Go to full page →

Gukosora Imico yo Kwizera IY 59

Iyaba twemereraga imico Imana ishaka igakurira muri twe, twabasha kubaka ingeso nziza mu mibereho yacu y’iby’iyobokamana. Nk’uko ibyokurya by’umubiri ari ngombwa kubwo gukura kwawo, ni ko isengesho rya buri munsi ari ngombwa kugira ngo dukurire mu buntu, ndetse no mu mibereho y’ibya Mwuka ubwayo. Tugomba guhora twimenyereza kuzamura intekerezo zacu ku Mana mu masengesho. Ibitekerezo byacu ni birorongotana, tugomba kubigarura; nidukomeza uwo muhati, bizagera aho bitubera umuco utaturemereye. Ntitubasha kwitandukanya na Kristo n’akanya na gato ngo tugire amahoro. Abasha kutuba hafi yita kuri buri ntambwe yacu, iyo twitaye ku mabwiriza we ubwe yadushyiriyeho. IY 59.3

Imyizerere igomba kwitabwaho cyane mu mibereho yacu yose. Ibindi byose bigomba kuza hanyuma y’ibingibi. Imbaraga zacu zose, z’ubugingo, umubiri, n’umwuka, zigomba guhora ku rugamba rwa Gikristo. Tugomba guhanga amaso Kristo ngo aduhe imbaraga n’ubuntu, kandi nta kabuza tuzanesha nk’uko Kristo yapfuye ku bwacu. IY 59.4