Nyuma y’urupfu rwa Kristo, abigishwa bari hafi gutsindwa no gucika intege. Umutware wabo yari yamaze kwangwa, acirwaho iteka kandi arabambwa. Abatambyi n’abatware b’urusengero baramushinyaguriye bati, “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari Umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera”. Matayo 27:42. INI 19.1
Ibyiringiro by’abigishwa byari byagiye nk’uko izuba rirenga maze ijoro ribundikira imitima yabo. Akenshi basubiraga muri aya magambo bati, “Kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli.” Luka 24:21. Mu gihe babaga bigunze kandi basuherewe, bibukaga amagambo yavuze ati, « Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma, bizacura iki?” Luka 23:31. INI 19.2
Incuro nyinshi Yesu yari yaragerageje kugaragariza abigishwa ibigiye kuzaba nyamara ntabwo bari baritaye ku gutekereza ku byo yababwiye. Kubera iyi mpamvu urupfu rwe rwarabatunguye; maze nyuma y’aho ubwo basubiraga mu byashize bakabona ingaruka yo gushidikanya kwabo, buzuye agahinda. INI 19.3
Igihe Kristo yabambwaga ntibigeze bizera ko azazuka. Yari yaravuze yeruye ko azazuka ku munsi wa gatatu ariko bari bahangayikishijwe no gusobanukirwa n’ayo magambo. Uku kudasobanukirwa kwatumye ubwo yapfaga basigara nta byiringiro bafite. Bari bacitse intege bikomeye. Ukwizera kwabo ntikwigeze kurenga igicucu Satani yari yabashyize imbere. Ibintu byose byari byababereye urujijo n’amayobera. Mbega umubabaro baba bararinzwe iyo baza kuba barizeye amagambo y’Umukiza! INI 19.4
Abigishwa buzuye gucika intege, agahinda no kwiheba, bahuriye mu cyumba cyo hejuru maze barakinga bakomeza inzugi batinya ko ibyabaye ku Mwigisha wabo bakundaga nabo bishobora kubabaho. Muri iki cyumba ni ho Umukiza yababonekereye amaze kuzuka. INI 19.5
Umukiza yagumye hano ku isi iminsi mirongo ine, ategurira abigishwa gukora umurimo wari imbere yabo kandi abasobanurira neza ibyo batari barashoboye gusobanukirwa. Yavuze ku buhanuzi bwerekeye ku kuza kwe, ku kwangwa n’Abayahudi no ku rupfu rwe, yerekana ko ibyavuzwe n’ubu buhanuzi byose byasohoye. Yababwiye ko bagombaga gufata uku gusohora k’ubuhanuzi nk’igihamya cy’imbaraga yari kuzabana nabo mu mihati yabo yo mu gihe kizaza. Dusoma ngo “Maze abungura ubwenge, ngo basobanukirwe n’ibyanditswe. Ati: “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. Ni mwe bagabo b’ibyo.” Luka 24:45-48. INI 19.6
Muri iyi minsi Kristo yamaranye n’abigishwa be bungutse ibintu bishya. Uko bumvaga Umutware wabo bakunda asobanura Ibyanditswe afatiye ku byari byarabaye byose, ukumwizera kwabo kwashinze imizi ryose. Bageze ku rwego bashoboraga kuvuga bati, “Nzi uwo nizeye uwo ari we.” 2Tim 1:12. INI 20.1
Batangiye gusobanukirwa imiterere n’ubugari by’umurimo wabo, babona ko bagomba kwamamaza mu isi ukuri bari babikijwe. Ibyabaye mu mibereho ya Yesu, urupfu rwe no kuzuka, ubuhanuzi bwaganishaga ku byamubayeho, ubwiru bw’inama y’agakiza n’imbaraga ya Yesu ikuraho ibyaha; ibi byose bari barabibereye abahamya kandi bagombaga kubimenyesha abatuye isi. Bagombaga kwamamaza ubutumwa bwiza bw’amahoro n’agakiza biboneka binyuze mu kwihana no mu mbaraga y’Umukiza. INI 20.2
Mbere y’uko Kristo azamuka mu ijuru, yahaye abigishwa be inshingano yabo. Yababwiye ko bagomba gusohoza umugambi we wo kuraga isi ubutunzi bw’ubugingo buhoraho. Yarababwiye ati: Mwabaye abahamya b’ubuzima bwanjye bwo kwitangira abatuye isi. Mwitegereje imirimo nakoreye Abisiraheyeli, kandi ubwo ubwoko bwanjye butaje aho ndi ngo bubone ubugingo, nubwo abatambyi n’abakuru bankoreye ibyo bifuzaga, nubwo banyanze bazongera bahabwe andi mahirwe yo kwemera Umwana w’Imana. Mwiboneye ko abansanga bose batura ibyaha byabo mbakirana ubuntu. Uza aho ndi sinzamwirukana. Bigishwa banjye, mbashinze ubu butumwa bw’imbabazi bugomba gushyirwa Abayahudi n’abanyamahanga, uhereye ku Bisirayeli maze ukageza mu mahanga yose, indimi zose n’amoko yose. Abizera bose bazakoranyirizwa mu Itorero rimwe. INI 20.3
Inshingano yo kwamamaza Ubutumwa Bwiza ni ryo tegeko rikomeye ryo mu ngoma ya Kristo. Abigishwa bagombaga gukorana ubwitange bakorera abantu, babararikira kwakira imbabazi. Ntabwo bagombaga gutegereza ko abantu bizana ahubwo nibo bagombaga kubasanga babashyiye ubutumwa babafitiye. INI 20.4
Abigishwa bagombaga kujya mbere bakora umurimo wabo mu izina rya Kristo. Ijambo ryabo ryose na buri gikorwa byagombaga kwerekeza ku izina rya Kristo ryo rifite ya mbaraga ikomeye yo gukiza abanyabyaha. Ukwizera kwabo kwagombaga gushingira kuri We soko y’imbabazi n’ubushobozi. Bagombaga kubwira Data wa Twese ibyifuzo byabo babinyujije mu izina rye maze bagasubizwa. Bagombaga kubatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera. Izina rya Kristo ni ryo ryagombaga kuba ibanga ryabo, ikimenyetso kibatandukanya n’abandi, umurunga hagati yabo, umuyobozi w’icyerekezo cyabo n’isoko y’insinzi yabo. Nta kintu na kimwe cyagombaga kwemerwa mu bwami bwe kitagaragaramo izina rye kandi kidafite ikimenyetso cye. INI 21.1
Igihe Kristo yabwiraga abigishwa ati “mugende mu izina ryanjye muteranyirize abizeye bose mu Itorero,” yabasabye yeruye ko gukomeza kwicisha bugufi ari ngombwa. Abigishwa bagombaga kuvugana ukwicisha bugufi nk’uko Kristo yavuganaga. Bagombaga gushimangira ibyigisho yari yarabigishije mu bitekerezo by’ababumvaga. INI 21.2
Kristo ntiyigeze abwira abigishwa be ko umurimo wabo uzaba woroshye. Yaberetse ubugambanyi bukomeye umwanzi yateguye bwo kubarwanya. Bagombaga kurwana “n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” Abefeso 6:12. Nyamara ntabwo bari guharirwa urugamba bonyine. Yabijeje ko azabana nabo kandi ko nibakomeza kujya mbere mu kwizera, bazagendera munsi y’uburinzi bw’Ishoborabyose. Yabashishikarije kuba intwari no gukomera kuko Ukomeye kurusha abamarayika azaba ku ruhande rwabo, ari we Mugaba w’ingabo z’ijuru. Yabahaye ibikenewe byose kugira ngo bakore umurimo wabo kandi afata inshingano yo kuwugeza ku nsinzi. Igihe cyose bari kumvira ijambo Rye kandi bagakorana na we, ntibari gutsindwa. Yarabategetse ati, “Mujye mu mahanga yose. Mujye mu turere twa kure cyane dutuwe two ku isi, kandi mwizere ko n’aho kure cyane nzaba ndi kumwe na mwe. Mukorere mu kwizera kandi mufite n’ibyiringiro; kuko nta gihe kizigera kibaho ngo mbatererane. Nzabana namwe ibihe byose, mbafashe gusohoza inshingano yanyu, mbayobore, mbakomeze, mbatunganye, mbashyigikire, ntume mugera ku ntego yo kuvuga amagambo azarehereza abandi gutumbira ijuru. INI 21.3
Igitambo Kristo yatambiye umuntu cyari cyuzuye kandi gishyitse. Ibyo impongano yasabaga byari byarujujwe. Umurimo wari waramuzanye kuri iyi si wari wararangiye. Yari yaratsindiye ubwami. Yari yarabukuye mu maboko ya Satani, maze ahinduka umuragwa wa byose. Yari mu nzira ajya ku ntebe y’ubwami y’Imana kugira ngo ahabwe ikuzo n’ingabo zo mu ijuru. Yambaye ubutware buhebuje, maze aha abigishwa be inshingano ati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera: Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:19-20. INI 21.4
Mbere yo gusiga abigishwa be, Yesu yongeye kubabwira yeruye uko Ubwami bwe buteye. Yabibukije ibintu yari yarababwiye mbere byerekeye ubwo Bwami. Yabamenyesheje ko umugambi we utari uwo gushinga ubwami bw’igihe gito mu isi. Ntabwo yari yarahamagariwe kwima ingoma ya Dawidi nk’Umwami w’isi. Igihe abigishwa bamubazaga bati, “Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?” Arabasubiza ati: ” Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye ni ubutware bwe wenyine.” (Ibyak 1:6;7). Kuri bo, ntibyari ngombwa kureba kure mu gihe kizaza kurusha ibyo yari yarabahishuriye. Umurimo wabo wari uwo kwamamaza ubutumwa bwiza. INI 22.1
Ukubana nabo mu buryo bugaragara kwa Kristo kwari hafi kurangira, nyamara bagombaga guhabwa imbaraga bundi bushya. Bagombaga guhabwa Mwuka Muziranenge mu buryo bwuzuye, akabashyiraho ikimenyetso ngo bakore umurimo wabo. Umukiza yaravuze ati, “Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye: ariko mugume mu murwa, kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.” Luka 24:49. ” Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” “Icyakora muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya no kugeza ku mpera y’isi.” Ibyak 1:5, 8. INI 22.2
Umukiza yari azi neza ko nta magambo, nubwo yaba yuzuye ubwenge, azashobora koroshya imitima inangiye cyangwa ngo amene igihome cyo gutwarwa n’iby’isi no kwikunda. Yari azi ko abigishwa be bagomba kwakira impano ivuye mu ijuru; kandi ko Ubutumwa Bwiza bwari kugera ku ntego igihe bwamamajwe gusa n’imitima yasusurukijwe ndetse n’iminwa yagizwe intyoza no kumenya wa wundi wavuze ko ari we nzira, ukuri n’ubugingo. Umurimo washinzwe abigishwa wagombaga gusaba imbaraga nyinshi kuko imbaraga ikomeye y’umwanzi yari ibibasiye byimazeyo. Umuyobozi utagoheka yari ayoboye ingabo z’umwijima, kandi abayoboke ba Kristo bagombaga kurwanira ukuri binyuze gusa mu bufasha Imana yari kubaha ikoresheje Mwuka wayo. INI 22.3
Kristo yabwiye abigishwa be ko bagomba gutangirira umurimo wabo muri Yerusalemu. Uwo mujyi ni wo Kristo yari yaratangiyemo igitambo cye gitangaje yatangiye inyokomuntu. Muri Yerusalemu aho yambariye umubiri wa kimuntu, yari yaragendanye kandi aganira n’abantu kandi bake gusa ni bo bari barasobanukiwe n’uko ijuru ryari ryegereye isi. Aho niho yaciriweho iteka arabambwa. Muri Yerusalemu harimo abantu benshi bizeraga mu ibanga ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya, kandi hari na benshi bari barayobejwe n’abatambyi n’abakuru b’idini ya kiyahudi. Abo bose bagombaga kubwirwa ubutumwa bwiza. Ukuri guhebuje kuvuga ko kubabarirwa ibyaha kubonerwa muri Kristo wenyine, kwagombaga gushyirwa ahagaragara. Mu gihe Yerusalemu yose yari yahungabanyijwe n’ibyari byabaye mu byumweru bike byari bishize, niho inyigisho z’abigishwa zari gukora ku mitima y’abantu. INI 23.1
Mu murimo we, Yesu yari yarakomeje kubwira abigishwa be ko bagomba kuba umwe na we mu murimo we wo gukura isi mu bubata bw’icyaha. Igihe yoherezaga cumi na babiri maze nyuma yaho akohereza mirongo irindwi ngo bajye kwamamaza inkuru y’Ubwami bw’Imana, yabatozaga inshingano yabo yo kugeza ku bandi ibyo yari yarabamenyesheje. Mu byo yakoraga byose yabatozaga gukora buri wese ku giti cye, bagakwira hose bakurikije uko umubare wabo wiyongaraga, ndetse bakagera mu turere twa kure cyane tw’isi. Icyigisho giheruka yahaye abayoboke be cyari uko ari bo baragijwe inkuru nziza y’agakiza igomba kubwirwa abatuye isi. INI 23.2
Igihe kigeze ngo Kristo azamuke ajye kwa Se, yasohoye abigishwa be abageza i Betaniya. Ahageze yarahagaze maze baramukikiza. Arambura amaboko abaha umugisha nk’ubwishingizi bw’uko azabarinda, maze ahera ko azamuka buhoro, “Akibaha umugisha, atandukanywa nabo, ajyanwa mu ijuru.” Luka 24:51. INI 23.3
Igihe abigishwa bari bararamye batumbiriye mu ijuru kugira ngo barebe bwa nyuma Umwami wabo wazamukaga, yakiriwe n’abamarayika bo mu ijuru baririmba. Ubwo aba bamalayika bari bamushagaye agiye mu ijuru, baririmbaga indirimbo zo kunesha bati, “Mwa bihugu by’abami bo mu isi mwe, muririmbire Imana; muririmbire Umwami ishimwe; Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y’amajuru yose… Mwaturire Imana ko ifite imbaraga, ubwiza bwayo buri hejuru y’Abisirayeli, imbaraga zayo ziri mu bicu.” Zaburi 68:32-34. INI 23.4
Abigishwa bari bakiraramye batumbiriye mu ijuru maze “abagabo babiri barababonekera, bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu, ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru” Ibyak 1:10, 11. INI 23.5
Isezerano ryo kugaruka kwa Kristo ryagombaga guhora riri mu bitekerezo by’abigishwa be. Yesu wa wundi babonye azamuka ajya mu ijuru, ni we uzagaruka kujyana abitangira gukora umurimo we kuri iyi si bajye kubana nawe. Rya jwi ryari ryarababwiye ngo: “Dore ndi kumwe na mwe iminsi yose kugeza ku mperuka,” ni naryo ryari kuzabakira bageze imbere ye mu Bwami bw’ijuru. INI 24.1
Nk’uko mu ihema ry’ibonaniro umutambyi mukuru yiyamburaga imyenda y’icyubahiro maze agakora umurimo we yambaye umwenda w’igitare w’umutambyi usanzwe, ni nako Kristo yiyambuye imyenda ya cyami maze yiyambika ubumuntu, atamba igitambo, ari we mutambyi akaba n’igitambo. Nk’uko igihe umutambyi mukuru yabaga arangije umurimo wo mu cyumba cy’ahera cyane yasohokaga yambaye ikanzu yera maze agasanga iteraniro ryabaga rimutegereje; ni nako Kristo azagaruka ubwa kabiri yambaye imyenda yera de “kandi nta mumeshi wo mu isi wese wabasha kuyeza atyo” Mariko 9:3. Azagaruka mu cyubahiro cye n’icya Se kandi ingabo zose zo mu ijuru zizamushagara aje. INI 24.2
Nibwo hazasohora isezerano Kristo yahaye abigishwa be ngo: “Nzagaruka mbajyane iwanjye” Yohana 14:3. Abamukunze kandi bakamutegereza, azabambika ikamba ry’icyubahiro, ikuzo no kudapfa. Abakiranutsi bazaba barapfuye bazasohoka mu bituro byabo bahure n’abazaba bakiri bazima basanganire Umwami mu kirere. Bazumva ijwi rya Yesu riryoheye amatwi kurusha indirimbo zigeze zinjira mu matwi y’abantu bapfa ribabwira riti “intambara yanyu irarangiye.” “Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe, uhereye ku kuremwa kw’isi.” Matayo 25:34. Bityo abigishwa bagombaga kunezezwa n’ibyiringiro byo kugaruka k’Umwami wabo. INI 24.3