(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 2:1-39)
Abigishwa bagarutse i Yerusalemu bavuye ku musozi wa Elayono, abantu babitegereje bibwira ko babona mu maso yabo hagaragara agahinda, urujijo no gutsindwa; nyamara bababonanye umunezero no kunesha. Icyo gihe abigishwa ntibarizwaga n’uko ibyiringiro byabo bitasohoye. Bari babonye Umukiza wazutse, kandi amagambo ye y’isezerano yababwiye azamuka yakomezaga kwirangira mu matwi yabo. INI 25.1
Mu rwego rwo kumvira itegeko rya Kristo, bategerereje isezerano rya Se muri Yerusalemu, ari ryo ryo gusukirwa Mwuka Muziranenge. Ntibategereje nta kintu bakora. Ibyanditswe bivuga ko “bagumaga mu rusengero iteka bashima Imana.” Luka 24:53. Bari hamwe babwira Data wa twese ibyifuzo byabo babinyujije mu izina rya Yesu. Bari bazi ko bafite Ubahagarariye mu ijuru, Umuvugizi uri imbere y’intebe y’Imana. Bafite ubwoba bwinshi barunamye barasenga basubira muri iri sezerano ngo: “…Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye; musabe muzahabwa, ngo umunezero wanyu ube wuzuye.” Yohana 16:23,24. Bakomezaga kuzamura amaboko yo kwizera, bavuga amagambo akomeye ngo: “…Ni Kristo Yesu, kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw’Imana, adusabira. ” Abaroma 8:34. INI 25.2
Igihe abigishwa bari bategereje gusohora kw’isezerano ry’Umukiza, imitima yabo yicishije bugufi bihana by’ukuri kandi bicuza kutizera kwabo. Igihe bibukaga amagambo Yesu yari yarababwiye mbere yo gupfa kwe barushagaho gusobanukirwa neza n’ubusobanuro bwayo. Ukuri bari baribagiwe kongeye kugaruka mu bitekerezo byabo kandi buri wese yagusubiragamo mugenzi we. Bigaye kuba batarasobanukiwe n’Umukiza. Nk’uko abantu bagenda bakurikiranye mu myidagaduro, ibintu byose byaranze ubuzima bwe butangaje byanyuraga imbere yabo. Mu gihe batekerezaga ku buzima bwe butunganye kandi buzira inenge babonaga ko nta murimo wabakomerera kandi ko nta gitambo batatanga igihe cyose baba bashoboye kwerekanira ubwiza bw’imico ya Kristo mu mibereho yabo. Baribwiraga bati, uwadusubiza kubaho muri ya myaka itatu yashize, mbega ukuntu twakora mu buryo butandukanye n’uko twakoze! Bongeraga kuvuga bati: ‘Iyaba byashobokaga ko twongera kubona Kristo, mbega uburyo twaharanira kumwereka uburyo tumukunda byimazeyo, tukamwereka uko twababaye bitewe no kumubabaza dukoresheje imvugo cyangwa igikorwa cyo kutizera! Nyamara bahumurijwe no gutekereza ko bababariwe. Ni yo mpamvu biyemeje ko bazatanga icyiru cyo kutizera kwabo bamuhamiriza imbere y’abatuye isi bafite ubutwari. Abigishwa basenganaga umwete kugira ngo batunganyirizwe guhura n’abantu kandi ngo mu kubonana n’abantu kwabo kwa buri munsi babashe kuvuga amagambo ayobora abanyabyaha kuri Kristo. Bakuyeho ibibatandukanya byose no kwifuza icyubahiro kose maze bahuriza hamwe mu gusabana kwa Gikristo. INI 25.3
Begereye Imana cyane kandi ubwo bayegeraga basobanukiwe amahirwe bari baragize yo kwemererwa kuba ibyegera bya Kristo. Igihe bibukaga uko bari baramubabaje kubwo gutinda kumva ndetse no kunanirwa gusobanukirwa amasomo yageragezaga kubigisha kubw’inyungu zabo, imitima yabo yuzuye umubabaro . INI 26.1
Iyi minsi yo kwitegura yari iyo kwisuzuma. Abigishwa basobanuk iwe ubukene bwabo mu by’umwuka maze batakira Imana ngo bahabwe gusigwa kwera kwari kubashoboza gukora umurimo wo gukiza abantu. Ntibigeze bisabira imigisha yabo bwite abubwo icyari kibaremereye ni uko abantu bakizwa. Babonye ko ubutumwa bwiza bugomba kubwirwa abatuye isi, maze baherako basaba imbaraga Kristo yari yarabasezeraniye. INI 26.2
Mu gihe cy’abakurambere imbaraga ya Mwuka Muziranenge yari yaragiye igaragara kenshi mu buryo bukomeye ariko atari mu buryo bwuzuye. Noneho ubu abigishwa basenze basaba iyi mpano mu rwego rwo kumvira ijambo ry’Umukiza, kandi no mu ijuru Kristo nawe yarabavuganiraga. Yasabaga impano ya Mwuka kugira ngo ayisuke ku bwoko bwe. ” Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima; nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. ” Ibyak 2:1,2. INI 26.3
Umwuka wamanukiye abigishwa bari bategereje kandi basenga waje mu buryo bwuzuye ku buryo wageze kuri buri wese. Uhoraho yigaragarije Itorero rye mu mbaraga. Byasaga nk’aho mu myaka myinshi iyi mbaraga itari yaratanzwe, ariko noneho ubu Ijuru ryishimiye gusuka ku Itorero ubutunzi bw’ubuntu bwa Mwuka, kandi bitewe n’imbaraga ya Mwuka, amagambo yo kwicuza no gusaba imbabazi yivanze n’indirimbo zo guhimbaza kubwo kubabarirwa ibyaha. Humvikanye amagambo yo gushima n’ubuhanuzi. Ijuru ryose ryunamishijwe no kwitegereza no kuramya ubwenge butagereranywa n’urukundo ruhebuje. Intumwa zitangajwe n’ibibaye zaravuze ziti: “Muri ibi harimo urukundo.” Bakiye iyo mpano bahawe. None se ni iki cyakurikiyeho? Inkota ya Mwuka yatyarishijwe imbaraga z’ijuru bundi bushya kandi ikozwa mu kurabagirana kw’ijuru, ni yo yahuranyije ukutizera kwabo. Abantu ibihumbi byinshi bihannye mu munsi umwe. INI 26.4
Kristo yari yarabwiye abigishwa be ati, “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira, ari uko ngenda: kuko nintagenda umufasha atazaza aho muri: ariko ningenda nzamuboherereza.” “Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose: kuko atazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva, ni byo azavuga: kandi azababwira ibyenda kubaho.” Yohana 16:7,13. INI 27.1
Kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo cyari ikimenyetso cy’uko abayoboke be bagombaga guhabwa umugisha basezeranijwe. Bagombaga gutegereza uyu mugisha mbere y’uko binjira mu murimo wabo. Igihe Kristo yinjiraga mu marembo y’ijuru yimikiwe hagati y’abamarayika bamuramyaga. Uyu muhango urangiye, Mwuka Muziranenge yamanukiye ku bigishwa be mu muriri mwinshi, Kristo nawe ahabwa icyubahiro gihwanye n’icyo yahoranye ibihe bidashira ari kumwe na Data wa twese. Gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote bwari ubutumwa bw’ijuru buvuga ko kwakirwa k’Umucunguzi kurangiye. Nk’uko isezerano rye ryari riri, yari amaze koherereza abayoboke be Mwuka Muziranenge uvuye mu ijuru nk’ikimenyetso cy’uko we nk’umutambyi n’umwami yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi kandi ko ari Uwasizwe kugira ngo atware ubwoko bwe. INI 27.2
“Haboneka indimi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.” (Ibyak 2:3,4). Mwuka Muziranenge ari mu ishusho y’ibirimi by’umuriro, yaje kuri abo bari bateranye. Iki cyari ikimenyetso cy’impano yahaye abigishwa yatumye bavuga indimi batari barigeze kumenya maze bazivuga badategwa. Kugaragara k’umuriro byasobanuraga umwete abigishwa bazakoresha ndetse n’imbaraga zizaherekeza umurimo wabo. “Muri Yerusalemu habaga Abayuda b’abaturage b’abanyadini bari baraturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru.” Ibyak 2:5. INI 27.3
Mu gihe cy’ itatanywa, Abayuda bari baratataniye ahantu hafi ya hose hari hatuwe, kandi aho bari barahungiye bari barahigiye kuvuga indimi zitandukanye. Benshi muri abo Bayuda bari i Yerusalemu igihe Mwuka Muziranenge yamanukiraga intumwa, bari mu minsi mikuru y’idini yakorwaga icyo gihe. Buri rurimi rwose rwavugwaga rwari rufite abaruhagarariye aho ngaho. Iri tandukaniro ry’indimi ryari kuba inzitizi ikomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza; bityo mu buryo bw’igitangaza Imana yahaye intumwa icyo zari zibuze. Mwuka Muziranenge yabakoreye ibyo batari kwishoboza mu buzima bwabo. Ubwo noneho bashoboraga kwamamaza ukuri k’Ubutumwa bwiza mu mahanga, bavuga neza mu ndimi z’abo babwiraga. Iyi mpano itangaje cyari igihamya gikomeye gihawe isi cyerekana ko umurimo wabo wemewe n’ijuru. Kuva icyo gihe ururimi rw’abigishwa rwari rutunganye, rwumvikana kandi rutagira amakemwa haba igihe bavuga mu rurimi rwabo rwa kavukire cyangwa urwo mu mahanga. INI 27.4
“Uwo muriri ubaye, abantu benshi baraterana, batangazwa n’uko umuntu wese yumvise ba bandi bavuga ururimi rw’iwabo. Barumirwa bose, baratangara bati « Mbese aba bose bavuga si Abanyagalilaya ? None se ni iki gitumye twese tubumva bavuga indimi z’iwacu za kavukire ? » Ibyak 2:6,7. INI 28.1
Abatambyi n’abakuru barakajwe cyane n’iki gikorwa gitangaje, ariko ntibatinyutse kugaragaza ubugome bwabo bitewe no gutinya kwikururira imvururu z’abantu. Bari barishe Umunyanazareti, nyamara aho hari abagaragu be, Abanyagalilaya batari barize bavuga amateka y’ubuzima bwe n’umurimo we mu ndimi zavugwaga icyo gihe. Abatambyi biyemeje gusobanura iyo mbaraga itangaje y’abigishwa bayifata mu buryo busanzwe, maze bavuga ko abigishwa basindishijwe no kunywa vino nyinshi kuri vino nshya yateguriwe umunsi mukuru. Abantu bamwe b’injiji cyane mu bari aho bemeye ko ibyo abatambyi bavuze ari ukuri, nyamara abatekereza neza bamenye ko icyo ari ikinyoma; kandi abari bazi indimi zitandukanye bemeje ko abigishwa bavuga izo ndimi neza. INI 28.2
Yisobanura ku kirego cy’abatambyi, Petero yerekanye ko ibyo byabaye ari ugusohora k’ubuhanuzi bwa Yoweli aho yari yarahanuye ko imbaraga nk’iyo yari kuzaza ku bantu kugira ngo ibabashishe gukora umurimo udasanzwe. “Ariko Petero ahagararana n’abo cumi n’umwe, ababwiza ijwi rirenga ati, ‘Yemwe bagabo b’i Yudaya n’abatuye i Yerusalemu mwese mwe, ibi mubimenye kandi mwumvirize amagambo yanjye. Aba ntibasinze nk’uko mwibwira, kuko ubu ari isaha ya gatatu y’umunsi; ahubwo ibyo mureba ibi byavuzwe n’umuhanuzi Yoweli, ngo ‘Imana ivuze iti: Uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose: kandi abahungu n’abakobwa banyu bazahanura, n’abasore banyu bazerekwa, n’abakambwe babarimo bazarota. Ndetse n’abagaragu banjye, n’abaja banjye muri iyo minsi nzabasukira ku Mwuka wanjye, bazahanura.” Ibyak 2:14-18. INI 28.3
Petero yeruye kandi afite imbaraga yahamije iby’urupfu no kuzuka bya Kristo agira ati: ” Yemwe bagabo ba Isirayeli mwe, nimwumve aya magambo: Yesu w’ i Nazareti wa muntu Imana yabahamirishije imirimo ikomeye n’ibitangaza n’ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu, nk’uko mubizi ubwanyu; uwo … mwamubambishije amaboko y’abagome, muramwica. Ariko Imana yaramuzuye ibohoye umubabaro uterwa n’urupfu, kuko bitashobotse ko akomezwa na rwo.” Ibyak 2:22,24. INI 29.1
Kugira ngo yerekane uruhande ahagazemo, Petero ntiyigeze avuga ku nyigisho za Kristo kubera ko yari azi ko urwikekwe rw’abari bamuteze amatwi rwari rukomeye cyane ku buryo ibyo yavugaga kuri iyi ngingo ntacyo byari kugeraho. Ahubwo yavuze ku bya Dawidi uwo Abayahudi bafataga nk’umwe mu bakurambere b’ishyanga ryabo. « Kuko Dawidi yavuze iby’uwo, ati: ‘Nabonye Umwami ari imbere yanjye iteka ryose, kuko ari iburyo bwanjye, ngo ntanyeganyezwa’ ‘Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, ururimi rwanjye rukishima, kandi n’umubiri wanjye uzaruhuka, wiringiye ibizaba’. Kuko utazarekera ubugingo bwanjye ikuzimu, cyangwa ngo uhane Uwera wawe abone kubora. » Ibyak 2:25-27. INI 29.2
« Bagabo bene Data, nta kimbuza kubabwira, nshize amanga, ibya sogokuruza mukuru Dawidi, yuko yapfuye agahambwa, ndetse n’igituro cye kiracyari iwacu n’ubu. Yavugaga ibyo kuzuka kwa Kristo … ni cyo cyatumye avuga ko atarekewe ikuzimu, kandi ngo, n’umubiri we nturakabora. Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese turi abagabo bo guhamya ibyo. »Ibyak 2:29,31,32. INI 29.3
Ibi byabaye byari bitangaje. Nimurebe abantu bavaga hirya no hino baje kumva abigishwa bahamya ukuri nk’uko kuri muri Yesu. Baraje buzura urusengero. Abatambyi n’abatware b’urusengero bari aho bakambije impanga, imitima yabo yuzuye urwango bangaga Kristo, n’ibiganza byabo byari bicyuzuye amaraso yamenetse ubwo babambaga Umucunguzi w’isi. Batekerezaga ko bari bubone intumwa zifite ubwoba bitewe n’ukuboko gukomeye kwazikandamizaga no kuzikangisha urupfu, ariko bazibonye nta bwoba zifite, zuzuye Mwuka, zamamazanya imbaraga ubumana bwa Yesu w’i Nazareti. Bazumvise intumwa zivuga zishize amanga ko wa wundi wari uherutse gukozwa isoni, agashinyagurirwa, agakubitwa n’amaboko y’abagome, bakanamubamba ari we Mwami w’ubugingo, wahawe ikuzo none akaba yicaye iburyo bw’Imana. INI 29.4
Bamwe mu bumvaga amagambo y’abigishwa bari baragize uruhare mu gucira Kristo iteka ndetse no mu rupfu rwe. Bari baravugiye icyarimwe n’ikivunge cy’abantu basabaga ko abambwa. Igihe Yesu na Baraba bari bahagaze imbere yabo mu rukiko maze Pilato akabaza ati: “ Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo? ” Matayo 27:17; Yohana 18:40. Igihe Pilato yabahaga Yesu ababwira ati: “ Mube ari mwe mumujyana, mumubambe: kuko jyewe ntamubonyeho icyaha. ” Kandi akavuga ati, “Jyeweho nta cyaha kindiho kubw’amaraso y’uyu mukiranutsi,” basubirije icyarimwe bati, “ Amaraso ye natubeho no ku bana bacu. ” Yohana 19:6; Matayo 27:24, 25. INI 30.1
None ubu biyumviye abigishwa batangaza ko ari Umwana w’Imana wari warabambwe. Abatambyi n’abakuru bahinze umushyitsi. Abantu bumvise batsinzwe kandi bagira umubabaro. “Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “ Bagabo bene Data, mbese tugire dute? ” (Ibyak 2:37). Muri abo bari bateze intumwa amatwi harimo Abayahudi bashikamye mu myizerere yabo. Imbaraga yari mu magambo y’uwavugaga yabemeje ko Yesu yari Mesiya koko. INI 30.2
“Petero arabasubiza ati: ‘Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo, ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera; kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kuri bose, abazahamagarwa n’Umwami Imana yacu. ”Ibyak 2:38,39. INI 30.3
Petero yihanangirije abari banyuzwe n’amagambo ye ko bari baranze Kristo kubera ko bari barayobejwe n’abatambyi n’abakuru b’idini ya kiyahudi; kandi ko nibakomeza kugirwa inama n’abatambyi n’abakuru, kandi bagategereza kuzemera Kristo ari uko abatambyi n’abakuru babanje kumwemera, nta na rimwe bazigera bamwemera. Abo bantu bakomeye n’ubwo berekanaga ko ari abantu bazi Imana, bari buzuye umururumba w’ubutunzi bw’isi n’ibyubahiro. Ntibifuzaga kwegera Kristo kugira ngo bahabwe umucyo. INI 30.4
Bitewe n’imbaraga y’uko kumurikirwa n’ijuru, ibyanditswe Kristo yari yarasobanuriye abigishwa be byabagaragariye bifite ukurabagirana k’ukuri kuzira amakemwa. Inyegamo yari yarababujije kureba ku iherezo ry’ibyari byarakuweho yavanweho, maze basobanukirwa neza impamvu y’umurimo wa Kristo n’imiterere y’ubwami bwe. Bashoboraga kuvuga bafite imbaraga y’Umukiza; kandi uko batangarizaga ababumva iby’inama y’agakiza, abantu benshi bemeraga ibyaha byabo kandi bakumva batsinzwe. Imihango n’imigenzo bacengejwemo n’abatambyi yahanaguritse mu bitekerezo byabo, maze inyigisho z’Umukiza zirakirwa. “ Nuko abemeye amagambo ye barabatizwa: abongewe ku basanzwe kuri uwo munsi baba nk’ibihumbi bitatu. ” Ibyak 2:41. INI 30.5
Abayobozi b’Abayahudi bari baratekereje ko umurimo wa Kristo wari kurangirana n’urupfu rwe; nyamara aho kugira ngo bibe bityo, biboneye ibintu bitangaje byabaye ku munsi wa Pentekote. Bumvise abigishwa bamamaza Kristo bafite imbaraga batari barigeze kubona, kandi amagambo yabo agashimangirwa n’ibimenyetso n’ibitangaza. Muri Yerusalemu aho Idini ya Kiyahudi yari iganje, abantu ibihumbi byinshi bagaragaje ko bemeye Yesu w’ i Nazareti nka Mesiya. INI 31.1
Abigishwa batangajwe kandi bashimishwa cyane n’umusaruro w’abantu wabonetse. Ntabwo bafashe uyu musaruro nk’uvuye mu mbaraga zabo bwite. Bamenye ko binjiye mu murimo w’abandi bantu. Kuva Adamu yacumura, Kristo yari yaragiye aragiza abagaragu be yihiyitiyemo imbuto y’ijambo rye, kugira ngo ribibwe mu mitima y’abantu. Mu mibereho ye yo ku isi, Yesu yari yarabibye imbuto y’ukuri kandi ayivomereza amaraso ye. Abahindutse ku munsi we Pentekote bari imbuto z’uko kubiba, umusaruro w’umurimo wa Kristo wagaragaje imbaraga yo kwigisha kwe. INI 31.2
Ibyo intumwa zavugaga byonyine n’ubwo byumvikanaga neza bikemeza ababyumva ntibiba byarashoboye gukuraho imyumvire abantu bari barishyizemo yari yararwanyije ukuri kwinshi. Nyamara Mwuka Muziranenge yemezaga imitima akoresheje imbaraga mvajuru. Amagambo y’intumwa yagereranywaga n’imyambi ityaye y’Ishoborabyose akemeza abantu icyaha gikomeye bakoze cyo kwanga no kubamba Umwami w’icyubahiro. INI 31.3
Igihe batozwaga na Kristo, abigishwa bari baragejejwe aho bumva uko bakeneye Mwuka. Bamaze kwigishwa na Mwuka babonye ubushobozi bw’ikirenga maze baragenda bajya ku murimo wabo. Ntabwo bari bakiri injiji cyangwa abadafite umuco. Ntabwo bari bakiri ihuriro ry’udutsinda twigenga cyangwa tutumvikana cyangwa se ngo babe abantu bahanganye. Ntabwo ibyiringiro byabo byari bikirangamiye icyubahiro cyo mu isi. “ Bari bafite umutima uhuye”, “bahuzaga umutima n’inama ”. Ibyak 2:46, 4:32. Kristo yuzuye intekerezo zabo ku buryo intego yabo yabaye iterambere ry’Ubwami bwe. Bari barahindutse nka Shebuja mu bitekerezo no mico maze abantu ” bibuka ko babanaga na Yesu.” Ibyak 4:13. INI 31.4
Pentekote yabazaniye umucyo w’ijuru. Ukuri batashoboraga gusobanukirwa igihe Kristo yari kumwe na bo noneho baraguhishuriwe. Bemeye inyigisho z’Ijambo Ryera bafite ukwizera n’ibyiringiro batari barigeze bamenya. Nta kibazo bari bagifite cyo kwemera ko Kristo yari Umwana w’Imana. Bamenye ko yari Mesiya n’ubwo yari yambaye ubumuntu, kandi babwira abantu ibyababayeho bafite icyizere cyemezaga abantu ko Imana iri hamwe nabo. INI 32.1
Bavugaga izina rya Yesu bashize amanga. Mbese ntiyari Incuti na Mukuru wabo? Kubera gusabana na Kristo cyane, babaye nk’abicaranye na we mu ijuru. Nimurebe uburyo bakoresheje ururimi rw’agatangaza mu magambo bakoreshaga bamuhamya! Imitima yabo yari yuzuye ubugwaneza bukomeye, ku buryo bwabahatiraga kujya ku mpera z’isi batanga ubuhamya bw’imbaraga za Kristo. Bari bafite icyifuzo gikomeye cyo gukomeza umurimo Kristo yari yaratangiye. Basobanukiwe ubunini bw’umwenda bari bafitiye ndetse n’inshingano z’umurimo wabo. Batewe imbaraga na Mwuka Muziranenge bahawe, bakomeje kujya mbere bafite umwete bamamaza insinzi y’umusaraba. Mwuka yarabakoreshaga kandi akabavugiramo. Amahoro ya Kristo yarabagiranaga mu maso yabo. Bari bareguriye Kristo imibereho yabo kugira ngo bamukorere, kandi imiterere yabo yahamyaga ukwitanga kwabo. INI 32.2