Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGISHUKO NO GUCUMURA

    Satani yihinduye inzoka maze yinjira muri Edeni. Yaragiye yurira igiti cy’ubwenge maze atangira kwishimisha arya ku mbuto zacyo.III 23.1

    Bwa mbere mu buryo budatekerejweho, ubwo Eva yakoraga uturimo two mu busitani, yatandukanye n’umugabo we. Ubwo yasubizaga agatima impembero akamenya ibyamubayeho, yumvise ko hashobora kubaho akaga, ariko yongeye kwibwira ko nta kibazo afite nubwo atari iruhande y’umugabo we. Yari afite ubwenge n’imbaraga byo kumenya niba ikibi kije, kandi agahangana nacyo. Abamarayika bari baramubiriye kutazigera ahangara gukora atyo. Eva yisanze ari kwitegereza imbuto z’igiti cyabuzanyijwe yuzuye amatsiko no kugitangarira.III 23.2

    Yabonye ko izi mbuto ari iz’igikundiro cyane, maze atangira kwibaza impamvu Imana yari yarababujije rwose kukiryaho. Ubwo ni bwo Satani yamubonye urwaho. Satani yavugishije Eva nk’aho yari ashoboye gusoma ibitekerezo bye maze aramubwira ati: “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti; ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?’” Satani yavugishije Eva wari utangaye. Satani yakoresheje amagambo aryohereye kandi anejeje, ndetse akoresha ijwi rirongoroye. Eva yatangajwe cyane no kumva inzoka ivuga, kuko yari azi ko Imana itahaye inzoka ububasha bwo kuvuga.III 23.3

    Amatsiko ya Eva yarakanguwe. Aho kugira ngo Eva yihutire kuva aho hantu, yateze amatwi kugira ngo yumve inzoka ivuga. Ntibyigeze biza mu ntekerezo ze ko ibyo byabaho ko umwanzi wacumuye yakoresha inzoka ayihanzemo. Satani ni we wavugaga, si inzoka ubwayo. Eva yararehejwe, arashyeshyengwa kandi arakururwa. Iyo aza guhangana n’igihangange gifatika, agahangana n’usa n’abamarayika mu gihagararo, aba yarahagaze mu byimbo.III 23.4

    Iryo jwi ridasanzwe riba ryaratumye yihutira gusubira iruhande rw’umugabo we akamubaza impamvu hari undi wavugana nawe mu buryo busesuye nk’ubwo yari yumvise. Nyamara aho kugira ngo agenze atyo, Eva yinjiye mu ntambara yo guhangana n’inzoka. Eva yasubije ikibazo inzoka yari imubajije agira ati: “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi, ni zo Imana yatubwiye iti: ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’” Inzoka yaramusubije iti: “Gupfa, ntimuzapfa, kuko Imana izi ko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Satani yashakaga ko batekereza ko kubwo kurya ku giti cyabuzanyijwe bari guhabwa ubundi bwenge bushya kandi buhambaye kurusha ubwo bari basanganwe. Ibi byari byarabaye umurimo we wihariye yagiye akora akagera ku ntsinzi ikomeye kuva yacumura. Uwo murimo wari uwo gutera abantu gushaka kwinjira mu mabanga y’Ishoborabyose, kutanyurwa n’ibyo Imana yari yarahishuye no kutitonda ngo yumvire ibyo Imana yari yarategetse. Satani ashaka kuyobora abantu ku kutumvira amategeko y’Imana bityo akabatera kwizera ko bari kwinjira ku rubuga rutangaje rw’ubwenge. Ibi ni uburiganya busa, kandi ni ubushukanyi bukabije.III 24.1

    Adamu na Eva bananiwe gusobanukirwa ibyo Imana yari yarahishuye, kandi basuzuguye amategeko yayo asobanutse bityo barangamira kugira ubwenge budashingiye ku Mana, bashaka gusobanukirwa ibyo Imana yahisemo kudahishurira abantu. Batwawe n’ibitekerezo byabo byo gutera imbere kandi bareshywa n’ubucurabwenge bwabo burimo ubusa, ariko ubwo byari bigeze ku bwenge nyakuri, bagiye bakabakaba bashakashaka mu mwijima wo mu gicuku.III 25.1

    Ntibyari ubushake bw’Imana ko Adamu na Eva bataragwagaho icyaha bagira icyo bamenya cyerekeye Imana. Imana yari yarabasagijeho ibyiza ariko ibarinda ikibi. Nubwo amagambo y’inzoka yarimo ubwenge cyane, Eva yemeye ibyo ayo magambo yahamyaga byagutse bigira biti: “Gupfa, ntimuzapfa, kuko Imana izi ko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.” Ibi byari uguhindura Imana umunyabinyoma. Satani yavuze yeruye ko Imana yari yarababeshye kugira ngo itume batagera ku bwenge bwari gutuma baringanira na Yo. Imana yaravuze iti: Nimurya kuri iki giti no gupfa muzapfa. Ariko inzoka yo yaravuze iti: Nimurya kuri iki giti, “Gupfa ntimuzapfa.”III 25.2

    Umushukanyi yasezeraniye Eva ko ubwo araba amaze kurya ku mbuto z’icyo giti, arahabwa ubwenge bushya kandi buruta ubundi maze bukamutera kuringanira n’Imana. Satani akoreye mu nzoka yateye Eva kwerekeza ibitekerezo bye kuri we. Yavuze ko icyatumye ahabwa ububasha bwo kuvuga ari uko yariye imbuto z’igiti babujijwe kuryaho. Yavuze ko Imana itari gusohoza ibyo yavuze. Satani yavuze ko ibyo byari ibikangisho by’iterabwoba kandi ko ari ukubagomwa ibyiza byabo bihebuje. Satani yababwiye kandi ko batazapfa. Mbese ntibari bariye ku giti cy’ubugingo giha ukiriye kudapfa? Satani yavuze ko Imana yababeshye kugira ngo ibavutse imibereho yo ku rwego rwo hejuru n’umunezero mwinshi cyane.III 25.3

    Umushukanyi yasoromye itunda maze arihereza Eva. Eva yafashe iryo tunda mu kiganza cye. Amaze kurifata ni bwo umushukanyi yavuze ati: wari ubujijwe no kurikoraho waramuka urikozeho ukazapfa. Satani yabwiye Eva ko kubwo kurya [izo mbuto] atazingera yumva yikanga ikibi ndetse n’urupfu kuruta uko yumvise ameze ubwo yakoraga ku mbuto z’icyo giti. Eva yumvise agize ubutwari bitewe n’uko atigeze yumva ko hari ikimenyetso gihita kimubaho cy’uko Imana itamwishimiye. Eva yatekereje ko amagambo y’umushukanyi agomba kuba arimo ubwenge kandi atunganye. Eva yariye iryo tunda, kandi ashimishwa na ryo. Ryabaye nk’irimuryoheye cyane, kandi yatekereje ko yiyumvisemo ibyiza by’agahebuzo biturutse kuri iryo tunda.III 26.1

    Eva ahinduka umushukanyi - Nuko Eva yisoromera ku mbuto maze arazirya. Yabikoze yibwira ko ari bwiyumvemo imbaraga yo kubaho gushya kandi yo mu rwego rwo hejuru ituruka mu mbaraga iri mu itunda ryabuzanyijwe. Ubwo Eva yajyaga gushaka umugabo we mu biganza bye huzuye imbuto zabuzanyijwe, yari yishimye cyane kandi yatwawe bidasanzwe. Eva yabwiye Adamu ibintu by’ubwenge inzoka yavuze, kandi Eva yashakaga guhita ajyana umugabo we ku giti cy’ubwenge. Eva yabwiye Adamu ko yariye ku mbuto z’icyo giti, kandi aho kugira ngo yumve ubushagarira bw’urupfu, yiyumvisemo imbaraga y’akanyamuneza. Eva akimara kutumvira, yahindutse igikoresho gikomeye Satani yagombaga gukoreramo kugira ngo agushe n’umugabo we Adamu.III 26.2

    Adamu yasobanukiwe neza ko mugenzi we yasuzuguye ikintu kimwe Imana yari yarababujije kugira ngo ipime ubudahemuka bwabo n’urukundo rwabo. Eva yatekereje uko inzoka yamubwiye ko gupfa batazapfa, kandi atekereza ko amagambo y’inzoka agomba kuba ari ukuri kubera ko atigeze yiyumvamo ikimenyetso cy’uko Imana itamwishimiye, ko ahubwo yiyumvisemo imbaraga inejeje nk’uko yatekerezaga ko ari ko abamarayika biyumva.III 27.1

    Adamu yicujije kuba Eva yari yamuvuye iruhande, ariko noneho icyakozwe cyari cyamaze gukorwa. Yagombaga gutandukana n’uwo yakundaga gusabana no kubana nawe. Mbese yari kureka ibyo bikabaho bite? Urukundo yakundaga Eva rwari rukomeye cyane maze yuzuye gucika integer gukomeye, afata icyemezo cyo kujyana na Eva mu kaga yari yishyizemo. Adamu yatekereje ko Eva ari urugingo rwe, kandi niba Eva agomba gupfa, nawe agomba gupfana nawe, kuko atari gushobora kwihanganira igitekerezo cyo gutandukana na we.III 27.2

    Adamu yabuze kwizera Umuremyi we w’umunyambabazi kandi ugira neza. Imana yari yaramuremye imukuye mu mukungugu wo mu butaka ikamugira umuntu muzima, ikiremwa cyiza, kandi ikaba yari yararemye na Eva ngo amubere mugenzi we babana, Adamu ntiyatekereje ko ishobora kumuha umusimbura. Ariko kandi n’ikindi, mbese ahari amagambo y’iyo nzoka y’inyabwenge ntiyashoboraga kuba ari ukuri? Eva yari ahagaze imbere ye, afite igikundiro kandi ari mwiza ndetse agaragara ko ari umuziranenge nk’uko yari ameze atarasuzugura icyo Imana yababujije. Eva yagaragarizaga Adamu urukundo rukomeye kandi rusumbyeho ugereranyije n’uko byari bimeze mbere yo kutumvira kwe, bityo Adamu yibwira ko ibyo byakomotse ku kuba yariye kuri za mbuto. Adamu ntiyabonye ikimenyetso cy’urupfu muri Eva.III 28.1

    Adamu yafashe icyemezo cyo gusingira amahirwe ye. Yafashe rya tunda maze arirya vuva vuba, kandi nk’uko byabaye kuri Eva, Adamu ntiyahise yumva ingaruka zaryo mbi.III 28.2

    Umudendezo wo guhitamo umuntu yahawe - Imana yahaye ababyeyi bacu ba mbere amabwiriza yerekeye igiti cy’ubwenge, kandi babwiwe byuzuye ibyo gucumura kwa Satani ndetse n’akaga ko gutega amatwi inama ze. Imana ntiyabimye ubushobozi bwo kuba barya ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe. Yabaremye ari abantu bafite umudendezo wo kwihitiramo kwizera ijambo ryayo no kumvira amategeko yayo maze bakabaho, cyangwa se bakizera umushukanyi, bagasuzugura maze bakarimbuka.III 28.3

    Rwa rukundo rw’agahozo n’amahoro n’akayaga kabazaniraga ibyishimo kabaye nk’akabakuweho, maze mu mwanya wabyo haje kumva ko hari ikintu babuze mu buryo bitari byarigeze bibabaho mbere hose bene ako kageni. Ku nshuro ya mbere, amaso yabo bayerekeje ku bigaragara inyuma. Ntibari barigeze bambikwa imyambaro ahubwo bari batwikirijwe umucyo nk’uko abamarayika bo mu ijuru bari bameze. Uyu mucyo wari ubatwikiriye noneho wari wagiye. Kugira ngo bahumurize umutima wababwiraga ko hari icyo babura ndetse no kumva ko bari bambaye ubusa, bashatse ikintu batwikiriza imibiri yabo, kuko bibazaga ukuntu bahinguka imbere y’amaso y’Imana n’abamarayika kandi bambaye ubusa.III 29.1

    Satani yari ashimishijwe cyane n’intsinzi ye. Yari yamaze gushuka umugore ntiyiringira Imana, yari yamuteye gushidikanya ku bwenge bwayo ndetse amutera kugerageza kwinjira mu migambi ya Yo yuje ubwenge bwose. Kandi Satani anyuze muri Eva, yari yamaze no gutsinda Adamu watwawe n’urukundo yakundaga Eva maze agasuzugura itegeko ry’Imana bityo agacumurana na we.III 29.2

    Uwiteka yagendereye Adamu na Eva maze ababwira ingaruka zo kutumvira kwabo. Ubwo bumvaga Imana iza ibasanga mu gitinyiro cyayo, bagerageje kwihisha amaso y’Imana bari basanzwe bishimira gusanganira igihe bari bakiri inziramakemwa kandi bera. “Uwiteka Imana ihamagara uwo mugabo, iramubaza iti “Uri he?” Arayisubiza ati “Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’uko nambaye ubusa, ndihisha.” Iramubaza iti “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa? Wariye kuri cya giti nakubujije kuryaho?”III 29.3

    Uwiteka yabajije iki kibazo bidatewe n’uko yari akeneye amakuru, ahubwo bwari uburyo bwo kwemeza uwo mugore n’umugabo we iby’igicumuro cyabo. Byari nko kubabaza ngo mbese byagenze bite ngo ugire isoni kandi utinye? Adamu yemeye igicumuro cye, bidatewe n’uko yari yihannye kutumvira kwe gukomeye, ahubwo byari kubwo kwerekeza icyaha cye ku Mana. Uwo mugabo arayisubiza ati “Umugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya.” Uwiteka Imana ibaza uwo mugore iti “Icyo wakoze icyo ni iki?” Uwo mugore arayisubiza ati “Inzoka yanshukashutse ndazirya.”III 30.1

    Umuvumo — Nuko Imana ibwira inzoka iti: “Kuko ukoze ibyo, uri ikivume kirengeje amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, uzajya ugenda ukurura inda, uzajya urya umukungugu iminsi yose y’ubugingo bwawe.” Kubera ko inzoka yari yararutishijwe inyamaswa zose, yagombaga gucishwa bugufi ikajya munsi yazo zose kandi ikangwa n’abantu, bitewe n’uko yabaye igikoresho Satani yifashishije. Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya ibibuvamo ugombye kubiruhira, buzajya bukumereramo imikeri n’ibitovu, nawe uzajya urya imboga zo mu murima. Gutubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe.”III 30.2

    Imana yavumye ubutaka bitewe n’icyaha cya Adamu na Eva cyo kurya ku giti cy’ubwenge, maze iravuga iti: “Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka.” Imana yari yarabahaye ibyiza ntiyabaha ibibi. Ariko ubu noneho yababwiye ko bazarya ibikomoka ku kibi, bivuze ko bari guhura n’ikibi mu minsi yose yo kubaho kwabo.III 31.1

    Kuva icyo gihe ugakomeza, inyokomuntu yagombaga kubabazwa n’ibigeragezo bya Satani. Adamu yahawe imibereho yo guhora akora yiyuha akuya kandi akanahangayika mu cyimbo cyo gukora umurimo unejeje kandi uteye ubwuzu yari asanzwe yishimira gukora kugeza ubwo. Bari kuzajya bahura no gucika intege, umubabaro n’intimba, maze amaherezo hakazaza urupfu. Bari baremwe mu mukungugu wo mu butaka, kandi muri uwo mukungugu ni ho bagombaga kuzasubira.III 31.2

    Bamenyeshejwe ko bazatakaza urugo rwabo rwa Edeni. Bari barumviye igishuko cya Satani maze bizera ijambo rya Satani wababwiye ko Imana yababeshye. Kubwo kutumvira kwabo, bari bakinguriye Satani inzira yo kubageraho mu buryo bworoshye cyane, bityo gukomeza kuba mu Ngobyi ya Edeni kuri bo ntibyari kubahesha amahoro, kandi mu gihe bari bari mu mibereho y’icyaha ntibyari kubabera amahoro ko begera igiti cy’ubugingo bityo bakabaho iteka ryose mu cyaha. Adamu na Eva basabye ko bakwemererwa kuguma mu ngobyi ya Edeni nub wo bemeraga ko batakaje uburenganzira bwose bwo kuba muri Edeni izira amakemwa. Basezeranye ko mu gihe cyabo cy’ahazaza bazajya bumvira Imana badakebakeba. Babwiwe ko mu gucumura kwabo ubwo batatiraga ubutungane bagakora icyaha, nta mbaraga babonye, ko ahubwo bagize intege nke cyane. Ntibari barakomeye ku busugire bwabo mu gihe bari bakiri abera kandi bazira amakemwa, bityo bagombaga kugira imbaraga nke cyane zo kuba bakomeza kuba abanyakuri n’indahemuka mu gihe bari kuba kandi bafite igishinja cy’icyaha. Bari buzuye agahinda kenshi no kwicuza gukomeye. Noneho babonye ko igihano cy’icyaha ari urupfu.III 31.3

    Abamarayika bahise boherezwa kugira ngo bajye kurinda inzira igana ku giti cy’ubugingo. Wari umugambi wa Satani wizwe neza ko Adamu na Eva basuzugura Imana, bagahabwa igihano cyayo, maze byarangira bakarya ku giti cy’ubugingo kugira ngo batume ubuzima burangwamo icyaha buhoraho iteka ryose. Ariko abamarayika bera baroherejwe ngo bajye gufunga inzira Adamu na Eva bari kunyuramo bajya ku giti cy’ubugingo. Ahakikije abo bamarayika hamurikaga imyambi y’umucyo ku mpande zose yari imeze nk’inkota zishashagirana.III 32.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents