Go to full page →

Urugero rw’Ubutungane IY 55

Intumwa Pawulo yahoraga iharanira kugera ku rugero rw’ubutungane nk’urwo yifurizaga abavandimwe be. Dore uko yandikiye Abafilipi: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu:…kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu” (Abafilipi 3:7-14). Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kwirata, kw’abavuga ko ari abera n’abaziranenge, ugereranyije n’imvugo y’intumwa Pawulo. Nyamara kandi ubutungane bwo gukiranuka kw’imibereho ye nibyo byamuhaye imbaraga yo kuvuga ibyo. IY 55.3