Go to full page →

Imbere y’Isumbabyose IY 27

Ako kanya mu maso h’umwami hagaragaza ubwoba bwinshi. Amaso ye yari ayahanze umuriro ugurumana, maze ahindukirira abatware be, arababwira ati, ” Mbese ntitwajugunye mu muriro abagabo batatu baboshye?” (umurongo wa 24). Baramusubiza bati ‘Ni byo nyagasani.’ Nuko umwami aravuga ati, “Nyamara ndabona abagabo bane bataboshye bagenda mu muriro rwagati kandi ntacyo wabatwaye! Uwa kane arasa n’umwana w’Imana.” (umurongo 25). IY 27.4

Iyo Kristo yiyeretse abana b’abantu, imbaraga itagaragara ivugana n’ubugingo bwabo. Bumva ko bari imbere y’Isumbabyose. Imbere y’ubutware bwe, abami n’abakomeye bahinda umushyitsi, kandi bakabona ko Imana ihoraho isumba imbaraga zose zo kwisi. IY 27.5

Afite isoni n’ikimwaro, umwami aravuga ati, “… Bagaragu b’Imana Isumbabyose mwe, nimusohoke muze hano.” (umurongo 26). Baramwumvira, biyerekana imbere y’iteraniro ntacyo babaye, nta n’umwotsi unuka ku myambaro yabo. Iki gitangaza cyagize ingaruka ikomeye mu bitekerezo by’abantu. Cya gishushanyo gikomeye cy’izahabu, cyari cyarashinzwe mu cyubahiro, kiribagirana. Umwami atanga itegeko yuko umuntu wese uzavuga nabi Imana y’aba bagabo azicwa, “kuko nta yindi Mana ishobora gukiza nka Yo.” (umurongo 29). IY 27.6