenge gusa, ahubwo amaraso y’Umwana w’Imana. Ubuzima bwa Pilato bwari mu kaga kandi bugeze mu mahenuka. Kwiheba n’agahinda byamukuyemo ibyishimo n’ibyiringiro. Yanze guhumurizwa, maze apfa urupfu rubi bikomeye.III 126.1

    Iminsi mirongo ine Yesu ari kumwe n’abigishwa - Yesu yamaranye n’abigishwa be iminsi mirongo ine, maze ubwo yabasobanuriraga mu buryo bwuzuye ukuri k’ubwami bw’Imana, barishimye kandi baranezerwa. Yabatumye kujya gutanga ubuhamya bw’ibyo bari babonye n’ibyo bumvise byerekeye imibabaro Ye, urupfu rwe no kuzuka kwe. Bagombaga kuvuga ko yatanze igitambo cy’icyaha, kandi abantu bose bashaka bashobora kuza bakamusanga akabaha ubugingo. Yababwiranye ineza ko bazatotezwa kandi bakagirirwa nabi, ariko bari kuzabonera ihumure mu kwibuka ibyo banyuzemo ndetse n'amagambo yari yababwiye. Yababwiye ko yatsinze ibishuko bya Satani kandi ko yaboneye intsinzi mu bigeragezo n’umubabaro. Satani ntiyari akimufiteho ububasha, ariko yashoboraga kubishyira ku bigishwa be ndetse n’abandi bose bari kwizera izina rye. Ariko bagombaga kunesha nk’uko na we yanesheje. Yesu yahaye abigishwa be ububasha bwo gukora ibitangaza, kandi ababwira ko nubwo bazatotezwa n’abanyabyaha, incuro nyinshi yari kuzajya aboherereza abamarayika be ngo babarokore. Ntibagombaga kwicwa batarasohoza inshingano yabo. Ubwo bari kuba bayisohoje, byari kuba ngombwa ko bashyira ikimenyetso cy’amaraso yabo ku buhamya batangaga.III 126.2

    Abayoboke be bateze amatwi inyigisho ze bishimye, bakakira ijambo iyose ryavaga mu kanwa ke kera. Noneho bari bazi badashidikanya ko ari Umukiza w’isi. Amagambo ye yacengeraga mu mitima yabo, ariko bababajwe n'uko bidatinze bagomba gutandukanywa n'Umwigisha wabo wavuye mu ijuru ubutazongera kumva amagambo ye meza abahumuriza kandi abakomeza. Ariko na none imitima yabo yasusurukijwe n’urukundo n'ibyishimo byinshi ubwo Yesu yababwiraga ko agiye kubategurira ahabo, kandi ko azagaruka kubajyana kugira ngo bazabane iteka. Yabasezeraniye kandi kuboherereza Umufasha, ari we Mwuka Wera, wo kubayobora mu kuri kose. “Arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.” Luka 24:50.III 127.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents