Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 15: ITANGIRIRO RISHYA

    “Mbona ijuru rishya n’isi nshya; kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize.” Ibyahishuwe 22:1. Umuriro uzatwika abakirannirwa ni wo uzeza isi. Ibimenyetso byose by’umuvumo bizashiraho. Nta gehenomu izabaho aho umuriro uzahora waka iteka ryose ngo ugumye kwibutsa abakijijwe ibihano by’ibyaha. Hazabaho ikimenyetso kimwe gusa kigumaho: Umukiza wacu azagumana ibimenyetso by’inkovu zo kubambwa kwe. Ku mutwe no ku biganza no ku birenge bye, ni ho hazaboneka ibimenyetso by’inabi yagiriwe bitewe n’icyaha.III 194.1

    “Nawe munara w’umukumbi, umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ubutware bwa mbere buzakugarukira; mu kuri ubwami buzaba ubw’umukobwa w’i Yerusalemu.” Mika 4:8. Ubwami bwari bwanyazwe n’icyaha, bwagaruwe na Kristo bityo bugomba kuba ubw’abacunguwe bakabwimana na Kristo. “Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Zaburi 37:29. Kubera gutinya ngo badahindura umurage w’abera ikintu gihwanye n’ibindi bisanzweho, ibyo byatumye abenshi bahindura inyigisho z’ukuri zitugaragariza yuko isi nshya ari yo tuzaturamo, bavuga yuko ayo magambo adasobanura ko ari ho tuzatura koko. Yesu yasezeraniye abigishwa be ko agiye kubategurira ahantu. Abemera inyigisho z’Ijambo ry’Imana ntibazabura kumenya iby’ahantu ho mu ijuru. Ariko intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’iby’ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu. Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” l Abakorinto 2:9. Ururimi rw’abantu ntirwashobora gusobanura iby’ingororano z’abera. Izo ngororano zizasobanukira abazazihabwa gusa. Nta ntekerezo z’umuntu zasobanukirwa n’ubwiza bwa Paradizo y’Imana.III 194.2

    Muri Bibiliya, umurage w’abakijijwe witwa igihugu. (Abaheburayo 11:14-16). Aho ngaho, ni ho Umushumba mukuru abashora ku masoko y’amazi y’ubugingo. Igiti cy’ubugingo cyera imbuto buri kwezi, kandi ibibabi byacyo ni ibyo gukiza amahanga. Hari imigezi ihora itemba, ifite amazi y’urubogobogo, no ku nkombe z’iyo migezi hatewe ibiti bitera igicucu mu nzira nyabagendwa zinyurwamo n’abacunguwe n’Uwiteka. Muri icyo gihugu, imibande ihinduka udusozi tw’igikundiro, kandi imisozi y’Imana nayo izatumburura impinga zayo. Mu bibaya by’amahoro bikikiye utugezi tw’amazi y’ubugingo, abantu b’Imana bahoze ari abagenzi n’abimukira mu myaka myinshi, aho ni ho bazibera bahature.III 195.1

    Yerusalemu nshya - Hariho Yerusalemu nshya “ifite ubwiza bw’Imana,” kandi “kurabagirana kwaho gusa n’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane, nk’ibuye ryitwa Yasipi, ribonerana nk’isarabwayi.” Ibyahishuwe 21:11. Uwiteka aravuga ati: “Nzanezererwa i Yerusalemu, nishimire abantu banjye.” Yesaya 65:19. “Ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana nabo, bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana nabo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa, ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.” Ibyahishuwe 21:3,4.III 195.2

    Mu rurembo rw’Imana “nta joro rihaba.” Ntawe uzakenera kuruhuka. Ntawe uzarambirwa gukora ibyo Imana ishaka no gusingiza izina ryayo.Tuzagumya kugubwa neza turi bataraga. “Ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira.” Ibyahishuwe 22:5. Umucyo w’izuba uzasimburwa no kurabagirana gushashagirana ariko ntikubabaze amaso, ariko kumurika cyane kurenza umucyo w’ukwezi tubona. Ubwiza bw’Imana n’Umwana w’intama busakaza umucyo wabwo utazima mu murwa wera. Abacunguwe bagenderaga mu kurabagirana guhora ari nk’amanywa azira izuba.III 196.1

    “Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana, Ishoborabyose, n’Umwana w’intama ari bo rusengero rwawo.” Ibyahishuwe 21:22. Ubwoko bw’Imana buzaba bufite amahirwe yo gusabana na Data wa twese n’Umwana we nta nkomyi. “Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori.” l Abakorinto 13:12. Tureba ishusho y’Imana nk’abayirebera mu ndorerwamo, tuyirebera mu mirimo yakoze ubwo yaremaga no mu byo ikorera abantu. Ariko ubwa nyuma ho tuzayireba mu maso duhanganye, ari nta kidukingirije na gito. Tuzahagarara imbere yayo twirebera ubwiza bwo mu maso hayo.III 196.2

    Muri icyo gihugu, abazaba bafite kudapfa bazigana umunezero utagira iherezo, maze bashimikire ibitangaza by'ububasha bwo kurema n’ubwiru bw’urukundo rwabacunguye. Wa mwanzi w’umugome, udushuka ashaka ko twibagirwa Imana, ntawe uzaba ahari. Ububasha bwo kunguka ubwenge bw’uburyo bwose buzahora bwiyongera. Ububasha bwo gusobanukirwa buzagwira. Ubwenge bw’abantu ntibuzananirwa kwiga ibintu bishya, kandi kugwa agacuho nabyo ntibizaharangwa. Muri icyo gihugu hazakorwa imirimo myiza gusa. Hazakorerwa ibikomeye, ibyangombwa by’ingirakamaro ni byo bizasohozwayo, kandi iteka hazaba ibintu bikomeye bagomba kwiga, ibitangaza bishya bigomba gukoreshwa imbaraga z’amaboko, iz’ubwenge n’iz’umutima.III 197.1

    Kandi uko imyaka yo mu bihe bihoraho izajya ihita indi igataha, izajya irushaho kuzana uguhishurwa guhebuje kw'Imana na Kristo. Na none kandi uko ubumenyi buzajya burushaho kungukwa, ni ko [abacunguwe] bazarushaho kunguka urukundo, kubaha n’umunezero. Uko abantu bazajya barushaho kwiga iby’Imana, ni ko bazarushaho kwishimira imico yayo. Ubwo Yesu azabahishurira ibikomeye by’agakiza n’ibyo gutsinda gutangaje mu ntambara ye na Satani, imitima y’abera izasabwamo n’umunezero n’icyubahiro, bitume bafata bwangu inanga zabo z’izahabu maze amajwi ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi yikiranye mu ndirimbo zo gusingiza Imana.III 197.2

    “Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi n’ikuzimu no mu Nyanja n’ibibirimo byose, bivuga biti: ‘Ishimwe no gihimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe n’iby’Umwana w’Intama, iteka ryose.’” Ibyahishuwe 5:13.III 198.1

    Icyaha n’abanyabyaha ntibizongera kubaho ukundi. Isanzure ryose Imana yaremye rirezwa, bityo intambara ikomeye irarangiye by’iteka ryose.III 198.2

    *****

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents