Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo Azamurwa Mu Ijuru

    Ijuru ryose ryari ritegereje isaha yo kunesha ubwo Yesu yari kuzamuka akajya kwa Se. Abamarayika baje gusanganira Umwami w’icyubahiro no kumushagara ubwo yari atahukanye intsinzi asubiye mu ijuru. Yesu amaze guha umugisha abigishwa be, yatandukanye na bo maze arazamurwa. Ubwo yazamukaga, imbaga y’iminyago y’abari bazutse ubwo na we yazukaga yaramukurikiye. Abamarayika benshi bo mu ijuru baramushagaye, ari na ko mu ijuru abamarayika batabarika bari bamutegereje.III 128.1

    Nuko ingabo zose zo mu ijuru zikikiza Umugaba wazo wuje igitinyiro bityo bapfukama imbere ye baramuramya, barambika amakamba yabo arabagirana ku birenge bye. Bafata inanga zabo z’izahabu maze ijuru baryuzuza amajwi meza y’indirimbo z’agahozo baririmbira Umwana w’intama watambwe ariko akaba ari muzima ari mu cyubahiro n’ikuzo.III 128.2

    Isezerano ryo kugaruka kwe - Ubwo abigishwa bari batumbiriye mu ijuru bafite agahinda bitegereza bwa nyuma Umwami wabo wazamukaga, abamarayika babiri bambaye imyenda yera babahagaze iruhande maze barababwira bati: “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” Ibyakozwe n’intumwa 1:11. Abigishwa basubiyemo ibikorwa bye bitangaje ndetse n’ibintu bidasanzwe ndetse bihebuje byari bimaze kuba mu kanya gato gashize.III 128.3

    Umujinya wa Satani - Satani yongeye kujya inama n'abamarayika be, kandi kubw’urwango rukomeye afitiye ubwami bw’Imana, yabwiye abamarayika be ko mu gihe agifite ubushobozi n’ubutware ku isi, bagomba gukuba umuhati wabo incuro cumi bakibasira abayoboke ba Yesu. Mu bitero byose bari baragabye kuri Kristo, ntibari barigeze batsinda, ariko bagombaga gutsinda abayoboke be biramutse bishobotse. Mu bisekuru byose byari kuzakurikirana, bagombaga gutega imitego abantu bari kwizera Yesu. Nuko abamarayika ba Satani bagenda batontoma nk’intare, bashaka kurimbura abayoboke ba Yesu.III 129.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents